Category: IMYIDAGADURO
Mpora nsenga nsaba Imana ngo izanyereke igihe gikwiye cyo kuva mu muziki ntarasenya ibyo nubatse – Davido
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yatangaje ko ahora asenga asaba Imana kumwereka igihe gikwiye cyo guhagarika ibikorwa bya muzika, atarasenya umurage n’ibyo amaze kugeraho. Yavuze ko kwemera ubuyobozi bw’Imana ari ingenzi, cyane cyane ku byamamare bihura n’igitutu gikomeye cyo gukomeza kugumana izina n’icyubahiro. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, Davido yagarutse ku […]
TOP7 Gospel Song of The Week: Indirimbo Nshya Zikomeje Gukora ku Mitima ya Benshi Zigufasha Kwinjira muri Weekend Uhimbaza Imana
Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugira uruhare rukomeye mu kubwiriza ubutumwa bwiza no guhumuriza benshi, iki cyumweru cyaranzwe n’isohoka ry’indirimbo nshya z’abahanzi n’amakorali atandukanye, buri wese azanye ubutumwa bwubaka ukwizera, icyizere ndetse no gukomeza abakunda Imana. Dore zimwe mu ndirimbo zageze hanze muri iki cyumweru nuburyo zikurikirana: 1. SINAMASHAKA – True […]
Turashimira Imana ku mugisha yaduhaye _ Micky yavuze ko biteguka kwibaruka ahamya ko urugo rwabo rwubakiye ku kwizera no gushimira Imana
Mu butumwa yageneye AG Promoter ku isabukuru ye, Micky yagaragaje ko kubaka urugo rwuzuye urukundo, amahoro n’umugisha ari byo ashyize imbere, ashimira Imana ku rugendo rwabo no ku mwana bategereje. Umukinnyi wa filime nyarwanda Mukobwajana Asifiwe, uzwi nka Micky, yakoresheje isabukuru y’umugabo we Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter nk’umwanya wo guhamya ko urugo rwabo […]
TOP7 Gospel Songs Of The Week: Indirimbo Nshya zo Kuramya no Guhimbaza Imana Ukwiye Kumva Muri Iki Cyumweru
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kuba umwe mu miyoboro ikomeye yo kwamamaza ubutumwa bwiza, buri cyumweru hagenda hasohoka indirimbo nshya zifasha Abakristo gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera. Muri iki cyumweru nabwo, abahanzi n’amakorali atandukanye bakoze ibishoboka byose bashyira hanze indirimbo zirimo ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro, gushima Imana no kuyiringira. Twabateguriye urutonde rw’indirimbo zirindwi zikomeje gufasha […]
Indirimbo 7 za Gospel Zikomeje Kuvugisha Abakunzi b’Umuziki w’Ivugabutumwa mu Rwanda muri Iki Cyumweru
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje gutera imbere mu Rwanda, abahanzi n’amakorali batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo zifasha abakristo kwegera Imana no gukomera mu kwizera. Muri iki cyumweru, hari indirimbo zirindwi zagaragaye cyane ndetse zikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza. Ku isonga ry’uru rutonde haza “YARABIMPINDURIYE” ya Nzungu afatanyije na Israel Mbonyi. […]
TOP 7 Gospel Song of The Week: Indirimbo Zifite Ubutumwa bw’ibyiringiro, ihumure n’ukwizera
Muri iki cyumweru, umuziki wa Gospel wakomeje kuba isoko y’ihumure, ibyiringiro n’ukwegera Imana ku bantu benshi. Abahanzi ku giti cyabo nama korali bakomeje gushyira hanze indirimbo zifite ubutumwa bwubaka, bukomeza ukwizera ndetse bugahumuriza imitima y’abanyuze mu bihe bitandukanye. Dore indirimbo zirindwi zagaragaye cyane muri iki cyumweru: 1. MBEGA YESU – Voice of Praise Ministries ft […]
“Ni Icyemezo cyari kigoye”_Vestine na Dorcas batandukanye na MIE nyuma y’imyaka Iianu y’ubufatanye.
Mu itangazo ryabo, Vestine na Dorcas bashimiye MIE wabafashije gukura mu muziki, bavuga ko nubwo gutandukana na we bitaboroheye, bifuza kubaka ejo hazaza habo nk’abahanzi bigenga. Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigizwe na Vestine Ishimwe na Kamikazi Dorcas ryatangaje ku mugaragaro ko rihagaritse imikoranire ryari rifitanye na M. Irene Entertainment (MIE), sosiyete […]
Uburozi bwiza ni ugusengera urugo rwawe Imana ikabashyigikira_Kecapu yasabye abagore kwiringira Imana aho kwishingikiriza ku miti gakondo
Umukinnyi wamamaye muri filime nyarwanda, Kecapu yamaganye umuco wo kwifashisha imiti ya gakondo mu kwigarurira urukundo, asaba abagore gusabira ingo zabo aho kwiringira amarozi. Mu gihe hari bamwe mu bagore n’abakobwa bakomeje gushaka uburyo bwo gukomeza kwigarurira imitima y’abo bakundana cyangwa abo bashakanye mu nzira zitari nziza, umukinnyi wa filime Mukayizere Jalia Nelly uzwi nka […]
Ambassadors of Christ Choir reflects on the celebrate of three decades of God’s faithfulness through new song
The renowned gospel choir reflects on three decades of faith, transformation, and divine guidance in a powerful musical testimony centered on God’s grace. As Ambassadors of Christ Choir celebrates 30 years of ministry, the renowned gospel music group has unveiled a powerful new song, Wonderful Grace of Jesus, a testimony-filled composition that reflects on its […]
Grace Ekirapa yagaragaje agahinda ke nyuma y’ibihuha byakwiriye ku mbuga nkoranyambaga byo gutandukana n’umugabo we
Umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa wo muri Kenya, Grace Ekirapa, yatangaje ko nyuma y’aho amakuru y’itandukana rye n’umukinnyi wa filime Pascal Tokodi agiye hanze, bamwe mu bo basenganaga muri kiliziya bahinduye uburyo bamufataga, ibintu yavuze ko byamusigiye igikomere gikomeye mu mutima. Mu buhamya bwe, Grace yavuze ko byamutwaye igihe kinini kuvuga kuri iki kibazo, ariko yumvise agomba […]