AMAKURU MASHYA
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
UCL : Arsenal ikomeje kuziyoboza inkoni y’icyuma; Uko imikino yose yagenze
Arsenal yongeye kugaragaza ko iri mu bihe byiza muri uyu mwaka w’imikino, itsinda Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025. Ni umukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi, kuko wahuzaga […]
Umuramyi Gad Iratumva wuzuye Ubuntu bw’Imana yatangaje ibihe byiza byo gusoza umwaka
Umuramyi Gad Iratumva, umwe mu baramyi bazwi cyane mu Rwanda kubera ubuhanga n’umurava we mu kuyobora abantu mu bihe byo kuramya no guhimbaza, yongeye gutangaza inkuru ishimishije ku babakunzi b’indirimbo ziramya Imana. Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye cyiswe Praise and Worship, yahamije ko hari ibindi bihe bikomeye biri gutegurirwa abakunzi b’umuziki wo kuramya n’ijambo ry’Imana.Uyu […]
Muri Champions League ikipe ya Arsenal yihanije ikipe ya Bayern Munich: Haribazwa uzahagarika iyi kipe?
Arsenal yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mikino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025 kuri Emirates Stadium. Uyu mukino wari utegerejwe cyane watangiye wihuta amakipe yombi asatirana agerageza uburyo bw’ibitego. Ku munota wa 22, Arsenal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Julian […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 27 Ugushyingo
Turi ku wa 27 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 331 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 34 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi w’umwarimu muri Espagne.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1989: Indege yo mu bwoko bwa Boeing 727 ya kompanyi Avianca yo muri Colombia, yasandariye mu kirere, abantu 107 bayigwamo, ihitana […]
“Oya, nta dini ngira. Buri wese ntakwiriye kugira idini.”_Hon Tito Rutaremara
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru KP Media24 kuri YouTube, Tito Rutaremara yatangaje ko adashingiye ku idini runaka kandi ko atemera Imana ku buryo busanzwe abantu bayemeramo. Nka Gospel Today News, tugendeye uko inyandiko nyinshi z’iyobokamana n’amasomo ku myemerere y’abantu nka Durkheim, The Elementary Forms of Religious Life zibigaragaza, abantu basenga kubera impamvu nyinshi zitandukanye zishingiye […]
Abantu Amagana Bakiriye Agakiza mu Giterane “Hearts on Fire”
Abantu barenga 13,000 bitabiriye igiterane “Hearts on Fire Student Conference” (HOF), inama nini y’urubyiruko y’ububyutse n’ivugabutumwa, aho amagana bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Iyi nama yitabiriwe n’abaturutse mu ntara 20 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iba tariki ya 21–22 Ugushyingo, muri LeConte Center, inyubako yakira inama n’ibitaramo iherereye muri […]
Byinshi utamenye ku muramyi Richard Ngendahayo witegura gutaramira Abanyarwanda
Umuramyi w’ibihe byose Richard Ngendahayo ni umwe mu banyabigwi bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Gospel nyarwanda kuva mu myaka ya za 2000, igihe umuziki n’itangazamakuru bitari byagatera imbere nk’uko bimeze uyu munsi. Ni umuririmbyi ufite amateka yihariye, ubunararibonye bwimbitse, n’ubutumwa bwubaka bwagiye bufasha abantu benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera. Avuga ko yahamagariwe gutanga […]
Urunturuntu rwafashe indi ntera muri AS Kigali
Dr. Rubagumya Emmanuel, wahoze ari Visi Perezida wa AS Kigali akaba ari na we wasigaranye inshingano zo kuyobora ikipe ubwo Shema Fabrice yatorerwaga kuyobora FERWAFA, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) asaba ko rwabagoboka rugakemura ibibazo bikomeye bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali. Ibi bibazo birimo kuba hari komite ebyiri zivuga […]
Samuel Uwikunda yashyizwe mu bazasifuza igikombe cya Afurika
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rwa nyuma rw’abasifuzi bazayobora imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ,ndetse Umunyarwanda Samuel Uwikunda ari mu batoranyijwe nk’abasifuzi bo hagati bazitabira iri rushanwa rikomeye. Ni ku wa Kabiri CAF yasohoye uru rutonde, rugaragaza ko Uwikunda ari we Munyarwanda rukumbi uzaserukira igihugu muri iri rushanwa rizabera muri […]
Ikipe ya Chelsea yanyagiye bikomeye Fc Barcelona mu mukino wa Champions League
FC Barcelone yari ifite icyizere cyinshi mbere yo guhura na Chelsea, yageze mu Bwongereza inyagirwa ibitego 3-0 irushanwa cyane mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ni bwo ku bibuga byo mu bihugu bitandukanye hakiniwe imikino y’Umunsi wa Gatanu wa UEFA […]
