{"id":6782,"date":"2025-11-12T09:10:20","date_gmt":"2025-11-12T09:10:20","guid":{"rendered":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782"},"modified":"2025-11-12T09:10:22","modified_gmt":"2025-11-12T09:10:22","slug":"uhereye-muri-edeni-kugeza-mu-byahishuwe-uko-bibiliya-izirikana-ibyishimo-byubukwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782","title":{"rendered":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe"},"content":{"rendered":"<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>\n<p>Imyaka ibihumbi bibiri irashize, mu mudugudu muto wo muri Galileya, habaye ibisa nk\u2019ubukwe. Abashyitsi bari i Kana bakiri mu ndirimbo no mu mbyino ubwo divayi yashiraga. Mu muco aho kwakira abantu neza byasobanuraga icyubahiro, ibi byari isoni zikomeye. Umwigisha ukiri muto witwaga Yesu yabwiye abagaragu mu ibanga ngo buzuze amabarika atandatu y\u2019amabuye amazi. Hashize akanya gato, ushinzwe kugenzura ibyo kunywa yagaragaje divayi nziza kurusha iyo yari yigeze asogongera mbere.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubutumwa bwiza bwa Yohana buvuga ko ibi ari byo byari ibitangaza bya mbere Yesu yakoreye mu ruhame, nk\u2019uko tubisanga muri Yohana 2:1\u201311, kandi byabereye mu bukwe. Abanyagatorika bo bagira ibizwi nk\u2019amibukiro aho mu yo kwishima bagira irivuga ngo: \u201cYezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw\u2019i Kana\u201d. Uyu mwanya si inkuru ishimishije gusa, ahubwo werekana uko ubukwe bwari bufite agaciro gakomeye mu isi yo muri Bibiliya, kandi uko ibirori by\u2019urukundo byabaye umwanya wo kwakira umugisha w\u2019Imana.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Ubukwe muri Bibiliya<\/strong><br>Ubukwe bwo i Kana si inkuru yihariye. Mu Byanditswe Byera byanditswe mu rurimi rwa King James, amagambo yerekeye ubukwe agaruka kenshi, akomeza akarema umugozi w\u2019izahabu uva mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe. Ijambo \u201cmarriage\u201d (ubushyingiranwe) rikagaragara hafi inshuro 45, mu gihe \u201cwedding\u201d (ubukwe) rigaragara inshuro nke ariko rifite ubusobanuro bukomeye mu migani n\u2019ibitangaza. Amagambo akomoka kuri yo nka \u201cmarry\u201d na \u201cmarried\u201d agaragara inshuro zirenga 60 zose hamwe, naho umugeni igaragara hafi inshuro 14, n\u2019iy\u2019umukwe inshuro hafi 20. Uhereye ku bashakanye ba mbere muri Edeni kugeza ku \u201cbukwe bw\u2019Umwana w\u2019Intama\u201d mu Byahishuwe, ayo magambo n\u2019ibirori by\u2019ubukwe byerekana ko umunsi w\u2019ihuriro ry\u2019abashakanye ari umutima w\u2019inkuru ya Bibiliya, ugaragaza amategeko, ubuvugo, ubuhanuzi n\u2019imigani.<\/p>\n\n\n\n<p>Adamu na Eva bahujwe mu Itangiriro nk\u2019umugabo n\u2019umugore ba mbere. Isaka na Rebeka bahujwe n\u2019urukundo rwayobowe n\u2019isengesho. Rusi na Bowazi barashyingiranwa i Betelehemu, bituma haba umuryango wavuyemo Umwami Dawidi. Igitabo cya \u201cIndirimbo Ihebuje\u201d kigasa nk\u2019indirimbo y\u2019ubukwe bw\u2019abami. Abahanuzi nka Hoseya na Yesaya bakoresha ishusho y\u2019ubukwe mu gusobanura isezerano ry\u2019Imana n\u2019ubwoko bwayo. Igitabo cya nyuma, Ibyahishuwe, gisozwa n\u2019ubukwe bw\u2019Umwana w\u2019Intama, ikirori cy\u2019ubwiyunge bw\u2019iteka.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Impamvu Ubukwe bwari Bufite Agaciro Gakomeye<\/strong><br>Mu gihe cya kera cy\u2019Abayahudi, ubukwe ntibwari isezerano ryihariye gusa, ahubwo byari ibirori rusange n\u2019amasezerano y\u2019imiryango yahuzaga ingo n\u2019abantu benshi baturutse hirya no hino. Byarimo amasezerano yanditse, umuziki, ibirori n\u2019imigisha y\u2019abaturage, byose bigatuma ubukwe buba inkingi y\u2019imibereho y\u2019abantu.<\/p>\n\n\n\n<p>Bibiliya igaragaza iyi kamere yombi. Malaki 2:14 yita ubukwe \u201cisezerano.\u201d Inkuru nka Rusi na Bowazi zishimira urukundo no kongera kubaka umuryango. Yesu yakoresheje ibirori by\u2019ubukwe mu migani ye, nko mu mugani w\u2019abakobwa b\u2019abanyabwenge n\u2019abadafite ubwenge (Matayo 25), kugira ngo yereke urugero rw\u2019ubwitange, ibyishimo n\u2019ubumwe.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Imyemerere y\u2019Abanyarwanda n\u2019Umuco w\u2019Ubukwe<\/strong><br>U Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu bya Afurika bifite imyemerere ikomeye cyane, kuko abagera kuri 90% biyandikisha nk\u2019Abakristo. Mu muryango nyarwanda, ubukwe ntibuba bwuzuye mu gihe abashingiranywa batarahabwa umugisha mu rusengero, nubwo mbere na mbere bisaba gusezerana imbere y\u2019amategeko ku rwego rw\u2019umurenge. Imiryango myinshi, ubukwe buhuzwa n\u2019umuhango wo gusaba&nbsp; (guhuza imiryango), umuhango wo mu rusengero, n\u2019ugukorerwa ku murenge ari byo gusezerana imbere y\u2019amategeko mu Murenge. Ibi bitatu bigashyirwamo hamwe bigatanga ibirori bihuje umuco, ukwemera n\u2019inshingano z\u2019amategeko.<\/p>\n\n\n\n<p>Ku bakunzi benshi, umugisha wo mu rusengero ni wo ufite uburemere bukomeye cyane, kuko usobanura ubuntu bw\u2019Imana n\u2019inkunga y\u2019itorero n\u2019abaturanyi. Ibi bihura n\u2019isura ya Bibiliya aho ubukwe buba ari isezerano rusange n\u2019umunsi w\u2019ibyishimo bihuriweho.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Ubukwe bwo Muri Iki gihe Busubiramo Ibyahise<\/strong><br>Urukundo n\u2019ubukwe ntibyigeze bicika. Uhereye mu birori bya Yerusalemu bya kera kugeza ku bukwe bugezweho i Kigali, abantu baracyahuza imiryango n\u2019inshuti kugira ngo bizihize urukundo n\u2019isezerano. Umuziki wuzura ikirere, imiryango igasangira impano, abashyitsi bakarya bakanywa nk\u2019uko byakorwaga mu gihe cya Bibiliya. Iryo sezerano ry\u2019urukundo rishobora gukorerwa muri katederali, mu busitani cyangwa mu rusengero rwo mu cyaro, ariko ibisobanuro biguma ari bimwe: ubukwe buracyasobanura ukwiyemeza, gukomera kw\u2019umuryango no kwizera ejo hazaza, bikerekana ko ibyishimo byanditswe muri Bibiliya bigikomeza igihe cyose.<\/p>\n\n\n\n<p>Bibiliya itangirana n\u2019ubukwe bwo mu busitani, igasozwa n\u2019ubukwe bwo mu mujyi wo mu ijuru. Hagati aho, harimo inkuru z\u2019urukundo, ibibazo by\u2019imiryango n\u2019ibirori by\u2019abantu benshi bitwibutsa ko ihuriro ry\u2019abantu babiri rifite igisobanuro kirenze kure umunsi umwe w\u2019ibirori.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibirenze ubukwe, babiri baba bemeranyije kubana baba bagiye kubaka umuryango uzagira uruhare muri byinshi, bujuje isezerano ry\u2019Imana ubwo bahawe umugisha wayo. \u201cNimugende mubyare mwororoke mugwire nk\u2019umusenyi wo ku Nyanja.\u201d<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" ><\/div>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Imyaka ibihumbi bibiri irashize, mu mudugudu muto wo muri Galileya, habaye ibisa nk\u2019ubukwe. Abashyitsi bari i Kana bakiri mu ndirimbo no mu mbyino ubwo divayi yashiraga. Mu muco aho kwakira abantu neza byasobanuraga icyubahiro, ibi byari isoni zikomeye. Umwigisha ukiri muto witwaga Yesu yabwiye abagaragu mu ibanga ngo buzuze amabarika atandatu y\u2019amabuye amazi. Hashize akanya [&hellip;]<\/p>\n<div style=\"margin-top: 0px; margin-bottom: 0px;\" class=\"sharethis-inline-share-buttons\" data-url=https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782><\/div>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6783,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[20],"tags":[],"class_list":["post-6782","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-umuco"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.6 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe - Gospel Today<\/title>\n<meta name=\"description\" content=\"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe\" \/>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe - Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Gospel Today\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2025-11-12T09:10:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-11-12T09:10:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/11\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1074\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"595\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@Vedastino MB\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Vedaste MBARUSHIMANA\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782\"},\"author\":{\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"headline\":\"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe\",\"datePublished\":\"2025-11-12T09:10:20+00:00\",\"dateModified\":\"2025-11-12T09:10:22+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782\"},\"wordCount\":759,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/11\\\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg\",\"articleSection\":[\"UMUCO N'AMATEKA\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782\",\"name\":\"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe - Gospel Today\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/11\\\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg\",\"datePublished\":\"2025-11-12T09:10:20+00:00\",\"dateModified\":\"2025-11-12T09:10:22+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\"},\"description\":\"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/11\\\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/11\\\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg\",\"width\":1074,\"height\":595},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?p=6782#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"name\":\"Gospel