Ethiopia igiye kuza gukinira mu Rwanda
2 mins read

Ethiopia igiye kuza gukinira mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, izwi ku izina rya Walia Ibex, yasabye ko yakwakirira umukino wayo na Guinée-Bissau mu Rwanda, kuri Stade Amahoro i Remera ku tariki ya 7 Ukwakira 2025.

Uyu mukino uzaba ari uw’umunsi wa cyenda w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Imikino y’amatsinda izasozwa mu Ukwakira uyu mwaka hakinwa umunsi wa cyenda n’uwa 10.

Kubera ikibazo cy’uko Ethiopia itagifite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF], byabaye ngombwa ko isaba igihugu cy’u Rwanda ubufasha bwo kuyemerera gukinirayo.

Ubusabe bwatanzwe ku mugaragaro, aho Ethiopia yifuza gukinira kuri Stade Amahoro tariki ya 7 Ukwakira saa Kumi z’amanywa.

Aya makuru kandi yanemejwe na Mugisha Richard, Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA,  wabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru  Ati: “Ethiopia yasabye kwakirira Guinée-Bissau mu Rwanda. Ubusabe buracyari mu nzira, ariko FERWAFA izabusubiza mu cyumweru gitaha.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo hatarafatwa umwanzuro wa burundu, u Rwanda rwakwishimira kwakira uyu mukino, cyane cyane mu gihe nta bindi bikorwa byaba biteganyijwe kuri Stade Amahoro uwo munsi.

Ku kibazo cy’uko umukino wa Ethiopia ushobora guhura n’uwo Amavubi azakinamo na Bénin, Mugisha yasobanuye ko tariki ya 7 Ukwakira itari mu matariki yatekerejwemo umukino wa Amavubi, bityo ikibazo cyo guhirira ku bibuga kitazabaho.

Ethiopia iri ku mwanya wa gatandatu mu Itsinda A ririmo Misiri,inariyoboye. Imikino ibiri iheruka Ethiopia yayikiniye hanze, yatsinzwe na Misiri na Sierra Leone, yombi ku bitego 2-0.

Ishyirahamwe rya ruhago rya leta ya Addis Ababa ryemeza ko guhitamo gukinira mu Rwanda ari igisubizo cy’igihe gito ku bibazo by’ikibuga igihugu gifite.

Si ubwa mbere u Rwanda rwakira ikipe itari iyarwo mu mikino mpuzamahanga kuko  Zimbabwe yaherukaga kwakirira Nigeria kuri Stade ya Huye mu Ugushyingo 2023, mu gihe muri Gicurasi uyu mwaka yakiriye n’u Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *