Category: ABAHANZI
Mohamed Salah ashobora kwerekeza muri Saudi Pro League
Mu gihe icyuho hagati ya Mohamed Salah na Liverpool gikomeje kwiyongera, amakipe yo muri Saudi Pro League yatangaje ko yiteguye kumwakira, nk’uko byemejwe na Omar Mugharbel, umuyobozi w’iyi shampiyona. Aya makuru aje nyuma y’uko rutahizamu w’imyaka 33 asizwe ku mukino wa Champions League wabahuje na Inter Milan ku wa Kabiri, nyuma yo kugirana ukutumvikana gukomeye […]
Evening Worship Experience: Igisope cyo kuramya no guhimbaza Imana kizafasha abakristu gusoza umwaka mu byishimo
Dove Hotel Kigali igiye gutangiza gahunda nshya yo kuramya no guhimbaza Imana buri wa Gatanu nijoro, igamije gufasha Abakristu kwinjira mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani bahuje umwuka n’umunezero. Mu gihe Abanyarwanda n’isi yose bitegura gusoza umwaka no kwinjira mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, Dove Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali igiye gutangiza igikorwa […]
James na Daniella bagiye kumara abantu inyota n’urukumbuzi ku ndirimbo zabo nshya
Abakunzi ba baramyi James na Daniella Rugarama bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko uyu muryango ukundwa cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugeze ku butaka bwa Phoenix, muri Leta ya Arizona, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyise Endless Worship Concert. Ibi bibaye nyuma y’urugendo rwabo rumaze hafi umwaka kuva bava mu Rwanda berekeza muri […]
Côte d’Ivoire yagaragaje abakinnyi izifashisha mu mikino ya AFCON
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire , Emerse Faé yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 26 izifashisha mu irushanwa rya CAN 2025. Uru rutonde rwavugishije benshi cyane cyane kubera kugaruka kwa Wilfried Zaha, wari umaze hafi imyaka ibiri adahamagarwa. Zaha, wahoze akinira Crystal Palace, yongeye guhamagarwa kubera uburyo ari kwitwara neza muri uyu mwaka akinira Charlotte […]
Tuzakorera Uwiteka Live Concert: Elayo Choir na Siloam Choir Bagiye Gahurira mu Giterane Cy’Amateka
Itorero ADEPR Gatenga, binyuze muri Elayo Choir, ryateguye igiterane gikomeye cyiswe “Tuzakorera Uwiteka Live Concert”. Iki giterane kizaba kuva ku wa 12–14 Ukuboza 2025, kikazabera muri ADEPR Gatenga, aho hitezwe imbaga y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igiterane cyihariye kigamije gushyira hamwe abizera mu mwuka wo gushima no gukomeza umurimo w’Imana mu buryo […]
Manchester United yongeye kumanika agati
Mu ijoro ryakeye Manchester United yongeye kwigaragaza itsinda Wolves ibitego 4-1 mu mukino waje nyuma y’igitutu gikomeye cy’abafana ba Wolves batinze kwinjira ku mpamvu yo kwigaragambya. United yafunguye amazamu hakiri kare binyuze kuri Bruno Fernandes, ariko icyo cyizere cyaje guhungabanywa mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo Jean-Ricner Bellegarde yatsindaga igitego cyo kunganya. Byasaga […]
Abakinnyi b’Abanyarwanda bongeye kwandika amateka muri Libya
Al Ahli Tripoli ikinamo abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi, Manzi Thierry na Bizimana Djihad yongeye kwandika amateka muri ruhago yo muri Libya, nyuma yo kwegukana Libya Super Cup 2025 itsinze Al-Ahly Benghazi kuri penaliti. Ni intsinzi ikomeye yasize iyi kipe ibaye iya kabiri mu mateka yayo itwara ibikombe byose bitatu bikinirwa muri icyo gihugu mu […]
Usisite_Indirimbo Nshya ya Vestine & Dorcas Yigaruriye Abakunzi b’Indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana
Mu gihe bamaze iminsi mike bavuye mu bitaramo bari bamazemo iminsi byazengurutse Kanada, abahanzi Vestine & Dorcas bashyize hanze indirimbo nshya “Usisite”. Mu masaha make imaze igiye hanze ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100. Vestine & Dorcas bongeye gutanga ubutumwa bukora ku mitima binyuze mu ndirimbo yabo nshya bise Usisite, imaze amasaha make isohotse ariko […]
True Promises Ministries Yongeye Gukomanga ku Mitima y’Abakunzi b’Umuziki wa Gospel mu Ndirimbo Nshya “IRADUHETSE”
Itsinda ryamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises Ministries, ryongeye kugaruka mu buryo bukomeye n’indirimbo nshya yitwa “Iraduhetse”, indirimbo itanga ihumure, icyizere n’ubutumwa bwimbitse bwerekana ukuntu Imana ihoraho mu mibereho y’abayo. Mu magambo y’iyi ndirimbo, itsinda riririmba riti: “Ni iyihe Mana ihwanye n’Imana Rurema, yuzuye ubuntu n’ineza itangaje? Iraduhetse, ntizaturekura, itwitayeho…” Aha, […]
Tottenham Hotspur yeyemeje gukora iperereza kuri Yves Bissouma
Ikipe ya Tottenham Hotspur yatangaje ko iri gukurikirana amakuru avuga ko umukinnyi wo hagati Yves Bissouma yafotorwe arimo ahumeka umwuka w’ikinyabutabire cya nitrous oxide. Amashusho yasohowe n’ikinyamakuru The Sun ni yo yerekana uwo mukinnyi w’imyaka 29 wavukiye muri Mali asa n’uhumeka ku bushake uwo mwuka utemewe gukoreshwa ka bakinnyi bo mu Bwongereza. Uwo mwanya, Tottenham […]
