Bayern Munich iri mu nzira zo kwinjiza rutahizamu mushya
1 min read

Bayern Munich iri mu nzira zo kwinjiza rutahizamu mushya

Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage iri mu nzira za nyuma zo gusoza amasezerano yo kugura rutahizamu Nicolas Jackson avuye muri Chelsea, mu buryo bw’intizanyo ariko irimo ihame ryo kumugura burundu.

Amakuru dukesha Nizaar Kinsela wa BBC avuga ko Bayern yari yamaze kumvikana na Chelsea ku kuyitiza uyu munya- Senegal ikazishyura miliyoni 15 z’ama-euro, ndetse Jackson yagombaga kujya mu Budage ku wa Gatandatu kugira ngo ashyire umukono ku masezerano.

Amasezerano kandi yari akubiyemo ko Bayern izagura Jackson burundu mu mpeshyi itaha ku giciro cya miliyoni 65 z’ama-euro.

Gusa ibintu byahinduye isura bitunguranye ubwo Liam Delap, umwe mu bakinnyi ba Chelsea, yavunikaga imitsi y’inyuma y’akaguru bizwi nka hamstring mu mukino batsinzemo Fulham ibitego 2-0.

Ibyo byatumye Chelsea ihita ihagarika aya masezerano na Bayern, isaba Jackson guhita agaruka i Londres n’ubwo yari amaze kugera i Munich.

Abahagarariye Jackson ntibishimiye uko ibintu byagenze, bavuga ko bitari byubahirije ubunyamwuga.

Barat, umwe mu bahagarariye uyu mukinnyi, yagize ati: “Nico yari yiteguye, Bayern yari yiteguye. Twese twari twemeranyije kuri gahunda ifatika kandi y’igihe kirekire. Kubihagarika mu minota ya nyuma birababaje cyane. Ariko ntituzacika intege. Nzaharanira ko intambwe Nico atera ijyana n’ubushobozi bwe, n’inzozi ze.”

Kuri ubu biragaragara ko iyi transfer ya Jackson iri hafi kurangira, n’ubwo udashobora kwemeza ijana ku ijana ko nta kindi kintu gishobora kuzabihindura.

Andi makuru twamenye ubwo twateguraga inkuru n’uko n’ubundi iyi kipe yo mu murwa mukuru Londres yamaze gusaba Sunderland kubasubiza rutahizamu wayo Marc Guiu nawe wari mu ntizanyo muri ikipe izamutse muri Premier League uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *