{"id":104316,"date":"2026-11-16T18:20:41","date_gmt":"2026-11-16T18:20:41","guid":{"rendered":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316"},"modified":"2026-11-16T18:20:45","modified_gmt":"2026-11-16T18:20:45","slug":"papa-leo-xiv-ubuhungiro-bw-abakene","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316","title":{"rendered":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene"},"content":{"rendered":"<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Papa Leo XIV yasabye abakirisitu na Kiliziya muri rusange kurushaho kwita ku bakene, kubaha agaciro no kubafasha guhangana n\u2019ibibazo by\u2019imibereho. Yagaragaje ko Imana ari ubuhungiro bw\u2019abakene, ariko anibutsa abakirisitu ko bafite inshingano yo kubabera ubuhungiro binyuze mu bikorwa by\u2019urukundo n\u2019ubufatanye.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa Leo XIV yatanze ubu butumwa mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 10 Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abakene, wizihijwe ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2026, ku Cyumweru cya 33 gisanzwe muri Kiliziya Gatolika.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri ubu butumwa bufite umutwe ugira uti \u201cNyagasani ni ubuhungiro bw\u2019umukene\u201d, bushingiye ku magambo yo muri Zaburi ya 14, umurongo wa 6, Papa yagaragaje ko abakene bakwiye gufatwa nk\u2019abantu bafite agaciro, aho gufatwa nk&#8217;umutwaro ku miryango no kuri sosiyete.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasobanuye ko abakene bakomeza guhura n&#8217;ibibazo bitandukanye birimo akarengane, ivangura, gusuzugurwa no kutabona amahirwe ahagije yo kugira uruhare mu mibereho y&#8217;abandi. Yongeyeho ko ibi bibazo bidaterwa n&#8217;impamvu z&#8217;ubukene gusa, ahubwo ko bifitanye isano n&#8217;imyitwarire irangwa n&#8217;ubwikunde, ubwibone no kudaha agaciro abandi.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\">Papa Leo XIV agaragaza ko abakene ari bo bahura n&#8217;ingaruka z&#8217;akarengane kurusha abandi<\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa Leo XIV yavuze ko iyo abantu batakigira Imana nk&#8217;ishingiro ry&#8217;imibanire yabo, bishobora gutuma batubahana, ahubwo buri wese agaharanira inyungu ze ku giti cye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagaragaje ko bene iyi myitwarire ituma abantu bafite ubushobozi n&#8217;ububasha bakandamiza abandi, bigatuma abakene n&#8217;abatishoboye barushaho gusigara inyuma.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati: \u00abUmupfayongo aribwira mu mutima we ati: \u201cNta Mana ibaho!\u201d bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye, nta n\u2019umwe ukora neza\u00bb (Zab 14, 1).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yongeyeho ko abakene ari bo bahura mbere n&#8217;ingaruka z&#8217;iyo myitwarire, kuko batagira ubushobozi buhagije bwo kwirwanaho igihe bahuye n&#8217;akarengane cyangwa kubura amahirwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa yanagarutse ku buryo ijwi ry&#8217;abakene rikunze kutitabwaho, bigatuma batabona uburyo bwo kugaragaza ibibazo bafite no gusaba ubutabera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasobanuye ko hari abantu n&#8217;imiryango bafata ibyemezo bitita ku mibereho y&#8217;abatishoboye, bigatuma ubukene burushaho gukomera. Ibi kandi bigira ingaruka ku bumwe n&#8217;ubufatanye bikwiye kuranga umuryango mugari.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\">Yezu Kristu ni urugero rw&#8217;urukundo no kwita ku bakene<\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yibukije abakirisitu ko Yezu Kristu ari urugero rukomeye rw&#8217;ukuntu Imana yegereye abantu bafite imibereho igoye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yavuze ko Yezu atagarukiye gusa ku guhumuriza abantu mu magambo, ahubwo ko yasangiye na bo imibereho, akegera abaciye bugufi, abarwayi n&#8217;abasuzugurwaga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yashimangiye ko Yezu yagiye ahura n&#8217;abantu ku giti cyabo, akabagaragariza urukundo kandi akabaha icyizere cy&#8217;ubuzima bushya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kubibutsa ko Yezu yiteguye kwakira abantu bose bafite ibibazo, Papa yifashishije amagambo yo mu Ivanjili ya Matayo agira ati: \u00abNimungane mwese abarushye n\u2019abaremerewe, jye nzabaruhura\u00bb (Mt 11, 28).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagaragaje ko abakene bo muri iki gihe badakeneye ibiribwa n&#8217;ibindi bikoresho by&#8217;ibanze gusa, ahubwo ko bakeneye no guhabwa ijambo, kubahwa no kugira uruhare mu byemezo bigira ingaruka ku buzima bwabo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa yasabye abakirisitu kutirengagiza abantu badafite aho kuba, akazi, uburezi, ibiribwa cyangwa ubuvuzi buboneye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yashimangiye ko Kiliziya ikwiye kuba ahantu abantu bose babonera urukundo, ihumure n&#8217;ubufasha, hatitawe ku bukire cyangwa ubukene bwabo.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\">Kiliziya ihamagarirwa kuba ubuhungiro bw&#8217;abakene<\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa Leo XIV yavuze ko abakirisitu badakwiye kugarukira ku gusabira abakene gusa, ahubwo ko bakwiye no kubafasha mu bikorwa bifatika.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasobanuye ko Kiliziya ifite inshingano yo kuba umuryango wakira abantu bose, cyane cyane abatagira kirengera, aho buri wese yumva ko afite agaciro n&#8217;umwanya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yifashishije inyigisho za Mutagatifu Agusitini ku mugani w&#8217;umukungu na Lazaro, agaragaza ko abantu badakwiye gupima agaciro k&#8217;umuntu bashingiye ku butunzi afite.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa yanibukije abakirisitu inyigisho zo mu Ibaruwa ya Gishumba Dilexi te, igaragaza ko Imana ifitiye abakene urukundo rwihariye kandi ko Kiliziya igomba guha umwanya w&#8217;ibanze abantu baciye bugufi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati: \u00abMu by\u2019ukuri, Imana igaragaza ko ifitiye abakene urukundo rwihariye: ni bo mbere na mbere Nyagasani agezaho Ijambo ry\u2019amizero n\u2019ugucungurwa na We. Bityo rero, niyo waba uri umukene cyangwa wumva ufite intege nke ntabwo ukwiye kumva ko watereranywe. Kandi na Kiliziya niba yifuza gukomeza kuba iya Kristu, igomba kuba Kiliziya nterahirwe, Kiliziya iha umwanya abaciye bugufi kandi ikagenda yisanisha n\u2019abakene mu bukene bwabo, ikaba ahantu abakene bafite umwanya w\u2019ibanze\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasabye abakirisitu kwisuzuma bakareba niba ibikorwa byabo bya buri munsi bigaragaza urukundo rw&#8217;Imana, cyane cyane mu buryo bafata abantu bafite ibibazo by&#8217;imibereho.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\">Urugero rwa Mutagatifu Fransisiko wa Asizi<\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yagarutse ku rugero rwa Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, hibukwa imyaka 800 ishize atabarutse.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagaragaje uburyo uyu mutagatifu yigeze kwiyegereza abasabiriza igihe yari yagiye i Roma gusura imva ya Mutagatifu Petero Intumwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu rwego rwo kumva neza ubuzima bwabo no gusangira na bo imibabaro, Fransisiko yakuyemo imyambaro ye, ayigurana ibishwangi by&#8217;umwe mu basabiriza, maze amara umunsi wose asabiriza ari kumwe na bo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Papa yavuze ko uru rugero rukwiye kubera isomo abakirisitu bo muri iki gihe, kuko gufasha abakene bisaba kubegera, kubatega amatwi no gusobanukirwa n&#8217;ibibazo bahura na byo, aho kubavugaho gusa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagaragaje ko umuntu ushaka kuba hafi y&#8217;abakene adakwiye gutinya guhindura imyumvire n&#8217;imikorere ye, kugira ngo yubake umuryango urangwa n&#8217;ubutabera, ubuvandimwe n&#8217;ubufatanye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu butumwa bwe, yasabye abakirisitu gukomeza guhindura imitima, bakarushaho kwita ku bavandimwe babo bafite ibibazo by&#8217;ubukene no kubafasha kubona icyizere cy&#8217;ejo hazaza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasoje asaba Bikira Mariya kubasabira, yibutsa ko Imana idatererana abakene kandi ko buri muntu akwiriye kugira uruhare mu kubaka umuryango urangwa n&#8217;urukundo n&#8217;ubutabera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubu butumwa Papa Leo XIV yabutangiye i Vatikani ku wa 13 Kamena 2026, ku munsi wibukwa wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"300\" height=\"160\" src=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-16-201402-1.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-104318\" \/><\/figure>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Papa Leo XIV yasabye abakirisitu na Kiliziya muri rusange kurushaho kwita ku bakene, kubaha agaciro no kubafasha guhangana n\u2019ibibazo by\u2019imibereho. Yagaragaje ko Imana ari ubuhungiro bw\u2019abakene, ariko anibutsa abakirisitu ko bafite inshingano yo kubabera ubuhungiro binyuze mu bikorwa by\u2019urukundo n\u2019ubufatanye. Papa Leo XIV yatanze ubu butumwa mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 10 Umunsi [&hellip;]<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" data-url=https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316><\/div>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":104317,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[22],"tags":[],"class_list":["post-104316","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-international"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene - Gospel Today<\/title>\n<meta name=\"description\" content=\"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene, kubitaho no kubaha agaciro mu buzima bwa buri munsi no mu muryango mugari.\" \/>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene - Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene, kubitaho no kubaha agaciro mu buzima bwa buri munsi no mu muryango mugari.