{"id":1780,"date":"2025-07-25T06:52:38","date_gmt":"2025-07-25T06:52:38","guid":{"rendered":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780"},"modified":"2025-07-25T07:07:03","modified_gmt":"2025-07-25T07:07:03","slug":"padri-callixte-ashishikariza-abakobwa-kwitinyuka-dore-ko-ngo-ari-nabo-bagize-uruhare-rukomeye-mu-gusakara-kwivanjiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780","title":{"rendered":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri"},"content":{"rendered":"<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>\n<p>Mu gihe isi yose iri guhinduka ishingiye ku bumenyi n\u2019ubushobozi bwo gukora, u Rwanda rugenda rushyiraho ingamba zo kwimakaza imyuga nk\u2019inkingi y\u2019iterambere. Aho kugira ngo urubyiruko rutege amaboko, rwigishwa uko rwakwikorera, rukabyaza umusaruro ubumenyi rufite.<\/p>\n\n\n\n<p>Uburezi ni isoko y\u2019iterambere, kandi isi imaze gusobanukirwa ko kugira ubumenyi bufatika bufatanyije n\u2019ubushobozi bwo kwihangira umurimo binyuze mu myuga ari byo bizatuma urubyiruko rubasha kwiteza imbere no guhindura aho rutuye. U Rwanda rwarabibonye, maze rushyiraho gahunda yo kwimakaza amasomo y\u2019imyuga n\u2019ubumenyingiro, by\u2019umwihariko mu rubyiruko rufite amikoro make.<\/p>\n\n\n\n<p>Padiri Ukwitegetse Callixte uyobora ikigo cya Don Bosco Gatenga TSS, yavuze ko muri iki gihe igihugu kiri gushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abantu kwihangira imirimo biciye mu kubigisha imyuga n&#8217;ubumenyingiro. Akomeza ku kibazo cy&#8217;abana b&#8217;abakobwa bataritinyuka ngo bumve ko na bo bakwiga amasomo ya tekinike kimwe na basaza babo ahubwo ugasanga baritabira cyane amasomo akunzwe gufatwa nk&#8217;ayoroheje mu myuga nko guteka n&#8217;ayandi ndetse ko tugomba gutangira kubamenyesha ko bashoboye. Buriya ni uko kuva na kera amasosiyete yacu yagiye abashyira hasi, kubera ubwikunde cyane cyane bw&#8217;umugabo, noneho akabereka ko badashoboye kandi bashoboye.<\/p>\n\n\n\n<p>Akomeza avuga ko n&#8217;iwacu nko muri Bibiliya ubona abagore nta mwanya munini babahaye, nyamara kugira ngo ivanjiri ikwire igere kuri wowe no kuri njyewe tubona ko ari abagore babigizemo uruhare runini.&nbsp;Ndetse abaminuje cyane mu by&#8217;ijambo ry&#8217;Imana, batwereka ko hari abagore bakagombye kuba bitwa &#8216;Intumwa&#8217; nka bariya ba Madalena batanze na ba Petero kugera ku mva. Ariko ntabwo babita intumwa ngo kuko atari abagabo. Ariko ntibibuza ko uwo murimo bawukoze. Aho ibihe bigeze, buri wese akwiye guhaguruka akabwira umwana w&#8217;umukobwa kwitinyuka cyane cyane ko ubu hasigaye hariho ingero nyinshi z&#8217;ababigiyemo bakagaragariza Isi ko babishoboye, ndetse hakabonekamo n&#8217;abarusha abahungu. Cyane ko umutima w&#8217;umudamu\/umukobwa ukurikije ukuri urusha kure uw&#8217;umugabo nk&#8217;uko ubushakashatsi bwabyerekanye abagore bashobora kwihangana gusumba abagabo. Ubwo rero badufasha gusumbaho no muri ibi bintu by&#8217;imyuga cyane cyane muri ya myuga isaba ingufu.<\/p>\n\n\n\n<p>Nubwo hishimirwa intambwe imaze guterwa mu guhindura imyumvire ipfuye y&#8217;abibwiraga ko imyuga isaba ingufu igenewe ab&#8217;igitsinagabo gusa, haracyari urugendo. Mu mbogamizi zagaragajwe abakobwa biga imyuga bahura na zo, harimo kuba hari abakibasuzugura kuko gusa ari abakobwa bakumva ko badashoboye, abakoresha bashaka kubafatirana ngo babahindure ibikoresho byo kwishimisha, ababyeyi na sosiyete babaca intege, ihohohera rishingiye ku gitsina n&#8217;ibindi. Aho abonye umukobwa buri gihe akumva ni nk&#8217;aho ari ururabo rwo kugira ngo yishimishe. Oya, niba mpaye &#8216;stage&#8217; umukobwa, niba mpaye akazi umukobwa, ntabwo ari ukugira ngo mukoreshe mu kwishimisha, ahubwo hari icyo muhereye akazi nshaka ko anyerekeraho umusaruro. Umusaruro we ntabwo ari ukugira ngo anshimishe.<\/p>\n\n\n\n<p>Padiri Callixte yibutsa sosiyete Nyarwanda ko umunyarwandakazi ashoboye, asaba n&#8217;umukobwa wese ukunda imyuga kubyishyiramo no kwigirira icyizere ntiyite ku bamuca intege, aho yagize ati: &#8220;Ak&#8217;undi kaza imvura ihise, iby0 bitangirira kuri wowe mwana w&#8217;umukobwa, ukiyizera.<\/p>\n\n\n\n<p>Agenera ubutumwa ababyeyi batsikamira inzozi z&#8217;abana babo bakura biyumvamo imyuga, yagize ati: &#8220;Twumve ko umubyeyi atari we gusa ukigira inama umwana. Ubu umwana asigaye afite ababyeyi benshi bamubwira ibyo gukora. Reka rero ahubwo umubyeyi atege amatwi umwana, amubaze ati &#8216;wowe wumva washobora iki?&#8217; Icyo ashoboye, akimurekere agikore, ahubwo akimuherekezemo.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri Don Bosco Gatenga TSS, abakobwa biga ibijyanye n&#8217;amashanyarazi ndetse n&#8217;amazi bavuye kuri batanu bagera kuri 60 biga mu mwaka wa gatatu n&#8217;uwa kane mu myaka itatu ishize. Abakobwa iri shuri rimaze gushyira ku isoko muri iyo myaka biga mu myuga ikunze kugaragaramo icyuho cyabo, bagera kuri 30, nk&#8217;uko byemezwa na Uzamureba Clementine ushinzwe kwimakaza ihame ry&#8217;uburinganire n&#8217;ubwuzuzanye muri iki kigo.<\/p>\n\n\n\n<p>Amashuri y\u2019imyuga n\u2019ubumenyingiro ari mu cyiciro gihanzwe amaso mu kugeza u Rwanda ku bukungu bushingiye ku bumenyi, bizanavana u Rwanda mu bihugu biri mu nzira y\u2019amajyambere rukajya mu bifite ubukungu buciriritse mu 2035, n\u2019ibikize mu 2050.<\/p>\n\n\n\n<p>Imibare igaragaza ko abanyeshuri biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n\u2019ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana na 55,4%.<\/p>\n\n\n\n<p>Imibare y\u2019Ikigo cy\u2019igihugu cy\u2019Ibarurishamibare ya 2024 igaragaza ko abarangije amashuri ya TVET babona akazi ku ijanisha rya 67,2% mu gihe icyiciro cy\u2019ubushomeri muri iyi ngeri kiri kuri 15,7%.<\/p>\n\n\n\n<p>Ku rwego mpuzamahanga, imyuga n\u2019ubumenyingiro bifatwa nk\u2019urufunguzo rwo gukemura ikibazo cy\u2019ubushomeri. Raporo zitandukanye zagaragaje ko amasoko y\u2019umurimo yo mu bihugu byinshi arimo abakozi bafite ubumenyingiro kurusha abarangije amashuri ya kaminuza bamwe na bamwe badafite ubumenyi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize.<\/p>\n\n\n\n<p>Abasaleziyani ba Don Bosco bahagurukiye kumvisha abakobwa biga imyuga n&#8217;ubumenyingiro ko bashoboye kimwe n&#8217;abahungu, no kwigisha ababyeyi na sosiyete kubashyigikira aho kubaca intege, kubasuzugura cyangwa gutsikamira ejo hazaza habo<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe isi yose iri guhinduka ishingiye ku bumenyi n\u2019ubushobozi bwo gukora, u Rwanda rugenda rushyiraho ingamba zo kwimakaza imyuga nk\u2019inkingi y\u2019iterambere. Aho kugira ngo urubyiruko rutege amaboko, rwigishwa uko rwakwikorera, rukabyaza umusaruro ubumenyi rufite. Uburezi ni isoko y\u2019iterambere, kandi isi imaze gusobanukirwa ko kugira ubumenyi bufatika bufatanyije n\u2019ubushobozi bwo kwihangira umurimo binyuze mu myuga [&hellip;]<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" data-url=https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780><\/div>\n","protected":false},"author":5,"featured_media":1781,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1],"tags":[],"class_list":["post-1780","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abahanzi"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.5 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri - Gospel Today<\/title>\n<meta name=\"description\" content=\"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri\" \/>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri - Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2025-07-25T06:52:38+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-07-25T07:07:03+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/07\/Screenshot-2025-07-25-085148.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1269\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"845\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"NIYONZIMA Gervais\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"NIYONZIMA Gervais\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780\"},\"author\":{\"name\":\"NIYONZIMA Gervais\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/172fb4becf761bebf758e3782f33c780\"},\"headline\":\"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri\",\"datePublished\":\"2025-07-25T06:52:38+00:00\",\"dateModified\":\"2025-07-25T07:07:03+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780\"},\"wordCount\":775,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/07\\\/Screenshot-2025-07-25-085148.png\",\"articleSection\":[\"ABAHANZI\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780\",\"name\":\"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri - Gospel Today\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/07\\\/Screenshot-2025-07-25-085148.png\",\"datePublished\":\"2025-07-25T06:52:38+00:00\",\"dateModified\":\"2025-07-25T07:07:03+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/172fb4becf761bebf758e3782f33c780\"},\"description\":\"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/07\\\/Screenshot-2025-07-25-085148.