Category: URUKUNDO
Umuhoza Barbara yavuze ko gatanya idakuraho agakiza ahubwo ikibazo ari ukwiyemeza kureka impano Imana yaguhaye
Umukozi w’Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Umuhoza Barbara, yavuze ko gatanya idakwiye gufatwa nk’impamvu ihita ituma umuntu atakaza agakiza cyangwa impano yahawe n’Imana, asaba Abakirisitu kwirinda gucira imanza abahuye n’iki kibazo. Umuhoza, uzwi cyane mu murimo wo gusemura mu Zion Temple Celebration Center, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE Sports Club, ashingira ku bunararibonye bwe bwite […]
N’uyu munsi iyo mbyibutse birambabaza: Urubyiruko rukomeje guhura n’ibikomere byo gutandukana n’abo bakundaga
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko ikibazo cyo gutereranwa cyangwa kubabazwa n’urukundo no kugira ububabare bw’urukundo ari ikibazo gikomeje kugaragara nk’imwe mu mbogamizi zikomeye zugarije urubyiruko, aho rimwe na rimwe gishobora gutera agahinda gakabije, kwiheba ndetse no kugira ibitekerezo byo kwiyambura ubuzima iyo kidafatiwe ingamba hakiri kare. Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru PLOS ONE […]
“Hari urukundo rw’ukuri ariko rutagenewe kuramba iteka”_Chizzy Francis agaruka ku gutandukana kwa Bella na Sheggz
Chizzy Francis yagize icyo avuga ku gutandukana kwa bagenzi be Bella Okagbue na Sheggz Olusemo, abasaba bombi guhitamo amahoro aho gukomeza amakimbirane. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Chizzy yemeye ko umubano wabo wari wubakiye ku rukundo nyakuri, ibihe byiza basangiye ndetse n’imbaraga bombi bawushyizemo. Icyakora, yavuze ko iyo icyizere n’icyubahiro bitakibashije kubungwabungwa, gukomeza gutsimbarara […]
Nyuma y’imyaka 34 babana bitemewe n’amategeko, Mudenge na Vestine bakoze ubukwe bafashijwe na ADEPR
Mudenge Hamisi na Mujawayezu Vestine bamaze imyaka 34 babana, bakoze ubukwe nyuma y’igihe kirekire bategereje amahirwe yo gusezerana, babifashijwemo na ADEPR Paruwasi ya Remera. Aba bombi bari mu miryango 196 yasezeranye imbere y’Imana n’imbere y’amategeko mu muhango wabereye kuri Paruwasi ya Remera, mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026. Muri […]
Umukobwa wahagaritse ubukwe bwe yatunguye benshi yemera ko ari we wakoze amakosa
Umukobwa wo muri Nigeria witwa Chidima Praise yahagaritse ubukwe bwe bwari bwaramaze gutangazwa, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, aho kwemera ko uwari umukunzi we ashyirwa mu majwi, yatangaje ko ikibazo cyaturutse kuri we, ashimangira ko batandukanye bumvikanye kandi bababariranye, anasaba abantu kubaha ubuzima bwe bwite mu gihe ari gukira ibikomere. Chidima Praise, umukobwa […]
Ni ukwemera inyigisho cyangwa ni uguhunga inshingano?_Ikibazo Cadette yabajije abagabo nyuma yo gushyigikira Dr. Paul Gitwaza ku ngingo yo gutera ivi
Umukundwa Clémence, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette, yavuze ko impaka zakurikiye amagambo ya Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku muhango wo gutera ivi zagaragaje ikindi kibazo kiri mu rubyiruko, aho bamwe mu bagabo bashobora kuba bishimiye ayo magambo atari ukubera impamvu z’umuco cyangwa ukwemera, ahubwo ari uko babona uwo muhango ubahenda. Mu minsi ishize, amagambo […]
Turashimira Imana ku mugisha yaduhaye _ Micky yavuze ko biteguka kwibaruka ahamya ko urugo rwabo rwubakiye ku kwizera no gushimira Imana
Mu butumwa yageneye AG Promoter ku isabukuru ye, Micky yagaragaje ko kubaka urugo rwuzuye urukundo, amahoro n’umugisha ari byo ashyize imbere, ashimira Imana ku rugendo rwabo no ku mwana bategereje. Umukinnyi wa filime nyarwanda Mukobwajana Asifiwe, uzwi nka Micky, yakoresheje isabukuru y’umugabo we Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter nk’umwanya wo guhamya ko urugo rwabo […]
Imyiteguro y’ubukwe bwa Esther Serukiza irarimbanyije nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko
Umuramyi Esther Serukiza na Mutware basezeranye imbere y’amategeko, bitegura ubukwe bwabo vuba.Umuramyi Esther Serukiza n’umukunzi we Mutware bakomeje urugendo rugana ku rushako nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, nk’uko babyemeje banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo. Ni indi ntambwe ikomeye ibanziriza umuhango w’ubukwe bwabo wari usanzwe utegerejwe n’abakunzi babo benshi. Mu minsi ishize, aba bombi bari batangaje […]
Guhezwa kw’abana mu biganiro by’abakuru biri mu bituma ingo zisenyuka ku bwinshi_ Rev. Dr. Antoine Rutayisire
Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma ingo nyinshi zisenyuka ari uko abana bakurira mu miryango batigishwa ubuzima n’imibanire y’abashakanye, bitewe n’umuco wo kubirukana mu biganiro by’abakuru. Asanga gukemura iki kibazo bitangirira mu rugo, aho ababyeyi bakwiye gufata umwanya wo gutegura abana babo hakiri kare. Ibi yabitangaje mu gihe ikibazo […]
Umugabo wanjye niwe nshuti magara mbitsa amabanga yanjye yose_ Ev. Eliane Niyonagira
Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ev. Eliane Niyonagira, yavuze ko urugendo rw’urushako rwamwigishije amasomo menshi, kugeza aho asigaye afata umugabo we nk’inshuti ye ya mbere ndetse n’umuntu afata nk’igice cy’ubuzima bwe. Ibi yabitangaje mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube kuri shene ya ISIMBI, Eliane yasobanuye ko igihe yashyingirwaga nta cyizere […]