
Ubushakashatsi: Kuki atari byiza Guha abana telephone batarageza imyaka 13?
Ubushakashatsi bushya bwasohowe n’ikigo cyitwa Sapien Labs cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko abana batangiye gukoresha smartphones mbere y’imyaka 13 bashobra guhura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe mu gihe bakuze.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 27,000 bafite hagati y’imyaka 18 na 24 mu bihugu 190, bwagaragaje ko abana bahawe smartphones bakiri bato bibagiraho ingaruka zirimo agahinda gakabije, kwigunga, ibitekerezo byo gushaka kwiyahura, ubushobozi buke bwo kwiyakira no guhanagana n’ibibazo n’ibindi.
Umuyobozi wa Sapien Labs, Tara Thiagarajan akaba n’umushakashatsi mu bijyanye na Science yagize ate: “umwana utangira gukoresha smartphones hakiri kare ni ko amahirwe ye yo kugira ubuzima bwo mu mutwe buzima agabanuka.”
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakobwa ari bo bagirwaho n’ingaruka kurusha abahungu, bitewe n’uko imbuga nkoranyamabaga zibatera kwiheba no kwiyanga kubera amafoto n’ibitekerezo babona ku mbuga nkoranyambaga.
Inzobere mu mitekerereze asanga abana bagomba gutegereza kugera ku myaka 16 mbere yo kwemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga, nk’uko yabigaragaje mu gitabo cye cyitwa “The Anxious Generation: How the Great Rewiring of Childhood Is Causing an Ependemic of Mental Illness.”
Abashakashatsi basaba ko hashyirwaho itegeko rigena ikoreshwa rya smartphones n’imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi y’imyaka 13, kimwe n’uko abana batemerewe kunywa itabi cyangwa inzoga.
Ati: “Smartphones ni igikoresho gishobora kuyobora amarangamutima cyane, kandi abana ntabwo baragera ku rwego rwo kubyigenzurira.”
Ubushakashatsi busaba ababyeyi kutagwa mu mutego wo guha abana smartphones hakiri kare, gushyiraho igihe ntarengwa cyo gukoresha terefoni, kugenzura ibyo abana bereba kuri internet, gushishikariza abana gukina no kuganira n’abandi imbona nkubone kugira ngo hirindwe ikoreshwa rya telefoni.