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/07\\\/Screenshot-2025-07-25-085148.png\",\"width\":1269,\"height\":845},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=1780#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"name\":\"Gospel Today\",\"description\":\"\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/172fb4becf761bebf758e3782f33c780\",\"name\":\"NIYONZIMA Gervais\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/7ff07f9b3f788d0da9a038d064534ffc71bc5cb025fc3107256f42141943fbd8?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/7ff07f9b3f788d0da9a038d064534ffc71bc5cb025fc3107256f42141943fbd8?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/7ff07f9b3f788d0da9a038d064534ffc71bc5cb025fc3107256f42141943fbd8?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"NIYONZIMA Gervais\"},\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?author=5\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri - Gospel Today","description":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri - Gospel Today","og_description":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri","og_url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780","og_site_name":"Gospel Today","article_published_time":"2025-07-25T06:52:38+00:00","article_modified_time":"2025-07-25T07:07:03+00:00","og_image":[{"width":1269,"height":845,"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/07\/Screenshot-2025-07-25-085148.png","type":"image\/png"}],"author":"NIYONZIMA Gervais","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"NIYONZIMA Gervais","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780"},"author":{"name":"NIYONZIMA Gervais","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/172fb4becf761bebf758e3782f33c780"},"headline":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri","datePublished":"2025-07-25T06:52:38+00:00","dateModified":"2025-07-25T07:07:03+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780"},"wordCount":775,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/07\/Screenshot-2025-07-25-085148.png","articleSection":["ABAHANZI"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780","name":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri - Gospel Today","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/07\/Screenshot-2025-07-25-085148.png","datePublished":"2025-07-25T06:52:38+00:00","dateModified":"2025-07-25T07:07:03+00:00","author":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/172fb4becf761bebf758e3782f33c780"},"description":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780#primaryimage","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/07\/Screenshot-2025-07-25-085148.png","contentUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/07\/Screenshot-2025-07-25-085148.png","width":1269,"height":845},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=1780#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Padiri Callixte ashishikariza abakobwa kwitinyuka dore ko ngo ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gusakara kw\u2019ivanjiri"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/","name":"Gospel Today","description":"","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/172fb4becf761bebf758e3782f33c780","name":"NIYONZIMA Gervais","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/7ff07f9b3f788d0da9a038d064534ffc71bc5cb025fc3107256f42141943fbd8?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/7ff07f9b3f788d0da9a038d064534ffc71bc5cb025fc3107256f42141943fbd8?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/7ff07f9b3f788d0da9a038d064534ffc71bc5cb025fc3107256f42141943fbd8?s=96&d=mm&r=g","caption":"NIYONZIMA Gervais"},"sameAs":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/"],"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?author=5"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1780","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/5"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1780"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1780\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1783,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1780\/revisions\/1783"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/1781"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1780"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1780"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1780"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}