RIB yatangaje ko ikurikiranye abarimo Kalisa Adolphe ‘Camarade’
1 min read

RIB yatangaje ko ikurikiranye abarimo Kalisa Adolphe ‘Camarade’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, rwatangije iperereza ku bantu babiri bakoreraga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], aba ni Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru, na Tuyisenge Eric wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Nk’uko RIB yabitangaje mu itangazo ryayo yashyize ku rukuta rwayo rwa X, aba bagabo bombi bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, gusaba cyangwa gutanga ruswa, ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kugeza ubu, Kalisa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, naho Tuyisenge afungiwe i Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo bashinjwa.

Kalisa Adolphe bakunze kwita Camarade si izina rishya muri ruhago y’u Rwanda. Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, ndetse yari anayoboye Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA, yayoboye amatora yahesheje Munyantwali Alphonse kuyobora iri shyirahamwe kuva muri Kamena 2023.

Ku wa 7 Kanama 2023, nibwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje Kalisa nk’Umunyamabanga Mukuru usimbuye Jules Karangwa wari uri kuri uwo mwanya by’agateganyo.

Ku ruhande rwa Tuyisenge Eric, wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu, na we ari mu iperereza riri gukorwa. Aho ashinjwa kugira uruhare mu bibazo bikomeye byaranze imicungire y’umutungo muri FERWAFA .

RIB yatangaje ko dosiye iregwamo aba bagabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, mu gihe iy’undi ukurikiranywe igikomeje gukorwaho.

RIB kandi yongeye kwibutsa ko abantu bahawe inshingano zo kureberera inyungu rusange ko bagomba kuzubahiriza uko amategeko abiteganya, kuko kuzikoresha mu nyungu zabo bwite bihanishwa ibihano bikomeye.

Ibi bije mu gihe ku itariki ya 30 Kamena 2025 , Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugeza mu mwaka 2029.

Uyu mugabo wari usanzwe ari Perezida wa AS Kigali, yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu nteko rusange aho yatowe n’abanyamuryango 51 muri 53.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *