Imvamutima za Papi Clever na Dorcas bujuje abarenga Million babakurikira kuri Youtube
Mugitondo cyo kuri uyu wambere tariki 16 Kamena, 2025 nibwo Umuramyi Papi Clever yanyarukiye k’urukuta rwe rwa Instagram ashimira itsinda bafaatanya gutegura indirimbo ndetse n’abakunzi be n’Umugore we Dorcas k’ubw’umusanzu wabo mukuba kuri ubu bagize umubare w’abasaga million babakurikira k’urubuga rwa Youtube.
Ni amakuru yashimishije benshi cyane cyane abari m’uruhando rw’iyobokamana mu Rwanda aho bishimiye intambwe Couple ya Papi Clever na Dorcas iteye ndetse bakomeje no kubifuriza gukomeza kwaguka ndetse n’ubutumwa bwiza bugera kuri bose.
Tuyizere Pierre Claver [Papi Clever] aririmbana n’umugore we Ingabire Dorcas mu itsinda bise Papi Clever & Dorcas rikunzwe bikomeye mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba. Aba bombi bamaranye imyaka 6 babana kuko barushinze mu 2019. Nyuma y’ubukwe bwabo ni bwo batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore.
Papi Clever yatangiye umuziki mu 2014 nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yiga umuziki muri Kigali Music School. Yaririmbye mu makorali arimo Hyssop Choir na Ntora Worship Team. Ingabire Dorcas yaririmbye muri Goshen Choir ya ADEPR Muhoza muri Musanze, magingo aya anatanga umusanzu muri Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge.
Papi & Clever na Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo mu buryo bwihariye ndetse bagakora n’izabo bwite, bafite igikundiro cyinshi mu muziki. Bigaragazwa n’ukuntu indirimbo zabo zikunzwe cyane ndetse n’ibitaramo batumirwamo.