10 October, 2025
2 mins read

Ese wari uziko impumuro y’umubiri w’umusore ituma abakobwa bamenya niba ari mu rukundo cyangwa akiri ingaragu: Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abakobwa bashobora gutahura niba umusore ari ingaragu cyangwa afite umukunzi binyuze mu mpumuro ye y’umubiri. Ibi byerekana ko impumuro y’umubiri atari ikintu cyoroheje, ahubwo ishobora gutanga amakuru ku buzima, imitekerereze n’uburyo umuntu ahuza n’abandi. Abashakashatsi bahawe abagabo 91 imyenda yo kwambara umunsi umwe, basabwa no gukora imyitozo yoroshye kugira ngo imyenda […]

2 mins read

Ese birashoboka ko umuhangayiko uterwa na telefoni warwanywa?

Ese mu buzima busanzwe waba ugira impungenge cyangwa umuhangiyiko mu gihe ubonye ubutumwa bumenyesha [notification] kuri telefoni yawe? Niba ari uko bimeze, nturi wenyine. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko hagaragara ibibazo by’umuhangayiko bitandukanye bishingiye ku ikoranabuhanga, ibizwi nka “notixiety”. ‘Notixiety’ ni ijambo rikomatanyije riri mu rurimi rw’Icyongereza rituruka ku magambo abiri ari yo […]

2 mins read

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwafunguye ishami ryarwo rishya mu Karere ka Gasabo

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwafunguye ishami ryarwo rishya mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage serivisi zarwo no kuzihutisha. Ni ishami ryafunguwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Kacyiru, mu nyubako izwi nka KABC. Iri shami rigamije kurushaho kunoza serivisi abaturage bahabwa kuko rifite icyumba […]

4 mins read

Ikibazo k’imyandikire y’Abaganga Idasomeka cyavugutiwe Umuti: U Buhinde

Muri iki gihe abantu benshi bandika bakoresheje mudasobwa cyangwa telefoni, ushobora kwibaza niba kwandikisha intoki bigifite umumaro. Yego, bifite akamaro cyane by’umwihariko ku baganga. U Buhinde, igihugu kiri mu bya mbere ku Isi mu bijyanye n’Ubuvuzi, cyavuguse umuti w’ikibazo cy’imyandikire idasomeka y’abaganga.Mu Buhinde no mu bindi bihugu byinshi, bimenyerewe ko abaganga benshi bandika nabi ku […]

4 mins read

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi yo gutwitira undi rikubiyemo ibihano bikakaye

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rikubiyemo ingingo zitandukanye, ryagennye n’ibihano bigera ku gifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu igera kuri miliyoni 50 Frw, mu kwirinda ko hazabamo uburiganya. Ni itegeko ririmo ingingo zitari zisanzweho, nko gutwitira undi no guha uburenganzira abafite kuva ku myaka 15 bwo gusaba serivisi z’ubuvuzi zose batagombye guherekezwa. Icyaha gikakaye […]

4 mins read

Nicyo gihe ngo amafunguro twafataga twongeremo ku bwinshi ibikomoka k’umatungo: Ubushakashatsi

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko 98% by’ibiribwa Abanyarwanda barya ari ibikomoka ku buhinzi, mu gihe ibikomoka ku matungo ari 2% mu mwaka. Iyi mibare igaragaza ko mu 2024 ingufu zikomoka ku biribwa (calories) Umunyarwanda umwe arya ku munsi zageze ku 2.239, zivuye ku 2.290 zariho mu mwaka 2023, muri zo 40,3 akaba ari […]

1 min read

Kunyonga igare biri mu bifasha mu kurwanya indwara zo kwibagirwa: Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwamuritswe mu Kinyamakuru JAMA Network Open bwagaragaje ko kunyonga igare bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora gutuma umuntu yibagirwa. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barenga 480.000 bo mu Bwongereza bwagaragaje ko kunyonga igare bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya ‘dementia’ ku kigero cya 19%, ndetse 22% ku ndwara ya Alzheimer. Dementia ni uruhurirane rw’indwara […]

2 mins read

Intara y’Amajyaruguru ikibazo cy’igwingira cyugarije abana giteye inkeke

Ikibazo cy’igwingira kiri mu bihangayikishije mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko umwana 1 muri 4 aba afite ikibazo cy’igwigingira. Abayobozi bakaba biyemeje ko bagiye kucyitaho byihariye. Byakomojweho ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique n’abayobozi batandukanye muri iyo Ntara, bahuriye mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze, biyemeza ko bagiye gukora uko bashoboye ikibazo cy’igwingira […]

1 min read

Igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA cyashyizwe hanze: Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti wa Lenacapavir uherutse kwemezwa, nyuma yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA. Ku wa 24 Nzeri 2025, kubera ubufatanye bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI, byatangajwe ko umuti wa Lenacapavir utangwa mu nshinge ebyiri buri mezi […]

1 min read

Kunywa inzoga byangiza ubuzima: Ubushakashatsi bugaragaza ko ikigero cyose cy’inzoga wanywa bitera indwara

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa inzoga kabone nubwo waba uzinywa mu rugero cyangwa unywa nkeya bishobora kugira ingaruka ku buzima ku buryo bishobora no kugutera kurwara indwara yo kwibagirwa ya ‘dementia’. Ubu bushakashatsi buvuguruza ubwari busanzwe buhari bugaragaza ko kunywa inzoga nkeya nk’urugero ibirahure birindwi byazo mu cyumweru ari byiza ku bwonko bwawe kurusha kutazinywa. Gusa […]

en_USEnglish