
New melody choir na Jonathan nish bemeye gukoreshwa n’Imana mu buryo budasanzwe muri “THE UPPER ROOM WORSHIP EXPERIENCE”
Voice of Angels Family yatangaje igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza ImanaUmuryango wa Voice of Angels Family watangaje igitaramo gikomeye bise “The Upper Room Worship Experience” kizaba ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, kikabera mu rusengero rwa UEBR Kigali guhera saa munani z’amanywa (14:00).
Ni igiterane cyitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo z’Imana mu rwego rwo gusenga no guhimbaza, hagamijwe kongera gukomeza umwuka w’ivugabutumwa.Iki gikorwa kizaba ari umwanya wihariye wo gusabana mu mwuka, gihuza amakoraniro, abaririmbyi n’abaramyi batandukanye, aho buri wese azaba afite amahirwe yo kwinjira ku buntu.
Abatarabasha kuhagera nabo bazakurikirana byose binyuze ku rubuga rwa YouTube rwa Voice of Angels Family RwandaBy’umwihariko, iki gitaramo kizitabirwa n’itsinda New Melody Choir Rwanda, rizwi cyane mu ndirimbo zubatse imitima nka “Yarambabariye,” “Soko y’ibyishimo” na “Nuzuye ibyishimo.” Izi ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, zikomeje kugirira benshi umumaro mu gukomeza kwizera Yesu Kristo nk’umucunguzi.
New Melody Choir ifite umwihariko mu guhanga indirimbo zigezweho no gutanga ubutumwa bufite imbaraga. Ni itsinda rikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukangurira abantu kwegera Imana, binyuze mu bihangano bishya ndetse n’ibitaramo bitandukanye byahinduye ubuzima bwa benshi. Umusanzu waryo mu murimo w’ivugabutumwa umaze gufasha abantu benshi kongera gukomera ku kwizera kwabo.Abitabira iki giterane bazahabwa umwanya wo gusangira ijambo ry’Imana, indirimbo z’umwuka ndetse n’amasengesho yihariye.
Ni igikorwa giteganyijwe guhesha umunezero n’amahoro abari aho, bityo bigafasha abakristo kurushaho kugumana umwuka w’ubumwe no gukomeza umurongo w’agakiza.Muri iki gitaramo kandi, hazitabira umuramyi mpuzamahanga Jonathan Nish uzwi ku isi yose kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bukomeye bwo gukiza no gukomeza abantu.
Uyu muririmbyi yakomeje kwiyegurira umurimo wo gufasha abantu kwinjira mu mwuka w’amasengesho no kuramya, akoresheje impano ye idasanzwe.Iki giterane si igitaramo cy’indirimbo gusa, ahubwo ni umwanya wo kongera kwiyegereza Imana no kwishimira ibikorwa byayo. Abazahagera bazashishikarizwa gukomeza urugendo rwo gukiranuka, gusubiza amaso inyuma no kwiyemeza gukomeza inzira y’agakiza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abayobozi b’amakoraniro, abaririmbyi n’abandi bafatanyabikorwa bazitabira iki gikorwa, bagamije gusabana no gusangira ibitekerezo ku murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Buri wese ategerejwe nk’umunyamuryango w’ingenzi muri uru rugendo rw’umwuka.
Igitaramo “The Upper Room Worship Experience” gitegerejwe n’abatari bake nk’umwanya w’umugisha n’ubusabane. Ni ishimwe rikomeye kubona amakorali n’abaramyi bakomeye nk’aba biyemeza gukoresha impano zabo mu guhesha Imana icyubahiro no gufasha abantu gukomeza urugendo rw’agakiza.

jonathan nish umuramyi uzataramira abazitabira upper room worship experience
