Gospel y’u Rwanda ku isonga: Israel Mbonyi mu bahatanira igihembo mpuzamahanga i Johannesburg
2 mins read

Gospel y’u Rwanda ku isonga: Israel Mbonyi mu bahatanira igihembo mpuzamahanga i Johannesburg

Johannesburg, Afurika y’Epfo. Gospel y’u Rwanda ikomeje kurushaho kwaguka no gutera imbere ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko Israel Mbonyi atangajwe nk’umwe mu bahanzi bahataniye igihembo mpuzamahanga cya Clima Africa Awards 2025, kizatangirwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatoranyijwe mu cyiciro cyitwa “East African Gospel Artist of the Year”, aho ahatanye n’ibindi byamamare nka Guardian Angel (Kenya), Levixone (Uganda), na Goodluck Gozbert (Tanzania).

Wanjiru umwe mubahatanira Igihembo cy’ umuhanzi w’umwaka

Mbonyi yashyizwe kuri uru rutonde ahanini kubera indirimbo ye “Sikiliza”, yanditswe mu rurimi rw’Ikiswahili, ikaba yaragize impinduka zikomeye ku muziki wa gospel mu karere. Iyo ndirimbo yagaragaje ubushobozi bwe bwo kugeza ubutumwa ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, yinjira ku rutonde rwa Boomplay, Audiomack, ndetse na YouTube, aho yarushijeho gukundwa cyane n’abakunzi b’iyo njyana.

Clima Africa Awards ni ibihembo ngarukamwaka bigamije guhimbaza, gushyigikira no kumenyekanisha impano z’abahanzi ba gospel bo muri Afurika. Ibi bihembo bihuriza hamwe ibihangange mu muziki w’Imana, bikaba bizatangwa tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu birori bizabera muri Sandton Convention Center i Johannesburg.

Nk’uko byatangajwe n’abategura ibi bihembo, gutora byatangiye ku mugaragaro kuwa 1 Nyakanga 2025 binyuze kuri website yabo:https://www.climaafrica.com kandi bizasozwa ku wa 31 Kanama 2025.

Abakunzi ba gospel n’abanyarwanda bose barasabwa gushyigikira uyu muhanzi wabo binyuze mu gutora ku rubuga rwateganyijwe. Ni amahirwe ku Rwanda kwongera kugira ijwi ryayo mu ruhando rwa Afurika, binyuze mu butumwa burimo ukwizera, urukundo n’ihumure Mbonyi akomeje kugeza ku bantu.

Mbonyi amaze imyaka irenga 10 atanga umusanzu mu muziki wa gospel. Azwi mu ndirimbo nka Hari Ubuzima, Urwandiko, Number One, Icyambu n’izindi zakunzwe cyane. Nomination ye i Johannesburg ni ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwe butakiri ubw’u Rwanda gusa, ahubwo bwamaze kugera ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *