 
			Uko Ivanjili yageze mu Rwanda: Amateka y’iyogezabutumwa rya mbere ryahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda
Kuva mu 1899 kugeza mu 1919, Abapadiri Bera n’Abanyarwanda ba mbere bemeye Ivanjili bafunguye inzira nshya y’ukwemera n’iterambere ry’umwuka mu gihugu.
Amateka y’iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda atangira mu mpera z’ikinyejana cya 19, ubwo u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afurika yo munsi ya koma y’Isi, kashyizweho na Papa Lewo wa 13 ku wa 24 Gashyantare 1878. Papa Lewo wa 13 yahaye ubuyobozi bw’ako gace umuryango w’Abapadiri Bera washinzwe na Karidinali Lavijeri mu 1868.
Aba bapadiri bageze bwa mbere muri Uganda muri Gashyantare 1879, bahashinga misiyoni yabaye Vikariyati Apostoliki ya Vigitoriya-Nyanza mu 1883, iyoborwa na Musenyeri Lewo Livinhac na Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti. Nyuma, ku wa 13 Nyakanga 1894, iyo vikariyati yagabanyijwe mo eshatu, harimo iya Nyanza y’Amajyepfo yashyizwe mu Rwanda, iyoborwa na Myr Hiriti wagiraga icyicaro i Kamoga muri Tanzaniya.
Ku wa 15 Nzeri 1899, Myr Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga berekeza mu Rwanda banyuze i Burundi, bakaza kugera i Shangi ku wa 20 Mutarama 1900, aho hatuwemo igitambo cya Misa bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda. Nyuma y’iminsi mike, ku wa 2 Gashyantare 1900, Myr Hiriti yahuye n’Umwami Yuhi V Musinga, akomereza urugendo rwe mu Majyepfo, asigira padiri Burari, Pawulo Barutolomayo na Furere Anselemi inshingano zo gushinga misiyoni ya mbere i Save ku wa 8 Gashyantare 1900.
Iyi misiyoni ya Save, yitiriwe “Umutima Mutagatifu wa Yezu”, ni yo yabaye isoko y’iyogezabutumwa mu gihugu. Nyuma yaho hashinzwe izindi misiyoni nka Zaza (1900), Nyundo (1901), Rwaza (1903), Mibirizi (1903), Kabgayi (1906), Rulindo (1909), Murunda (1909) na Kansi (1910). Mu 1903, Abanyarwanda 26 ba mbere bahawe Batisimu i Save, naho mu 1904 hatangwa isakaramentu rya mbere ry’ugushyingirwa.
U Rwanda rwatangiye kubona abiyeguriye Imana n’abapadiri b’abenegihugu hagati ya 1916 na 1917. Ku wa 7 Ukwakira 1917, Abanyarwanda babiri ba mbere, Donati Reberaho w’i Save na Balitazari Gafuku w’i Zaza, bahawe ubusaseridoti i Kabgayi na Musenyeri Hiriti. Icyo gikorwa cyahuriranye n’ishingwa rya Misiyoni ya Rwamagana, bituma rubanda barushaho kwizera iyogezabutumwa.
Nyuma y’imyaka mike, ku wa 25 Werurwe 1919, umubikira wa mbere w’Umunyarwandakazi, Mama Yohana, yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana mu muryango w’Abenebikira washinzwe na Musenyeri Hiriti mu 1913.
Ubu, nyuma y’imyaka irenga 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, Kiliziya Gatolika ikomeje kuba imbaraga zikomeye mu buzima bw’abanyarwanda. Ibarura rusange ryakozwe mu 2012 ryagaragaje ko 43% by’abaturage b’u Rwanda ari Abakirisitu Gatolika, bakaba babarizwa muri Diyosezi icyenda n’Arkediyosezi ya Kigali, ishimangira umurage ukomeye w’iyogezabutumwa ryatangiriye ku butaka bwa Shangi mu 1900.

Imyaka 125 irashize mu Rwanda hageze Ivanjili

 
     
			 
			 
			 English
English