Sharon Gatete ameze nk’impano y’Imana yo kwatsa umuhamagaro wa Chryso Ndasingwa
Umuramyi Chryso Ndasingwa yatangaje ko azaririmbana n’umugore we Sharon Gatete bwa mbere mu gitaramo kizabera hanze y’igihugu.
Umuramyi w’umunyempano Chryso Ndasingwa, uzwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yatangaje ko we n’umugore we Sharon Gatete bazaririmbana bwa mbere mu gitaramo gikomeye kizabera hanze y’igihugu, i Bruxelles mu Bubiligi, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2025.
Iki gitaramo cyiswe “Wahinduye Ibihe Live Concert”gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki wa gospel bari hirya no hino ku isi.Chryso Ndasingwa, umaze kuba umwe mu bahanzi bubashywe mu muziki w’ivugabutumwa, azwi nk’umuririmbyi w’ijwi rikora ku mitima, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi nko kuri: saxophone, piano na gitari.

Umuryango mushya wa Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete ufite gahunda yo gukora ibitaramo mpuzamahanga
Nyuma yo guca agahigo ko kuzuza BK Arena muri Gicurasi 2024, uyu muramyi akomeje gutera intambwe ikomeye mu muziki wwo kuramya no guhimbaza Imana.Sharon Gatete nawe ni umuramyi w’imbaraga n’impano idasanzwe, wamamaye cyane binyuze mu ndirimbo “Inkuru Nziza”.Yize umuziki mu Ishuri rya Nyundo (Nyundo School of Music) kandi akomeje amasomo ajyanye n’ubuhanzi kugira ngo arusheho kunoza umurimo w’Imana mu buryu bwiza bugezweho.
Aba bombi bafitanye amateka yihariye mu muziki wa Gospel, aho batangiye nk’inshuti n’abafatanyabikorwa mu ndirimbo, nyuma bikavamo urukundo rwaje gusozwa n’ubukwe bwabo bwabaye mu kwezi kwa Ukwakira 2025, nyuma y’uko basezeranye kumugaragaro muri Kamena uwo mwaka.

Umuramyi Chryso Ndasingwa Yatangaje ko kuriwe Sharon ari nka mwarimu we mu muziki
Nyuma yo kurushinga, Chryso na Sharon batangaje ko bagiye gukorana nk’itsinda ry’abaririmbyi b’abashakanye, aho baherutse gusohora indirimbo zabo za mbere nk’abafatanyije zirimo “Yanyishyuriye” na “Wera Wera Wera”,zigaragaza ubusabane n’ubumwe bwabo mu kuramya Imana.Mu gitaramo cy’i Bruxelles, giteganyijwe kubera kuri Claridge Hall guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, bazaririmbana bwa mbere mu ruhame rw’abakunzi babo.
Ni igitaramo cyitezweho gukomeza gufungura amarembo y’ibitaramo mpuzamahanga ku bahanzi nyarwanda baramya Imana.Abategura iki gitaramo batangaje ko kwinjira bizajya hagati ya euro 40 na 60, hakaba n’amahirwe yo gushyigikira igitaramo nk’umuterankunga ku mafaranga 70.
Ku bakunzi b’umuziki wa Gospel, iri ni rimwe mu mabaruwa y’amateka azandikwa mu rugendo rw’ubuhanzi bwa Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete nk’umugabo n’umugore basangiye umurimo wo kuramya Imana.

