Category: IMIKINO
APR FC yahize kunyagira Rayon Sports
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC abibutsa ko intego y’iyi kipe ari ugutsinda buri mukino wose ikinnye, abasaba kuzajya mu kibuga bafite uwo murongo, by’umwihariko mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya […]
Vinícius Júnior muri Premier League
Dukurikije amakuru aturuka mu kinyamakuru Olé cyo muri Argentine, ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yatangiye kwifuza bikomeye gusinyisha rutahizamu w’umunya-Brésil Vinícius Júnior, ukinira Real Madrid, aho bivugwa ko iri gusuzuma gutanga akayabo ka miliyoni 150 z’amayero. Muri uyu mwaka w’imikino, Vinícius ntiyitwaye neza nk’uko byari bisanzwe bimuranga. Uyu musore w’imyaka 24 amaze imikino 17 […]
Rutahizamu Fall Ngagne yatangiye imyitozo
Rutahizamu w’Umunya-Sénégal, Fall Ngagne, yongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’igihe kinini ikipe ivuga ko yari yarataye akazi, ibintu byari byarateje urujijo n’impaka mu bakunzi ba Gikundiro. Ngagne aheruka kugaragara mu kibuga mu mpera za Gashyantare 2025, ubwo Rayon Sports yakinaga n’Amagaju FC i Huye, umukino yavuyemo avunitse bikomeye. […]
TRANSFER- Abakinnyi Rayon Sports imaze gusinyisha
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwerekana ko yiyemeje kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo, nyuma yo gusinyisha myugariro wo hagati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Caongo, Ramazani Tshimanga Tshilembi, mu rwego rwo kwitegura neza igice cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/2026. Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yageze muri Gikundiro muri iri soko rito ryo […]
Byiringiro Lague yageneye ubutumwa amakipe yo muri Sudan
Byiringiro Lague yatangaje ko amakipe yo muri Sudan akina shampiyona y’u Rwanda nta bwoba ateye Police FC mu rugamba rwo guhanganira igikombe bahanganyemo . Ku wa 24 Ukwakira 2025 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryamaze kwemerera amakipe ya Al-Hilal SC Omdurman, Al-Merrikh na Al-Ahli Wad Madani gukina muri Shampiyona y’Icyiciro […]
Nigeria mu byago byo kubura Victor Osimhen ku mukino wa Mozambique
Kuri uyu wa Kane, ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, yakomeje imyitozo yitegura umukino wa ⅛ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 (AFCON) izahuramo na Mozambique, ariko imyitozo yabaye irimo inkuru zatumye abakunzi b’umupira bibaza byinshi. Abakinnyi batatu barimo Victor Osimhen ntibagaragaye mu myitozo yabereye i Fes muri Maroc. Umutoza mukuru, Éric Chelle, yahisemo ko imyitozo […]
Umutoza wa Uganda yababajwe n’imyitwarire y’abakinnyi be ku mukino wa Tunisia
Nyuma yo gutsindwa ibitego 3–1 na Tunisia mu mukino wabereye i Rabat , umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Paul Put, yemeye ko amakosa menshi yakozwe n’abakinnyi be, cyane cyane kugaragaza icyubahiro kirenze kubo bari bahanganye. Ibi byabaye intangiriro itari nziza ku Mvubu (Cranes) mu marushanwa ya CAN 2025, ariko Put yemeza ko hari icyizere cyo […]
Youssou Diagne yagize imvune ikomeye
Myugariro wa Rayon Sports, Youssou Diagne, yahuye n’akaga k’imvune mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, bituma ava mu myitozo y’iyi kipe yihutanwa ajyanwa kwa muganga. Iyi mvune Diagne yayigiriye mu myitozo yabereye mu Nzove, aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyiteguro yayo. Uyu myugariro w’Umunya-Sénégal ntiyabashije gusoza imyitozo nyuma yo […]
Uko u Rwanda rwahisemo abahabwa ibihembo muri FIFA Best Award
Mu bihembo bya FIFA The Best 2025 byatangiwe i Doha ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, Abanyarwanda bagize uruhare rugaragara mu matora y’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza ku rwego rw’Isi. Ibi bihembo byegukanywe na Ousmane Dembélé mu bagabo ndetse na Aitana Bonmatí mu bagore, nyuma yo kubona amajwi menshi y’abatoye hirya no hino ku […]
Hamenyekanye ugomba gusimbura Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa
Mu gitondo cyo ku munsi wejo nibwo hatangiye gucicikana inkuru zavugaga ko Brig Gen Deo Rusanganwa yakuwe ku nshingano zo kuyobora APR FC, nyuma y’amezi 13 gusa yari ayoboye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda. Brig Gen Rusanganwa, usanzwe ayobora Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z’u Rwanda, yahawe kuyobora APR FC mu Ugushyingo 2024 asimbura Col […]
