Josh Ishimwe yakiriye Mimi Mutanu ashima Imana abinyujije mu njyana gakondo
2 mins read

Josh Ishimwe yakiriye Mimi Mutanu ashima Imana abinyujije mu njyana gakondo

Umunyamakuru akaba n’umuramyikazi w’umunyempano, Dushimimana Ernestine uzwi nka Mimi Mutanu, yasohoye indirimbo nshya yise “Uri Mwiza Yesu”, yuje ishimwe no guha icyubahiro Imana yamukijije urupfu.

Iyi ndirimbo ye nshya “Uri Mwiza Yesu” yatekerejwe mu buryo bwimbitse, ikaba ikozwe mu njyana nyarwanda gakondo. Ifite umwimerere n’umwuka w’amasengesho, ikaba ishimangira ko ubuzima ari impano ikomeye y’Imana kandi ko Yesu ari we soko y’amahoro n’ubugingo.

Mimi Mutanu, umunyamakuru w’iyobokamana kuri TV1 mu kiganiro Gospel Vibes, akaba umugore wa DJ Spin ufite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yavuze ko iyi ndirimbo nshya “Uri Mwiza Yesu” ari ubuhamya bw’umutima we bwuzuye ishimwe.

Uyu muramyi yavuze ko yari amaze igihe kinini acecetse kuko yumvaga ashaka gukorera Imana mu bundi buryo, ariko atari mu kuririmba. Yari yarafashe umwanzuro ku buryo n’iyi ndirimbo asohoye yari imaze igihe kinini ikoze ariko yaranze kuyisohora.

Mimi asobanura ko indirimbo “Uri Mwiza Yesu” ifite ubutumwa bwimbitse bwo gushimira Imana ineza yayo itagira urugero. Yayisubiyemo ayikuye kuri mukuru we ari nawe ‘Marraine we’, wayiririmbaga kera, ariko ayongeramo ibitero bishya n’ubutumwa bushya.

Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana isukuye n’inyikirizo zihumuriza, ku buryo yumvwa nk’isengesho rifite umuco n’umwuka w’ubudahemuka. Mu mashusho yayo hagaragaramo Josh Ishimwe wihebeye iyi njyana ndetse ikaba yaramuhiriye cyane aho yamuhundagajeho abakunzi benshi kandi baherereye mu matorero atandukanye.

Mimi Mutanu wari usanzwe akora injyana zigezweho “Urban Gospel”, yagaragaje ubuhanga buhanitse mu njyana Gakondo yamaze kwinjiramo. Yavuze ko n’ubwo azajya akora mu njyana zitandukanye, “Gakondo” izakomeza kumuranga cyane kuko ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ubutumwa bwiza mu ishusho y’ubunyarwanda.

Umugabo wa Mimi, Evans Mwenda (Dj Spin) uzwi cyane mu itangazamakuru n’umuziki wa Gospel mu Rwanda, akaba ari na we Manager we, yavuze ko uyu mushinga ari intangiriro y’ibikomeye Imana igiye gukora mu buzima bwa Mimi.

Dj Spin afatwa nka DJ wa mbere wa Gospel mu Rwanda, akaba anakorera ibiganiro by’Iyobokamana kuri KC2 TV, Royal FM, akaba n’Umuyobozi kuri Radio & Tv . Mimi na Spin, bafatanyije umurimo w’Imana binyuze mu muziki no mu itangazamakuru.

“Uri Mwiza Yesu” ni indirimbo ye nshya yinjira mu mutima, igahuza umuco nyarwanda n’ubutumwa bwiza bw’agakiza. Ni uruvange rw’amasengesho, ishimwe, n’umutuzo. Mimi asaba buri wese kuzirikana ko kubaho ari ubuntu, kandi ko Yesu akwiye ishimwe itavaho.

Kwinjira muri Gakondo kwa Mimi Mutanu, byongereye imbaraga iyi njyana mu muziki wa Gospel dore ko yari yaratereranywe cyane aho yari yarahariwe Josh Ishimwe gusa. Ubu abari guhimbaza Imana muri iyi njyana ndetse banateguje indi mishinga ni Mimi Mutanu, Josh Ishimwe na Gasasira Clemence umaze ukwezi kumwe gusa atangiye umuziki mu njyana Gakondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *