Pasiteri B. David yasobanuye impinduka ku giterane cya ADEPR Gatenga Nyota ya Alfajiri
2 mins read

Pasiteri B. David yasobanuye impinduka ku giterane cya ADEPR Gatenga Nyota ya Alfajiri

Itangazo ryaturutse muri ADEPR Gatenga rimenyesha abakristo bose n’abandi bari bategereje igiterane cyagombaga kuba kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ukwakira 2025, ko habaye impinduka bitewe n’ibihe by’akababaro byabaye mu muryango wa Korali Nyota ya Alfajiri.

Umubyeyi wa Perezida w’iyo korali yitabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025.Kubera ibyo byago bikomeye, ubuyobozi bwa ADEPR Gatenga hamwe na Korali Nyota ya Alfajiri bafashe icyemezo cyo gusubika icyo giterane, kugira ngo bibande ku gufasha no kwifatanya n’umuryango wabuze umubyeyi mu bikorwa byo guherekeza neza. Ibi bigaragaza urukundo no gushyigikirana mu bihe by’akababaro no mu byishimo.

Nk’uko byatangajwe na Pasiteri B. David, Umushumba wa ADEPR Gatenga, yavuzeko iki giterane cyari cyarateganyijwe ku wa 5–7 Ukwakira 2025, cyimuriwe ku wa 26–29 Nzeri 2025. Yagize ati: “Turashishikariza abantu bose bari baramaze gutegura kwitabira iki giterane kugira ngo bihangane, kuko imyiteguro izakomeza nyuma y’ikiriyo.

”Izi mpinduka zigaragaza uburyo itorero n’amakorali akorera muri ADEPR Gatenga akomeza gushyira imbere indangagaciro z’ubumwe, urukundo no guharanira ko buri wese abona ko atari wenyine mu gihe cy’akababaro. Ni isomo rikomeye ku bakristo bose, ryo kwiga kubana nk’umuryango umwe mu byishimo no mu makuba.

Korali Nyota ya Alfajiri imaze imyaka myinshi imenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana, ikaba ifite uruhare rukomeye mu gusakaza ubutumwa bwiza mu gihugu no hanze yacyo. Gufata umwanya wo kwifatanya n’umuryango wabuze, ni igihamya cy’uko iyi korali idaharanira gusa gukora ibikorwa bya muzika, ahubwo inashyira imbere indangagaciro z’umuryango n’ubufatanye.Abakristo n’abandi bose bari bamaze gutegura gahunda zo kwitabira iki giterane basabwe kwakira izi mpinduka n’umutima wihangana, kuko n’ubundi ubutumwa n’imigisha byateguriwe icyo giterane bizakomeza kubageraho mu gihe cyashyizweho gishya.

Pasiteri B. David yasoje asaba abantu bose gukomeza gusengera umuryango wa Perezida wa Korali Nyota ya Alfajiri ndetse no gukomeza gusengera ibikorwa by’itorero muri rusange, kugira ngo n’iki giterane kizaba mu kwezi kwa Nzeri kizagere ku ntego zacyo zo gukomeza kwagura ubwami bw’Imana.

Ubuyobozi bwa ADEPR Gatenga n’abaririmbyi ba Korali Nyota ya Alfajiri bashimiye abantu bose uburyo bakomeje kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye, banabasaba gukomeza kubasengera no gushyigikira ibikorwa byo kwitegura iki giterane cyimuriwe mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2025.

Uko gahunda y’igiterane yari iteguye mbere Yuko haba impinduka
Pasiteri B. David yasobanuye impinduka ku giterane cya ADEPR Gatenga Nyota ya Alfajiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *