Trump yasabye NATO guhagarika kugura peteroli y’Uburusiya no gushyiraho imisoro ku Bushinwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu byose bigize NATO guhagarika kugura peteroli ivuye mu Burusiya no gushyiraho imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa kugera kuri 100%.
Abinyujije ku rubuga rwe Truth social ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025, Trump yibajije ku bwitange bwa NATO mu gutsinda intambara yo muri Ukraine. Yavuze ko gukomeza kugura peteroli y’Uburusiya n’ibihugu bimwe bigize uwo muryango, bigabanya imbaraga za NATO mu biganiro na Moscou.
Kuva Uburusiya bwagabaho igitero kuri Ukraine mu 2023, Turukiya yabaye igihugu cya gatatu mu kugura peteroli nyinshi iva mu Burusiya. Ibindi bihugu bya NATO bikigendeye kuri peteroli y’Uburusiya birimo Hongiriya na Slovakiya.
Ibi Trump yabitangaje hashize iminsi indege za drone z’Uburusiya zinjiye mu kirere cya Pologne, igihugu kibarizwa mu Bihugu bigize NETO, zikaza kuraswa n’indege za gisirikare za NATO. Ariko Perezida wa Amerika we yavuze ko ibyo byabaye bishobora kuba ari “impanuka.”
Inama aherutse kugirana n’umukuru w’Uburusiya Vladimir Putin yabereye muri Alaska ntiyatanze umusaruro wifuzwa mu biganiro by’amahoro. Muri iki gihe, inteko ishinga amategeko ya Amerika irimo kugerageza kumuhatira gushyigikira itegeko rishya rizakaza ibihano kuri Moscou.
Itsinda ry’abashakashatsi Centre for Research on Energy and Clean Air rivuga ko kuva mu 2022, ibihugu by’i Burayi bimaze gukoresha asaga miliyari 210 z’amayero (€210bn), mu kugura peteroli na gaz bivuye mu Burusiya. Igice kinini cy’ayo mafaranga gikekwa ko cyakoreshejwe mu gutera Ukraine.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wari warafashe icyemezo cyo kugabanya buhoro buhoro ibyo ugura mu Burusiya bitarenze 2028. Kimwe mu byabifasha ni uko ibihugu by’i Burayi byatangira kugura peteroli na gaz bikuye muri Amerika aho kubikura mu Burusiya.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gushyiraho imisoro ya 50% ku bicuruzwa biva mu Buhinde, harimo igihano cya 25% cyihariye kijyanye n’imikoranire y’ubucuruzi hagati y’u Buhinde n’u Burusiya, isoko rinini ry’amafaranga akoreshwa mu ntambara yo muri Ukraine.