Nyanza 1946: Isengesho Ryasigiye u Rwanda Umurage W’ukwemera N’amahoro
Mu mwaka wa 1946, ku nshuro y’amateka, Umwami Mutara III Rudahigwa yahuje ubutegetsi n’ukwemera ubwo yatangizaga ibirori byo gutura u Rwanda Kristu Umwami na Bikira Mariya, Umugabekazi w’Ijuru n’Isi. Ibyo birori byabereye i Nyanza, ahari hubatswe Ishuri ryitiriwe Kristu Umwami, bimara iminsi itatu kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 1946.
Ni muri urwo rwego, Umwami Mutara III Rudahigwa yasengeye isengesho rikomeye ryo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami, isengesho ryagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe, amahoro n’ukwemera mu banyarwanda. Iri sengesho rikurikira ni ryo Umwami Mutara yasenze ubwo yaturaga u Rwanda Kristu Umwami.
Isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Yezu
Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’Ijuru n’Isi.
Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.
Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.
Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano munsi.
Natwe Abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.
Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe nanjye ubwanjye.
Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mu ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye Isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.
Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.
Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.
Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.
Ubatsindire kuryaryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.
Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwangamugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.
Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranyije n’ingoma yawe. Intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajyanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.
N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya ingoma yanyu yogere hose, ubu n’iteka ryose.
Amina
