{"id":5848,"date":"2025-10-20T09:55:27","date_gmt":"2025-10-20T09:55:27","guid":{"rendered":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848"},"modified":"2025-10-20T09:55:29","modified_gmt":"2025-10-20T09:55:29","slug":"ni-iki-mu-byukuri-bibiliya-yigisha-aho-abahanuzi-bakomeje-kuba-benshi-ku-isi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848","title":{"rendered":"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi?"},"content":{"rendered":"<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>\n<p>Mu gihe abantu benshi biyita intumwa n\u2019abahanuzi bitewe nuko isi irimo kugenda ihinduka maze hakaba abashuka abantu bakaba banabamaraho utwabo, Bibiliya isaba abakristo kuba maso no gusuzuma buri mpanuro n\u2019ubutumwa mu mucyo w\u2019Ijambo ry\u2019Imana.<\/p>\n\n\n\n<p>Umwe mu bagabo batanze ubuhamya ashimangira ko hari benshi bakunze kwiyita abahanuzi n\u2019intumwa bavuga ko basizwe amavuta n\u2019Imana mu buryo bwo kugira ngo bacucure cyangwa babone ibibatunga, aho kubikora ari ukuri.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati: \u201cNahuye n\u2019umugabo, nari mushya turahura turasuhukanya andeba mu maso arambwira mu ijwi rituje ryuje icyubahiro ati \u2018ndi runaka, nasizwe amavuta n\u2019uhoraho kugira ngo mbe intumwa nkwirakwize ugushaka kw\u2019Imana\u2026Naramusekeye, si uko ntizeraga ko Imana ishobora guhamagara umuntu, ahubwo ni uko ubuhamya bwa Bibiliya bugaragaza ko umuhamagaro nyawo udakorwa n\u2019uko umuntu yivuga, ahubwo ni Imana ibihamya.<\/p>\n\n\n\n<p>Mbere yo kwemera amagambo nk\u2019ayo, ni ngombwa kugaruka ku Byanditswe Byera tukamenya neza icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye intumwa n\u2019abahanuzi. Iyo dufunguye Bibiliya, ugera ku kibazo kigira kiti: \u201cMuvandimwe, wigeze ubona Yesu wazutse?\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Kuko ibyo ari bimwe mu byangombwa byo kuba Intumwa. Abatumwe ba mbere bari abantu batari abahanga gusa cyangwa abahanga mu kuvuga, ahubwo bari abahamagawe na Yesu ubwe, bakabana na we, kandi bakabonesha amaso yabo kuzuka kwe (Ibyakozwe n\u2019Intumwa 1:21-22).<\/p>\n\n\n\n<p>Yohana, wari uwa nyuma mu batumwa bwa ba cumi na babiri, yapfuye ahagana mu mwaka wa 100 nyuma ya Kristo, icyo gihe cyarangije ibihe by\u2019intumwa. Nyuma yaho, nta wundi watumwe n\u2019Imana nka bo; ababasimbuye bari abigishwa babo, bazwi nk\u2019Ababyeyi b\u2019Apostolike.<\/p>\n\n\n\n<p>Bibiliya yigisha neza ko kugira ngo umuntu abe Intumwa byasabaga: kuba yarabonye Yesu wazutse (Ibyakozwe n\u2019Intumwa 1:21-22); kuba yaratoranyijwe ubwe na Yesu (Luka 6:13; Ibyakozwe 9:15); kuba yarakoraga ibitangaza bigaragaza ububasha bw\u2019Imana (2 Abakorinto 12:12).<\/p>\n\n\n\n<p><strong>None Se, Abo Biyita Intumwa Z\u2019iki Gihe Baturuka He?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Kwihamagarira ubwe mu murimo si ubupfapfa gusa, ahubwo ni ikibazo gikomeye gishobora guteza itorero ibyago. Yesu ubwe yaburiye abigishwa ati:<\/p>\n\n\n\n<p>\u201cMwirinde ko hatagira ubashuka. Kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye, bati: Ni jyewe Yesu; maze bakayobya benshi, muzumva bavuga intambara ariko ntimuzakuke umutima kuko bigomba kuba nyamara si byo herezo.\u201d (Matayo 24:4-6)<\/p>\n\n\n\n<p>Ni kenshi rero muri iki gihe haza abantu bavuga ko bahanura bavuga indimi bagacyiza, baza bitwaje kuba abahanuzi b\u2019ibya Mwuka wera benshi bakabikoresha mu buryo bwo kuyobya abakristu ngo bakunde babone imibereho. Nyamara nk\u2019uko Ijambo ry\u2019Imana ribivuga Yesu yari yarabibwiye abigishwa be ko mu minsi ya nyuma hazaza abiyititira izina rye maze bagashuka benshi babajyana mu nzira zitari izigana Imana. Pawulo ati: \u201cAbo bantu ni intumwa z\u2019ibinyoma, abakozi b\u2019uburiganya, bigira intumwa za Kristo.\u201d (2 Abakorinto 11:13)<\/p>\n\n\n\n<p>Umuntu nakubwira ati \u201cNdi intumwa\/umuhanuzi runaka\u201d, mubaze ibi bibazo bitatu byoroshye ariko bikomeye: Wigeze ubona Yesu wazutse? Ni nde wagushyizeho mu izina ry\u2019Imana? Ni izihe mbuto zigaragaza umuhamagaro wawe nk\u2019uko Bibiliya ibivuga?<\/p>\n\n\n\n<p>Ubu turababona hose ku mbuga nkoranyambaga, mu ngendo z\u2019ibitangaza, mu biterane by\u2019amasengesho, bambaye amazina akomeye nka \u201cIntumwa y\u2019isi yose\u201d cyangwa \u201cUmuhanuzi mukuru\u201d. Abandi bagurisha \u201camavuta y\u2019ubusabane\u201d cyangwa \u201cibishura by\u2019ubuhanuzi.\u201d Ariko ukuri ni uko ugusigwa kutagurwa, kandi umuhamagaro nyawo ntuwitangaho.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibi bikorwa byo kwaduka kw\u2019abahanuzi n\u2019intumwa z\u2019inzaduka bituma abantu benshi batandukana n\u2019ubutumwa nyakuri bwa Yesu Kristo. Abahanuzi benshi b\u2019iki gihe bigisha ivanjili y\u2019ubukire, inyigisho zidafite ishingiro muri Bibiliya, cyangwa ibyo bita ibihishuwe bishya.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyamara Bibiliya irasobanutse: \u201cAriko nubwo twebwe cyangwa marayika ava mu ijuru yabigisha ibitandukanye n\u2019ivanjili twabigishije, abe avumwe.\u201d (Abagalatiya 1:8) Bityo rero abakristu basabwa kugenzura neza inyigisho zose mu mucyo w\u2019Ijambo ry\u2019Imana bakoresheje ubuhanga bahawe na Rugira.<\/p>\n\n\n\n<p>Yesu ubwe ntiyatangiye umurimo we ataragenwa n\u2019Imana Data, kandi atarasigwa n\u2019Umwuka Wera (Matayo 3:16-17). Pawulo, nubwo yahamagariwe na Kristo ku nzira ya Damasiko, ntiyihutiye kwiyita intumwa; yabanje kugenzurwa n\u2019itorero (Ibyakozwe 13:1-3; Abagalatiya 1:15-18).<\/p>\n\n\n\n<p>Mu Isezerano rya Kera, abahanuzi nyakuri ntibabyiyitaga ku bushake bwabo. Elisha yasizwe na Eliya, Mose ashyiraho Yosuwa. Bibiliya ivuga ko nta wihamagarira ubwo butware, keretse uwahamagawe n\u2019Imana, nk\u2019uko Aroni yabigenje.\u201d (Abaheburayo 5:4)<\/p>\n\n\n\n<p>Umuntu wiyita intumwa cyangwa umuhanuzi adahamagawe n\u2019Imana, aba ahindutse icyago ku itorero. Yigisha ibitekerezo bye aho kwigisha iby\u2019Imana. Nk\u2019uko Yeremiya yabivuze ati: \u201cSinaboherereje, ariko barirutse; sinababwiye, ariko barahanuye.\u201d (Yeremiya 23:21). Si buri wese uzinjira mu bwami bw\u2019Imana, ahubwo ukora icyo Data ashaka. Aya magambo agaragaza ko kuba umuntu yaba umuhanuzi cyangwa intumwa si byo bizatuma ajya mu Ijuru, ahubwo azajyanwayo n\u2019ibyo yakoze.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Gusuzuma Ihamagarwa Ry\u2019Ukuri<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Niba Imana ihamagaye umuntu, iby\u2019ingenzi bigomba kugaragara: umuhamagaro w\u2019imbere ugaragazwa n\u2019ubuzima bw\u2019icyubahiro n\u2019umurava, igenzura ry\u2019Itorero, aho abakuru baryo bemeza uwo muntu, amahugurwa akomeye y\u2019ubumenyi n\u2019ukwizera gukomeye, igenzurwa no gusengerwa, nk\u2019uko byakorwaga n\u2019intumwa za mbere (1 Timoteyo 4:14). Ubupasiteri n\u2019ubuhanuzi ntibikwiye kuba uburyo bwo kwimenyekanisha, ahubwo bikwiye kuba umurimo wicisha bugufi ukorerwa Itorero, mu butware bwa Kristo.<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe abantu benshi biyita intumwa n\u2019abahanuzi bitewe nuko isi irimo kugenda ihinduka maze hakaba abashuka abantu bakaba banabamaraho utwabo, Bibiliya isaba abakristo kuba maso no gusuzuma buri mpanuro n\u2019ubutumwa mu mucyo w\u2019Ijambo ry\u2019Imana. Umwe mu bagabo batanze ubuhamya ashimangira ko hari benshi bakunze kwiyita abahanuzi n\u2019intumwa bavuga ko basizwe amavuta n\u2019Imana mu buryo bwo [&hellip;]<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" data-url=https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848><\/div>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":5847,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[24],"tags":[],"class_list":["post-5848","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubumenyi"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.5 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi? - Gospel Today<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi? - Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe abantu benshi biyita intumwa n\u2019abahanuzi bitewe nuko isi irimo kugenda ihinduka maze hakaba abashuka abantu bakaba banabamaraho utwabo, Bibiliya isaba abakristo kuba maso no gusuzuma buri mpanuro n\u2019ubutumwa mu mucyo w\u2019Ijambo ry\u2019Imana. Umwe mu bagabo batanze ubuhamya ashimangira ko hari benshi bakunze kwiyita abahanuzi n\u2019intumwa bavuga ko basizwe amavuta n\u2019Imana mu buryo bwo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2025-10-20T09:55:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-10-20T09:55:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/10\/Screenshot-2025-10-20-115028.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"877\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"529\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@Vedastino MB\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848\"},\"author\":{\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"headline\":\"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi?\",\"datePublished\":\"2025-10-20T09:55:27+00:00\",\"dateModified\":\"2025-10-20T09:55:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848\"},\"wordCount\":798,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/10\\\/Screenshot-2025-10-20-115028.png\",\"articleSection\":[\"UBUMENYI\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848\",\"name\":\"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi? - Gospel Today\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/10\\\/Screenshot-2025-10-20-115028.png\",\"datePublished\":\"2025-10-20T09:55:27+00:00\",\"dateModified\":\"2025-10-20T09:55:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/10\\\/Screenshot-2025-10-20-115028.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/10\\\/Screenshot-2025-10-20-115028.png\",\"width\":877,\"height\":529},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=5848#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"name\":\"Gospel Today\",\"description\":\"\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\",\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\"},\"description\":\"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"https:\\\/\\\/www.facebook.com\\\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\",\"https:\\\/\\\/www.instagram.com\\\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==\",\"mbarushimana-vedaste-323733303\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/Vedastino MB\",\"https:\\\/\\\/youtube.com\\\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?author=4\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi? - Gospel Today","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi? - Gospel Today","og_description":"Mu gihe abantu benshi biyita intumwa n\u2019abahanuzi bitewe nuko isi irimo kugenda ihinduka maze hakaba abashuka abantu bakaba banabamaraho utwabo, Bibiliya isaba abakristo kuba maso no gusuzuma buri mpanuro n\u2019ubutumwa mu mucyo w\u2019Ijambo ry\u2019Imana. Umwe mu bagabo batanze ubuhamya ashimangira ko hari benshi bakunze kwiyita abahanuzi n\u2019intumwa bavuga ko basizwe amavuta n\u2019Imana mu buryo bwo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848","og_site_name":"Gospel Today","article_author":"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","article_published_time":"2025-10-20T09:55:27+00:00","article_modified_time":"2025-10-20T09:55:29+00:00","og_image":[{"width":877,"height":529,"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/10\/Screenshot-2025-10-20-115028.png","type":"image\/png"}],"author":"Vedaste MBARUSHIMANA","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@Vedastino MB","twitter_misc":{"Written by":"Vedaste MBARUSHIMANA","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848"},"author":{"name":"Vedaste MBARUSHIMANA","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"headline":"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi?","datePublished":"2025-10-20T09:55:27+00:00","dateModified":"2025-10-20T09:55:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848"},"wordCount":798,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/10\/Screenshot-2025-10-20-115028.png","articleSection":["UBUMENYI"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848","name":"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi? - Gospel Today","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/10\/Screenshot-2025-10-20-115028.png","datePublished":"2025-10-20T09:55:27+00:00","dateModified":"2025-10-20T09:55:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848#primaryimage","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/10\/Screenshot-2025-10-20-115028.png","contentUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/10\/Screenshot-2025-10-20-115028.png","width":877,"height":529},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=5848#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ni Iki Mu By\u2019ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/","name":"Gospel Today","description":"","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd","name":"Vedaste MBARUSHIMANA","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","caption":"Vedaste MBARUSHIMANA"},"description":"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.","sameAs":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/","https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","https:\/\/www.instagram.com\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==","mbarushimana-vedaste-323733303","https:\/\/x.com\/Vedastino MB","https:\/\/youtube.com\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc"],"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?author=4"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5848","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5848"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5848\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":5849,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5848\/revisions\/5849"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/5847"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5848"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5848"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5848"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}