Umuramyi Ghad Kwizera na Moise bahurije hamwe impano ikomeye no kwamamaza Yesu
2 mins read

Umuramyi Ghad Kwizera na Moise bahurije hamwe impano ikomeye no kwamamaza Yesu

Umuramyi Ghad Kwizera yashyize hanze indirimbo nshya afatanyije na Ishema Moïse, indirimbo iri mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no guhamagarira abantu benshi kwizera Yesu Kristo.

Ghad Kwizera ni izina ryamaze kumenyekana cyane mu muziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo, binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Aracyatemba, Urukundo n’izindi nyinshi zakomeje guha ihumure imitima y’abumva.

Uretse kuba umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ghad Kwizera azwi kandi nk’umucuranzi w’umuhanga cyane, umaze gufasha amakorali akomeye ndetse n’abandi bahanzi b’inararibonye mu kurushaho kunoza umuziki wabo.Nk’umuntu wize cyane umuziki, Ghad Kwizera yifashisha ubumenyi afite mu gutanga umusaruro ufite ireme, ariko byose akabishyira ku murongo w’ubutumwa bwa Gikristo.

Abamuzi bavuga ko ari umukristo wuzuye ubuntu n’urukundo, kandi bigaragara neza ko impano ye yayiherewe gukorera Imana no kuramya Umwami Yesu.Mu ndirimbo nshya afatanyije na Ishema Moïse, Ghad Kwizera agaragaza ubuhamya bw’ubuzima bwe, uburyo Imana yamuhaye imbaraga ndetse n’icyerekezo cyo kuyikorera. Iyo ndirimbo ni ishimwe rikomeye ryerekana ko byose bikomoka ku Mana y’ukuri.

Ishema Moïse, bafatanyije iyi ndirimbo, nawe ni umwe mu bahanzi bafite impano n’ubutumwa bwimbitse. Ubufatanye bwabo bwombi bwahurije hamwe imbaraga zitandukanye, bikarangira babyaye umushinga w’indirimbo izakomeza guhesha Imana icyubahiro.Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bugezweho, ikaba yarafashwe amashusho na Chrispen afatanyije n’itsinda ry’abahanga mu myidagaduro barimo abashinzwe amashusho, abatunganya amajwi, abacuranzi n’abaririmbyi b’inyuma, bose bagaragaza ubwitange n’ubunyamwuga.

By’umwihariko, Ghad Kwizera akomeje kugaragaza ko umurimo we atari uwo kwinezeza gusa, ahubwo ari uburyo bwo gukoresha impano ye nk’intwaro yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. Abakurikiranira hafi umuziki we bavuga ko indirimbo ze zifite umwihariko mu buryo zubaka ubugingo kandi zikagumisha imitima mu kwizera.

Abakunzi b’umuziki wa gospel barasabwa gukurikirana iyi ndirimbo nshya, ndetse bagafatanya gusakaza ubutumwa bwayo bwubaka. Kandi nk’uko Ghad Kwizera abivuga, intego ye nyamukuru ni “uguhamagarira abantu benshi kwizera Yesu Kristo no kumushimira ibitangaza akomeza gukora mu buzima bwa buri wese.”

Umuramyi Ghad Kwizera umuhanga mu gucuranga gitari yashyize hanze indirimbo shya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *