Category: IKORANABUHANGA
OpenAI kuri ubu ihagaze miliyari 500 z’Amadolari
OpenAI ifite ikoranabuhanga rya ChatGPT yabaye sosiyete nshya ya mbere ifite agaciro kenshi ku Isi nyuma y’aho igurishije imigabane ifite agaciro ka miliyari 6,6 z’Amadolari. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, OpenAI, yabarirwaga mu gaciro ka miliyari 300 z’Amadolari, mu gihe SpaceX y’umuherwe Elon Musk yo yari kuri miliyari 400 z’Amadolari. Nyuma yo kugurisha iyi migabane tariki […]
Ubwenge Bukorano (AI), Ikibazo gikomeye ku bagenzi bayifashisha mu ngendo
Abagenzi benshi ku isi batangiye gukoresha porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT, Microsoft Copilot na Google Gemini mu gutegura ingendo zabo. Gusa igihangayikishije ni ko bigenda bigaragara ko izi porogaramu rimwe na rimwe zitanga amakuru atari yo, bikaba bishobora guteza akaga. Miguel Angel Gongora Meza, uyobora Evolution Treks Peru, yavuze ko yabonye abagenzi babiri bari biteguye […]
Trump akomeje gusunikira TikTok kugurishwa abashoramari b’Abanyamerika
Perezida Donald Trump yasinye iteka rya perezida rishyigikira amasezerano ateganya ko TikTok yashyirwa mu maboko y’abanyamerika. Avuga ko iki cyemezo kizemerera urubuga gukomeza gukora muri Amerika mu gihe cyubahirije ibisabwa bijyanye n’umutekano w’igihugu. Ahazaza ha TikTok hari mu gihirahiro kuva Perezida Joe Biden yasinye itegeko umwaka ushize risaba kompanyi y’Abashinwa, ByteDance, kugurisha ibikorwa byayo byo […]
Google yavuze ko 90% by’abakozi mu ikoranabuhanga bakoresha AI mu kazi.
Raporo yakozwe n’ishami rya Google rya DORA, ishingiye ku bisubizo by’abantu 5,000 bakora mu ikoranabuhanga hirya no hino ku isi, yagaragaje ko 90% by’ababajijwe bakoresha Ubwenge buhangano ( Al) mu kazi, bikaba byiyongereyeho 14% ugereranyije n’umwaka ushize. Ibi byagaragaye mu gihe ikoreshwa cyane rya AI rikomeje gutera impungenge ndetse n’ingaruka zayo ku bikorwa bitandukanye. Mu […]
Oxford na OpenAI Batangije Gahunda y’Ubwenge Bukorano mu Burezi mu gihe cy’imyaka 5
Kaminuza ya Oxford yatangaje ko yabaye iya mbere mu Bwongereza itanze uburyo bwo gukoresha igikoresho cy’ubwenge bukorano (AI) cya ChatGPT, cyagenewe uburezi, ku banyeshuri bose n’abakozi bayo. Igikoresho cya ‘ChatGPT Edu’, cyateguwe by’umwihariko ngo gikoreshwe mu burezi na OpenAI, kizahabwa abanyeshuri ba Oxford bose nyuma y’igerageza ryakozwe 2024 rikaza kugenda neza. Iri tangwa ry’iki gikoresho […]
Igitero cyakorewe kuri mudasobwa cyateje gutinda ku kibuga cy’indege cya Heathrow n’ahandi i Burayi
Heathrow ni kimwe mu bibuga by’indege byinshi by’i Burayi gihere mu Bwongereza byibasiwe n’igitero cyazamudasobwa cyagize ingaruka ku buryo bwo kwiyandikisha no kohereza imizigo mu ndege hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iki kibuga cy’indege cyatanze impuruza y’uko hashobora kubaho gutinda kubera “ikibazo cya tekiniki” cyagize ingaruka kuri porogaramu itangwa na Collins Aerospace ikoreshwa n’amasosiyete menshi y’indege. Ikibuga cy’indege […]
AI mu nzira zo gutangira gukoreshwa mu kumenya ahazaza ha muntu: Ubushakashatsi
Abashakashatsi bavuze ko ubwenge bw’ubukorano (AI) bushobora kumenya ibibazo ubuzima bw’umuntu bushobora guhura nabyo mu myaka icumi iri imbere. Ubu buryo bushya bwitezweho gutahura imiterere y’ubuvuzi bw’abantu kugira ngo bugaragaze ibyago byo kurwara indwara zirenga 1,231. Abashakashatsi bavuga ko ubu buryo bwagereranywa n’uko iteganyagihe ritangaza amaherezo, aho bashyiraho amahirwe yo kugwa kw’imvura ku kigero cya […]
Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Meta cyashyize hanze amadarubindi ashobora gukora nka telephone
Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Meta, cyasohoye amadarubindi (lunettes) z’ikoranabuhanga ‘Meta Ray-Ban Display’ zifite screen mu birahure byazo ituma zishobora gusoma ubutumwa no kubusubiza, kureba amashusho, amafoto, n’ibindi. Izi lunette zashyizwe hanze ku wa 17 Nzeri 2025, mu nama ngarukamwaka itegurwa na Meta yiga ku iterambere ry’iri koranabuhanga, ibera muri California muri Amerika. Umuyobozi mukuru wa Meta, […]
Google yajyanywe mu nkiko n’ibinyamakuru kubera AI
Sosiyete ya Penske Med ifite ibinyamakuru bikomeye birimo Rolling Stone, Billboard na Variety, yatanze ikirego mu rukiko ishinja Google gukoresha ibikubiye mu nkuru zayo, mu bisubizo by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), nta burenganzira yabiherewe, bigatuma abasura izo mbuga bagabanyuka. Ku wa 12 Nzeri 2025, ni bwo iyi sosiyete yatanze icyo kirego mu rukiko rw’i Washington DC, […]
Ikoranabuhanga rya AI ryatangiye kwegurirwa zimwe mu nshingano zakorwaga n’abantu, aho AI yagizwe minisitiri muri Albania
Albania ni cyo gihugu cya mbere ku Isi, kigiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ubwenge buhangano (AI chatbot) nka minisitiri, mu buryo bwo kurwanya ruswa. Byakozwe mu buryo bwo gushyiraho umukozi utagira amarangamutima ngo abe yarya ruswa mu kuzuza inshingano ashinzwe. Iki gihugu cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Burayi, ni kimwe mu birangwamo ruswa cyane. Muri raporo […]