Itorero ADEPR mu Rwanda Rigiye kwizihiza Isabukuru y’imyaka 85 rimaze rishinzwe mu Rwanda
1 min read

Itorero ADEPR mu Rwanda Rigiye kwizihiza Isabukuru y’imyaka 85 rimaze rishinzwe mu Rwanda

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’itorero ADEPR mu Rwanda kuva kuwa 23/05/2025 kugeza kuwa 16/08/2025 hateganyijwe iminsi 85 yo guhindura ubuzima bwa bantu hifashishijwe ijambo ry’Imana Hateganyijwe iminsi yo Gusenga muri buri byiciro n’ukuvuga abagore, abagabo, urubyiruko, abayobozi n’abanyetorero muri rusange Nyuma yiyo minsi hateguwe kwizihiza imyaka 85 ITORERO ADEPR rimaze rigeze mu wanda

Mwiyi minsi 85 hazaba ibiterane bikomeye by’ububyutse bizitabirwa n’amakorali atandukanye Nyuma haze kubaho umunsi wo kwizihiza imyaka 85 Nkuko bigaragara mwitangazo ubuyobozi bw’itorero ADEPR mu Rwanda ryashyize hanze Abazitabira iki Giterane bazagezwaho amateka y’itorero, Ibyaranze Itorero kuva rigeze mu Rwanda, Gushimira abakoreshejwe n’Imana mwicyo gihe ubwo Itorero ryatangiraga no kuvuga muri make icyerekerezo cy’itorero ADEPR mu Rwanda

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, mu 1940.ADEPR yagejejwe mu Rwanda n’Abamisiyoneri bo muri Suède. Nyuma y’imyaka itatu bahageze ni bwo mu 1943 babatije Umunyarwanda wa mbere, Sagatwa Rudoviko, wabaye umukirisitu wa mbere mu itorero.Mu kuzirikana ayo mateka, aho Sagatwa yabatirijwe hubatswe ku buryo bugaragaza amateka ye n’igihe yabatirijwe.Aho Itorero ADEPR ryatangirijwe hari urusengero rushya mu gukomeza gusigasira ayo mateka yaryo.Ubutumwa bwashibutse mu myaka 85 ishize bumaze gukwira ku Isi yose ndetse by’umwihariko mu Rwanda ADEPR ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri.

IBITARAMO

Gospel Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *