{"id":104236,"date":"2026-11-10T18:34:54","date_gmt":"2026-11-10T18:34:54","guid":{"rendered":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236"},"modified":"2026-11-10T18:34:59","modified_gmt":"2026-11-10T18:34:59","slug":"agaciro-ka-muntu-papa-leo-abashoramari","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236","title":{"rendered":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga"},"content":{"rendered":"<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa Leo XIV yasabye abashoramari, abacuruzi n\u2019abayobozi b\u2019ibigo gushyira imbere agaciro ka muntu, imibereho myiza y\u2019abakozi n\u2019inyungu rusange, aho gupima intsinzi y\u2019ibikorwa byabo hashingiwe ku mafaranga gusa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa Leo XIV yavuze ko iterambere ry\u2019ubukungu ridakwiye gushingira ku gushaka inyungu nyinshi gusa, ahubwo rigomba kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y\u2019abantu, kurengera abakozi no kubaka umuryango urangwa n\u2019ubutabera n\u2019ubufatanye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n\u2019abahagarariye imiryango iharanira impinduka mu mibereho y\u2019abaturage n\u2019inzego z\u2019umurimo, muri Kaminuza Gatolika ya Buenos Aires muri Argentina.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu butumwa bwe, Papa yibanze ku mahame y\u2019inyigisho za Kiliziya Gatolika ku mibereho y\u2019abantu, agaragaza ko ubukungu bukwiye gufasha abantu kubaho neza aho kubagira ibikoresho byo gukusanya umutungo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yashimangiye ko icyubahiro n\u2019agaciro bya muntu bigomba kuba ishingiro ry\u2019ibyemezo byose bifatwa mu bucuruzi, ishoramari no mu micungire y\u2019ibigo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa kandi yibukije abitabiriye ko inyungu rusange zigomba kuza imbere y\u2019inyungu z\u2019umuntu ku giti cye cyangwa z\u2019itsinda runaka. Yagaragaje ko umutungo kamere n\u2019umusaruro wawo bigomba kugirira akamaro abantu bose, aho kuba umutungo w\u2019abantu bake.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko byatangajwe na Vatican News, Papa Leo XIV yasobanuye ko Kiliziya yemera uburenganzira bwa buri muntu bwo kugira umutungo bwite, ariko ko ubwo burenganzira bujyana n\u2019inshingano zo kuwukoresha mu buryo bufasha n\u2019abandi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yavuze ko Imana yahaye abantu Isi n\u2019ibiyikungahayeho kugira ngo bibafashe kubaho, bityo umutungo ukwiye kuba igikoresho cy\u2019iterambere rusange aho kuba uburyo bwo kwikubira inyungu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Yagaragaje ko ikigo gikwiye kuba umuryango w\u2019abantu<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gusobanura uko ubucuruzi bukwiye gukorwa, Papa Leo XIV yanenze imyumvire ifata inyungu z\u2019amafaranga nk\u2019igipimo cyonyine cy\u2019intsinzi y\u2019ikigo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati: \u201cIyo inyungu z\u2019ubukungu zishyizweho nk\u2019igipimo cyonyine cy\u2019intsinzi, ikigo gihinduka ikintu kitakizirikana ikiremwamuntu, kikaba imiterere y\u2019icyaha itera guheza abantu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yifashishije urugero rwa Enrique Shaw, umushoramari w\u2019Umunya-Argentina wari Umugatolika, waje guhindura imyumvire ye ku micungire y\u2019ubucuruzi amaze gusobanukirwa inyigisho za Kiliziya ku mibereho y\u2019abantu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa yasobanuye ko Shaw yamenye ko uruganda rutagomba kureberwa gusa nk&#8217;ahantu hakorerwa ibicuruzwa cyangwa hakusanyirizwa imari, ahubwo ko ari umuryango ugizwe n\u2019abantu bafite uburenganzira bwo gukorana no gutera imbere.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyi myumvire ishimangira ko abakoresha bagomba kwita ku bakozi babo, bakabaha uburenganzira, bakarengera imibereho yabo kandi bakabafasha kugira uruhare mu iterambere ry\u2019ibigo bakorera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa yanagarutse ku ihame ry\u2019ubufatanye, avuga ko rifasha kubaka umuryango ushingiye ku butabera, uburinganire no gukorera hamwe hagati y\u2019abakozi n\u2019abakoresha.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>AI n\u2019imashini bishobora kugira ingaruka ku mirimo y\u2019abantu<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu bindi by\u2019ingenzi yagarutseho harimo iterambere ry\u2019ikoranabuhanga, cyane cyane ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI) n\u2019imashini zisigaye zikora imirimo imwe n\u2019imwe yakorwaga n\u2019abantu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa Leo XIV yagaragaje ko iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo guteza imbere ibikorwa by\u2019ubukungu, ariko ko rishobora no gushyira mu kaga imirimo y\u2019abantu benshi igihe rikoreshwa hatitawe ku mahame mbwirizamuco.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati: \u201cIkoranabuhanga rigomba buri gihe kugengwa n\u2019amahame mbwirizamuco.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasobanuye ko gahunda za mudasobwa (algorithms) zitagomba gusimbura ubushishozi bwa muntu cyangwa gutesha agaciro uruhare rw\u2019umukozi mu kazi ke.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi bibaye mu gihe ibigo byinshi bikomeje gukoresha ubwenge buhangano mu bikorwa bitandukanye, birimo itumanaho, ubucuruzi, ubwikorezi n\u2019ikorwa ry\u2019ibicuruzwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nubwo ikoranabuhanga rishobora kongera umusaruro no koroshya imirimo, Papa yibukije abari aho ko iterambere ryaryo rigomba kujyana no kurengera uburenganzira bw\u2019abakozi no guteza imbere ubushobozi bw\u2019abantu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yashishikarije kandi abantu kubona akazi nk&#8217;uburyo bwo gukorera abandi no kubitaho, ashimangira ko nta murimo ukwiye gufatwa nk\u2019utagira agaciro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati: \u201cNta murimo udafite agaciro mu maso y\u2019Imana. Ubunini bw\u2019umurimo ntibushingira ku cyo umuntu akoze, ahubwo bushingira ku rukundo ashyira muri buri gikorwa, buri jambo na buri gitekerezo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Yasabye ko umuntu aba ku isonga mu byemezo by&#8217;iterambere<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye abitabiriye iki gikorwa gushyira mu bikorwa amahame ya Kiliziya Gatolika ajyanye n\u2019imibereho y\u2019abantu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri ayo mahame harimo kurengera icyubahiro cya muntu, guteza imbere inyungu rusange, gukoresha umutungo hagamijwe inyungu za bose, ubufatanye no gufashanya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yavuze ko kuyashyira mu bikorwa bishobora gufasha kubaka umuryango urangwa n\u2019urukundo, ubutabera n\u2019amahoro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati: \u201cDukomeze gukora dushyize Imana imbere mu bikorwa byacu, kandi umuntu abe ku isonga mu byemezo dufata.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yakomeje agaragaza ko abantu nibashyira imbere ayo mahame, bazashobora gukora ibikorwa birambye kandi bigirira akamaro imibereho yabo n\u2019iy\u2019abandi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubutumwa bwa Papa Leo XIV butanga ishusho y\u2019uko Kiliziya Gatolika ibona isano iri hagati y\u2019iterambere ry\u2019ubukungu n\u2019imibereho y\u2019abantu. Bugaragaza ko ishoramari n\u2019ikoranabuhanga bikwiye gufatwa nk\u2019ibikoresho byo guteza imbere umuryango, aho kuba intego bigamije inyungu z\u2019amafaranga gusa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe isi ikomeje guhinduka bitewe n\u2019ikoranabuhanga n\u2019imikorere mishya y\u2019ubukungu, ubutumwa bwe bushishikariza abashoramari, abakoresha n\u2019abafata ibyemezo gushyira imbere icyubahiro cya muntu mu igenamigambi ry\u2019iterambere.<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Papa Leo XIV yasabye abashoramari, abacuruzi n\u2019abayobozi b\u2019ibigo gushyira imbere agaciro ka muntu, imibereho myiza y\u2019abakozi n\u2019inyungu rusange, aho gupima intsinzi y\u2019ibikorwa byabo hashingiwe ku mafaranga gusa. Papa Leo XIV yavuze ko iterambere ry\u2019ubukungu ridakwiye gushingira ku gushaka inyungu nyinshi gusa, ahubwo rigomba kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y\u2019abantu, kurengera abakozi no kubaka umuryango [&hellip;]<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" data-url=https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236><\/div>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":104237,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[22],"tags":[],"class_list":["post-104236","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-international"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga - Gospel Today<\/title>\n<meta name=\"description\" content=\"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu, kurengera abakozi no guteza imbere imibereho myiza ya bose\" \/>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga - Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu, kurengera abakozi no guteza imbere imibereho myiza ya bose\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2026-11-10T18:34:54+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2026-11-10T18:34:59+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"174\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@Vedastino MB\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236\"},\"author\":{\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"headline\":\"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga\",\"datePublished\":\"2026-11-10T18:34:54+00:00\",\"dateModified\":\"2026-11-10T18:34:59+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236\"},\"wordCount\":805,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/11\\\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg\",\"articleSection\":[\"INTERNATIONAL\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236\",\"name\":\"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga - Gospel Today\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/11\\\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg\",\"datePublished\":\"2026-11-10T18:34:54+00:00\",\"dateModified\":\"2026-11-10T18:34:59+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"description\":\"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu, kurengera abakozi no guteza imbere imibereho myiza ya bose\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/11\\\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/11\\\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg\",\"width\":300,\"height\":174},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104236#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"name\":\"Gospel Today\",\"description\":\"\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\",\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\"},\"description\":\"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"https:\\\/\\\/www.facebook.com\\\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\",\"https:\\\/\\\/www.instagram.com\\\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==\",\"mbarushimana-vedaste-323733303\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/Vedastino MB\",\"https:\\\/\\\/youtube.com\\\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?author=4\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga - Gospel Today","description":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu, kurengera abakozi no guteza imbere imibereho myiza ya bose","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga - Gospel Today","og_description":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu, kurengera abakozi no guteza imbere imibereho myiza ya bose","og_url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236","og_site_name":"Gospel Today","article_author":"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","article_published_time":"2026-11-10T18:34:54+00:00","article_modified_time":"2026-11-10T18:34:59+00:00","og_image":[{"width":300,"height":174,"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Vedaste MBARUSHIMANA","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@Vedastino MB","twitter_misc":{"Written by":"Vedaste MBARUSHIMANA","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236"},"author":{"name":"Vedaste MBARUSHIMANA","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"headline":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga","datePublished":"2026-11-10T18:34:54+00:00","dateModified":"2026-11-10T18:34:59+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236"},"wordCount":805,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg","articleSection":["INTERNATIONAL"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236","name":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga - Gospel Today","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg","datePublished":"2026-11-10T18:34:54+00:00","dateModified":"2026-11-10T18:34:59+00:00","author":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"description":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu, kurengera abakozi no guteza imbere imibereho myiza ya bose","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236#primaryimage","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg","contentUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-10-203019.jpg","width":300,"height":174},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104236#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Papa Leo XIV yasabye abashoramari gushyira imbere agaciro ka muntu kurusha inyungu z\u2019amafaranga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/","name":"Gospel Today","description":"","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd","name":"Vedaste MBARUSHIMANA","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","caption":"Vedaste MBARUSHIMANA"},"description":"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.","sameAs":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/","https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","https:\/\/www.instagram.com\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==","mbarushimana-vedaste-323733303","https:\/\/x.com\/Vedastino MB","https:\/\/youtube.com\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc"],"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?author=4"}]}},"brizy_media":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/104236","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=104236"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/104236\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":104238,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/104236\/revisions\/104238"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/104237"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=104236"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=104236"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=104236"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}