Today\",\"description\":\"\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd\",\"name\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"Vedaste MBARUSHIMANA\"},\"description\":\"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/\",\"https:\\\/\\\/www.facebook.com\\\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v\",\"https:\\\/\\\/www.instagram.com\\\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==\",\"mbarushimana-vedaste-323733303\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/Vedastino MB\",\"https:\\\/\\\/youtube.com\\\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/gospeltodaynews.com\\\/?author=4\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe - Gospel Today","description":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe - Gospel Today","og_description":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe","og_url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782","og_site_name":"Gospel Today","article_author":"https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","article_published_time":"2025-11-12T09:10:20+00:00","article_modified_time":"2025-11-12T09:10:22+00:00","og_image":[{"width":1074,"height":595,"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/11\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Vedaste MBARUSHIMANA","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@Vedastino MB","twitter_misc":{"Written by":"Vedaste MBARUSHIMANA","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782"},"author":{"name":"Vedaste MBARUSHIMANA","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"headline":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe","datePublished":"2025-11-12T09:10:20+00:00","dateModified":"2025-11-12T09:10:22+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782"},"wordCount":759,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/11\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg","articleSection":["UMUCO N'AMATEKA"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782","name":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe - Gospel Today","isPartOf":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/11\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg","datePublished":"2025-11-12T09:10:20+00:00","dateModified":"2025-11-12T09:10:22+00:00","author":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd"},"description":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782#primaryimage","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/11\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg","contentUrl":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/wp-content\/uploads\/2025\/11\/Screenshot-2025-11-12-110237.jpg","width":1074,"height":595},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?p=6782#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uhereye muri Edeni kugeza mu Byahishuwe: Uko Bibiliya Izirikana Ibyishimo By\u2019Ubukwe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#website","url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/","name":"Gospel Today","description":"","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/#\/schema\/person\/7144652e4b7c75c9728605aee5696bcd","name":"Vedaste MBARUSHIMANA","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/b39a0671fc92b634b0974a192732456f7f59bae7f1158519d9e13ed7777fa974?s=96&d=mm&r=g","caption":"Vedaste MBARUSHIMANA"},"description":"M V, Passionate about writing, communication, and using language to inspire change.","sameAs":["https:\/\/gospeltodaynews.com\/","https:\/\/www.facebook.com\/mb.vedastestarboy?mibextid=rS40aB7S9Ucbxw6v","https:\/\/www.instagram.com\/vedastino_?utm_source=qr&igsh=MWxvZjV5cDdmeGFpMw==","mbarushimana-vedaste-323733303","https:\/\/x.com\/Vedastino MB","https:\/\/youtube.com\/@sinnumbofficial?si=gTYRRt2c_wo-bqgc"],"url":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/?author=4"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6782","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6782"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6782\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":6784,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6782\/revisions\/6784"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/6783"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6782"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6782"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/gospeltodaynews.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6782"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}