{"id":65568,"date":"2026-01-20T12:15:55","date_gmt":"2026-01-20T12:15:55","guid":{"rendered":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568"},"modified":"2026-01-22T14:40:58","modified_gmt":"2026-01-22T14:40:58","slug":"raporo-nigeria-na-somalia-bikomeje-kuyobora-ibihugu-byagaragayemo-ukwiyongera-gukabije-ku-itotezwa-ryabakristu-ku-isi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568","title":{"rendered":"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi"},"content":{"rendered":"<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>\n<p><strong>Abakristo bagera kuri miliyoni 388 bari mu bihugu 50 bibarirwa mu byo itotezwa n\u2019ivangura byibasiye cyane, Afurika yo munsi y\u2019ubutayu bwa Sahara igahagarara nabi kurusha ahandi kuko ari ho ibi bikorwa byiganje.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Umuryango Mpuzamahanga ukurikirana itotezwa ry\u2019Abakristo ku isi, Open Doors US, wasohoye raporo yawo ngarukamwaka ya World Watch List 2026, igaragaza ko itotezwa ry\u2019Abakristo rikomeje kwiyongera ku rwego ruteye impungenge, aho abantu bagera kuri miliyoni 388 bahura n\u2019ivangura n\u2019ihohoterwa bazira ukwemera kwabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Raporo ya World Watch List 2026 igaragaza ibihugu 50 by\u2019isi aho Abakristo batotezwa ku rwego rwo hejuru kurusha ahandi. Umuyobozi mukuru wa Open Doors US, Ryan Brown, yabwiye The Christian Post ko iyi raporo yerekana inzira imaze imyaka myinshi, aho itotezwa ry\u2019Abakristo rigenda ryiyongera uko imyaka ishira indi igataha.<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko umubare w\u2019Abakristo batotezwa wavuye kuri miliyoni 380 ugera kuri miliyoni 388 mu mwaka ushize, bikaba bisobanuye ko umwe mu Bakristo barindwi ku isi ari mu bibazo bikomeye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati: \u201cTurabona ko iyi ari inzira imaze imyaka myinshi, aho itotezwa rikomeje kwaguka. Umubare w\u2019Abakristo batotezwa wavuye kuri miliyoni 380 ugera kuri miliyoni 388 mu mwaka ushize.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu mubare wiyongereyeho abarenga miliyoni umunani ugereranyije n\u2019umwaka wabanje, ibintu Ryan Brown yavuze ko biterwa n\u2019impamvu zitandukanye zirimo cyane cyane ukwiyongera ku ihohoterwa rikabije rikorwa ku Bakristo.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagaragaje ko Afurika yo munsi y\u2019Ubutayu bwa Sahara ari ho ikibazo kigaragara cyane, aho ibihugu 14 byo muri aka Karere biri ku rutonde rw\u2019ibihugu 50 bibi cyane ku Bakristo.<\/p>\n\n\n\n<p>Aka Karere gafite abaturage barenga miliyoni 720, aho hafi kimwe cya kabiri cyabo ari Abakristo. Ni na ho hatuye umunani ku ijana by\u2019Abakristo bo ku isi, bigatuma aka gace kaba ak\u2019ingenzi cyane mu gusobanukirwa uburemere bw\u2019ikibazo cy\u2019itotezwa ry\u2019idini ku rwego Mpuzamahanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Raporo igaragaza ko Nigeria ari cyo gihugu kiri ku isonga mu bwicanyi bukorerwa Abakristo ku isi. Mu Bakristo 4,849 bishwe bazira ukwizera kwabo mu mwaka w\u2019ibarura, 3,490 bari abo muri Nigeria. Uyu mubare wazamutse uvuye ku Bakristo 3,100 bishwe mu mwaka wabanje, bigaragaza ko ihohoterwa rikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Somalia yongeye kuza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bibi cyane ku Bakristo, ku nshuro ya kane yikurikiranya. Aweis Ali, wahoze ari Umuyisilamu nyuma akakira Kristo, yavuze ko Abakristo bo muri Somalia bahura n\u2019akaga gakabije, aho no kubaho kwabo kwa buri munsi kuba gushobora kubahitana kubera itotezwa rikabije.<\/p>\n\n\n\n<p>Raporo yanagarutse ku gihugu cya Siriya, cyageze ku manota yo hejuru kurusha ayo cyigeze kigira kuva Open Doors yatangira gutangaza iyi raporo mu 2014. Ibi byatewe no kwiyongera gukabije ry\u2019itotezwa ry\u2019Abakristo mu mwaka umwe rukumbi, ahanini bitewe n\u2019intambara imaze imyaka irenga icumi, n\u2019ubuyobozi budafite ubushobozi buhagije bwo kubahiriza amategeko no kurinda ubwisanzure bw\u2019idini.<\/p>\n\n\n\n<p>Ryan Brown yasobanuye ko nubwo ubuyobozi bushya bwigeze gutanga icyizere cy\u2019ubwisanzure mu myemerere, intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry\u2019amategeko byatumye imitwe y\u2019abahezanguni yinjira mu myanya y\u2019ubuyobozi, igatoteza Abakristo n\u2019abandi batandukanye n\u2019iyo myemerere.<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu muyobozi yagaragaje ko itotezwa rifite isura ebyiri. Hari itotezwa rishingiye ku ihohoterwa rigaragara, nk\u2019iribera muri Nigeria, n\u2019irishingiye ku gukumira no kugenzura imibereho n\u2019imyemerere, rigenda ryiyongera cyane mu bihugu nka Ubushinwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri iki gihugu, Leta ikomeje gufunga amatorero atanditse, gukuraho ibimenyetso bya gikristo ku nsengero, no gushyiraho amategeko abuza Abakristo gusenga no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Raporo inagaragaza ko mu Bushinwa hifashishwa ikoranabuhanga ry\u2019ubwenge buhangano mu kumenya no gukurikirana abantu bakekwaho kuba Abakristo, ibintu bikomeje gutera impungenge ku bwisanzure bw\u2019idini.<\/p>\n\n\n\n<p>Nubwo hari impaka n\u2019impungenge ku bwisanzure bw\u2019idini mu bihugu byo mu Burengerazuba bw\u2019Isi, Ryan Brown yavuze ko bitagereranywa n\u2019ibibera mu bindi bice by\u2019isi, ariko ko bishobora gufasha Abakristo bo mu Burengerazuba gusobanukirwa no kwifatanya n\u2019abavandimwe babo batotezwa ahandi ku isi.<\/p>\n\n\n\n<p>Yasoje avuga ko World Watch List atari raporo y\u2019amakuru gusa, ahubwo ari igikoresho cyo gusengera hamwe no gukangurira ubumwe. Yasabye Abakristo bo hirya no hino ku isi gusengera bagenzi babo batotezwa, ashimangira ko uru rutonde rugaragaza n\u2019ibyifuzo by\u2019amasengesho byihariye kuri buri gihugu.<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abakristo bagera kuri miliyoni 388 bari mu bihugu 50 bibarirwa mu byo itotezwa n\u2019ivangura byibasiye cyane, Afurika yo munsi y\u2019ubutayu bwa Sahara igahagarara nabi kurusha ahandi kuko ari ho ibi bikorwa byiganje. Umuryango Mpuzamahanga ukurikirana itotezwa ry\u2019Abakristo ku isi, Open Doors US, wasohoye raporo yawo ngarukamwaka ya World Watch List 2026, igaragaza ko itotezwa ry\u2019Abakristo [&hellip;]<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" data-url=https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568><\/div>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":65637,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[22],"tags":[],"class_list":["post-65568","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-international"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.4 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi - Gospel Today<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi - Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abakristo bagera kuri miliyoni 388 bari mu bihugu 50 bibarirwa mu byo itotezwa n\u2019ivangura byibasiye cyane, Afurika yo munsi y\u2019ubutayu bwa Sahara igahagarara nabi kurusha ahandi kuko ari ho ibi bikorwa byiganje. Umuryango Mpuzamahanga ukurikirana itotezwa ry\u2019Abakristo ku isi, Open Doors US, wasohoye raporo yawo ngarukamwaka ya World Watch List 2026, igaragaza ko itotezwa ry\u2019Abakristo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2026-01-20T12:15:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2026-01-22T14:40:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/01\/nooo11.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"525\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"349\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@Vedastino MB\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568\"},\"author\":{\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"headline\":\"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi\",\"datePublished\":\"2026-01-20T12:15:55+00:00\",\"dateModified\":\"2026-01-22T14:40:58+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568\"},\"wordCount\":665,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/01\\\/nooo11.png\",\"articleSection\":[\"INTERNATIONAL\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568\",\"name\":\"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi - Gospel Today\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/01\\\/nooo11.png\",\"datePublished\":\"2026-01-20T12:15:55+00:00\",\"dateModified\":\"2026-01-22T14:40:58+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/01\\\/nooo11.