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2026-11-16T18:20:41+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2026-11-16T18:20:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"160\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@Vedastino MB\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316\"},\"author\":{\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"headline\":\"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene\",\"datePublished\":\"2026-11-16T18:20:41+00:00\",\"dateModified\":\"2026-11-16T18:20:45+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316\"},\"wordCount\":890,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/11\\\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg\",\"articleSection\":[\"INTERNATIONAL\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316\",\"name\":\"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene - Gospel Today\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/11\\\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg\",\"datePublished\":\"2026-11-16T18:20:41+00:00\",\"dateModified\":\"2026-11-16T18:20:45+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"description\":\"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene, kubitaho no kubaha agaciro mu buzima bwa buri munsi no mu muryango mugari.\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/11\\\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/11\\\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg\",\"width\":300,\"height\":160},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=104316#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"name\":\"Gospel Today\",\"description\":\"\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\",\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\"},\"description\":\"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"https:\\\/\\\/www.facebook.com\\\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\",\"https:\\\/\\\/www.instagram.com\\\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==\",\"mbarushimana-vedaste-323733303\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/Vedastino MB\",\"https:\\\/\\\/youtube.com\\\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?author=4\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene - Gospel Today","description":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene, kubitaho no kubaha agaciro mu buzima bwa buri munsi no mu muryango mugari.","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene - Gospel Today","og_description":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene, kubitaho no kubaha agaciro mu buzima bwa buri munsi no mu muryango mugari.","og_url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316","og_site_name":"Gospel Today","article_author":"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","article_published_time":"2026-11-16T18:20:41+00:00","article_modified_time":"2026-11-16T18:20:45+00:00","og_image":[{"width":300,"height":160,"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Vedaste MBARUSHIMANA","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@Vedastino MB","twitter_misc":{"Written by":"Vedaste MBARUSHIMANA","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316"},"author":{"name":"Vedaste MBARUSHIMANA","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"headline":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene","datePublished":"2026-11-16T18:20:41+00:00","dateModified":"2026-11-16T18:20:45+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316"},"wordCount":890,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg","articleSection":["INTERNATIONAL"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316","name":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene - Gospel Today","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg","datePublished":"2026-11-16T18:20:41+00:00","dateModified":"2026-11-16T18:20:45+00:00","author":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"description":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene, kubitaho no kubaha agaciro mu buzima bwa buri munsi no mu muryango mugari.","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316#primaryimage","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg","contentUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/11\/Screenshot-2026-11-16-201402.jpg","width":300,"height":160},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=104316#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Papa Leo XIV asaba Kiliziya kuba ubuhungiro bw\u2019abakene"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/","name":"Gospel Today","description":"","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd","name":"Vedaste MBARUSHIMANA","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","caption":"Vedaste MBARUSHIMANA"},"description":"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.","sameAs":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/","https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","https:\/\/www.instagram.com\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==","mbarushimana-vedaste-323733303","https:\/\/x.com\/Vedastino MB","https:\/\/youtube.com\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc"],"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?author=4"}]}},"brizy_media":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/104316","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=104316"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/104316\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":104319,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/104316\/revisions\/104319"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/104317"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=104316"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=104316"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=104316"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}