
Urubyiruko rw’u Rwanda rwahawe andi mahirwe yo kwiga muri BahAfrica Films Academy
BAHAFRICA FILMS ACADEMY: Ishuri ryigisha Sinema no gutunganya Ibikorwa by’ikoranabuganga mu Rwanda BahAfrica Films Academy ikomeje gufungura amarembo ku rubyiruko rufite inyota yo kwiga no kwinjira mu ruganda rwa sinema n’itangazamakuru mu Rwanda.
Ni ishuri ryigisha ibijyanye no gufata amashusho, kuyatunganya, gukora filime n’ibindi bijyanye n’itangazamakuru n’imyidagaduro.Iyi Academy, ifite icyicaro mu Rwanda, imaze kubaka izina rikomeye binyuze mu gutegura abahanga mu gukora filime no gushyira hanze abanyeshuri bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo.
Ibikorwa byayo byagiye bigaragarira mu bitaramo byo gusohora filime, ibirori byo kubarangije amasomo ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.Mu mwaka wa 2024, BahAfrica Films Academy binyuze muri sosiyete BahAfrica Entertainment iyoborwa na Bahavu Jeannette, yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 196 bari bamaze amezi menshi biga ibyerekeye sinema n’itangazamakuru.

Bahavu Jeannette, yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 196

Abanyeshuri basoje amasomo muri Bahafrica Films Academy
Uyu muhango wabereye kuri Canal Olympia i Rebero ku itariki 27 Nzeri 2024, witabirwa n’ibyamamare bitandukanye mu muziki no muri sinema nyarwanda.Mu byo BahAfrica Films Academy itanga harimo amasomo ya Graphic Designing, Video Editing, Camera Operating ndetse na Live Streaming byose bigamije gufasha abanyeshuri guhanga udushya no kwihangira umurimo mu rwego rw’imyidagaduro.
Amasomo atangwa mu gihe cy’amezi atatu (3 months), ku giciro cya 250,000 FRW, bikaba bigaragara ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite ubushake bwo kwiga.Uretse amasomo, BahAfrica Films Academy izwiho kuba ari urubuga rwo guhuriza hamwe abahanzi, abanyamakuru n’abanyempano batandukanye, ikabafasha kugera ku rwego mpuzamahanga.

BahAfrica Films Academy: Urubuga rushya rwo kubaka abahanzi ba Sinema mu Rwanda
Abanyeshuri basoje amasomo yabo barimo gukora filime, videoclips ndetse n’ibindi bikorwa byo gususurutsa abantu, ari nako bifasha guteza imbere umuco nyarwanda.Umusanzu w’iyi Academy mu iterambere ry’uruganda rwa sinema mu Rwanda ni ntagereranywa. Yafashije gutyaza ubumenyi bw’abato, ikabahuza n’ababigize umwuga ndetse ikanabafasha kubona amahirwe yo gukorana n’amatsinda atandukanye.
Uretse ibyo, ibikorwa byayo bitangazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, bikaba bikurura urubyiruko rwinshi rufite inyota yo kwiga.BahAfrica Films Academy imaze kwerekana ko ari imwe mu mashuri akomeye mu Rwanda ashinzwe kuzamura impano mu bijyanye n’amashusho, amajwi n’imyidagaduro muri rusange. Abanyeshuri bayinyuzemo bagaragaje impinduka zikomeye mu rwego rw’akazi ndetse bamwe batangiye gukora ku rwego mpuzamahanga.
Kuri ubu, BahAfrica Films Academy yamaze gutangaza andi mahirwe mashya yo kwinjira mu masomo atangira vuba, aho buri wese ufite inyota yo kwiga ashishikarizwa kwiyandikisha kugira ngo ahabwe amahirwe yo kwinjira mu ruganda rwa sinema n’itangazamakuru riri gukura ku isi yose.
https://youtu.be/DFYxmeH-P_c?si=1CdNRCjoQOGZVVDK