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/01\\\/nooo11.png\",\"width\":525,\"height\":349},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=65568#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"name\":\"Gospel Today\",\"description\":\"\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\",\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\"},\"description\":\"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"https:\\\/\\\/www.facebook.com\\\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\",\"https:\\\/\\\/www.instagram.com\\\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==\",\"mbarushimana-vedaste-323733303\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/Vedastino MB\",\"https:\\\/\\\/youtube.com\\\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?author=4\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi - Gospel Today","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi - Gospel Today","og_description":"Abakristo bagera kuri miliyoni 388 bari mu bihugu 50 bibarirwa mu byo itotezwa n\u2019ivangura byibasiye cyane, Afurika yo munsi y\u2019ubutayu bwa Sahara igahagarara nabi kurusha ahandi kuko ari ho ibi bikorwa byiganje. Umuryango Mpuzamahanga ukurikirana itotezwa ry\u2019Abakristo ku isi, Open Doors US, wasohoye raporo yawo ngarukamwaka ya World Watch List 2026, igaragaza ko itotezwa ry\u2019Abakristo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568","og_site_name":"Gospel Today","article_author":"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","article_published_time":"2026-01-20T12:15:55+00:00","article_modified_time":"2026-01-22T14:40:58+00:00","og_image":[{"width":525,"height":349,"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/01\/nooo11.png","type":"image\/png"}],"author":"Vedaste MBARUSHIMANA","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@Vedastino MB","twitter_misc":{"Written by":"Vedaste MBARUSHIMANA","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568"},"author":{"name":"Vedaste MBARUSHIMANA","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"headline":"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi","datePublished":"2026-01-20T12:15:55+00:00","dateModified":"2026-01-22T14:40:58+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568"},"wordCount":665,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/01\/nooo11.png","articleSection":["INTERNATIONAL"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568","name":"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi - Gospel Today","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/01\/nooo11.png","datePublished":"2026-01-20T12:15:55+00:00","dateModified":"2026-01-22T14:40:58+00:00","author":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568#primaryimage","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/01\/nooo11.png","contentUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2026\/01\/nooo11.png","width":525,"height":349},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=65568#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry\u2019Abakristu ku isi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/","name":"Gospel Today","description":"","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd","name":"Vedaste MBARUSHIMANA","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","caption":"Vedaste MBARUSHIMANA"},"description":"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.","sameAs":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/","https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","https:\/\/www.instagram.com\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==","mbarushimana-vedaste-323733303","https:\/\/x.com\/Vedastino MB","https:\/\/youtube.com\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc"],"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?author=4"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/65568","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=65568"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/65568\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":65584,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/65568\/revisions\/65584"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/65637"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=65568"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=65568"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=65568"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}