Category: IMIKINO
Lionel Messi yongeye kwandika amateka
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse n’uw’ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi, yongeye kwandika izindi paji z’amateka mu mupira w’amaguru nyuma yo kwegukana igikombe cya 48 mu rugendo rwe nk’umukinnyi w’ibihe byose wegukanye ibikombe byinshi. Byari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo Inter Miami yatsindaga Vancouver Whitecaps […]
Ruben Amorim yagize icyo avuga kuri Kobbie Mainoo atari gukoresha
Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yihagazeho ku cyemezo cyo kudakoresha Kobbie Mainoo, nyuma y’uko uyu mukinnyi wo hagati yongeye kurangiza umukino ari ku ntebe y’abasimbura ubwo United yanganyaga na West Ham kuri Old Trafford. Muri uwo mukino warangiye ari igitego 1-1, United yabonye igitego cya mbere binyuze kuri Diogo Dalot ariko birangira itabashije kugumana […]
Kwizera Jojea yongereye amasezerano mu ikipe akinira
Umukinnyi wo hagati w’Umunyarwanda, Jojea Kwizera, yongeye amasezerano mashya agomba kumugeze mu mpera za 2026 ari muri Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nk’uko iyi kipe yabitangaje, aya masezerano ye yongerewe ku munsi wejo atanga igihamya cy’icyizere ko azakomeza kuba umwe mu nkingi za mwamba z’uyu mushinga ukiri mushya. Umutoza akaba […]
Enzo Maresca yagize icyo avuga kuri Willian Estevão
Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yavuze ko umusore muto w’Umunyabrezili Willian Estevão ari kwiga mu buryo bubi ariko bukenewe nyuma yo gukurwa mu kibuga hagati mu mukino kugira ngo yirinde ikarita itukura, mu mukino wamuhaye ibyo yise Ikaze mu Premier League atazibagirwa. Chelsea, yari imaze imikino myinshi yitwara neza, yahanukiye i Elland Road itsinzwe ibitego […]
Umuhungu wa Thiago Silva yasinyiye Chelsea
Isago Silva, umuhungu w’icyamamare Thiago Silva wahoze akinira Brazil n’ikipe ya Chelsea, yamaze gushyira umukono ku masezerano ye ya mbere y’umwuga muri iki kigugu cyo mu Bwongereza. Ibi bibaye nyuma y’imyaka amaze yitoreza mu ishuri ry’abato rya Chelsea aho yaryinjiyemo mu 2020 ubwo se yazaga gukina muri Premier League. Isago ufite imyaka 17, nk’uko se […]
Tour du Rwanda yabonye umuyobozi mushya
Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Nkurayija Hubert ari we uhawe inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’irushanwa rya Tour du Rwanda. Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za FERWACY. Izi nshingano azaba azigiyemo asimbuye Kamuzinzi Freddy, wari usanzwe muri […]
KNC yatangaje ko yagiriye inama Guy Bukasa zatumye ahagama Al Hilal Omdurman
Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yatangaje ko yagiriye inama umutoza wa Saint Eloi Lupopo, Guy Bukasa, mbere y’umukino w’amatsinda ya CAF Champions League hagati ya Saint Eloi Lupopo na Al Hilal Omdurman. Ku cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025, Al Hilal Omdurman yagiye gukina umukino wa kabiri mu matsinda ya CAF Champions […]
Umutoza wa APR FC yagaragaje intandaro y’umusaruro mubi ikipe iri kugira
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ikipe ya APR FC yongeye gushidikanywaho n’abakunzi bayo nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1–1, mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona waberaga kuri Kigali Pele Stadium. Ibyafatwaga nk’ibisanzwe byatangiye kuba nk’urusobe rw’amezi agoye kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Nyuma y’umukino, umutoza mukuru Abderrahim Talib ntiyazuyaje kugaragaza ko […]
Cole Palmer ashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Arsenal
Umukinnyi ukomeye wa Chelsea, Cole Palmer, yakize neza kandi yiteguye gukina umukino ukomeye wo ku Cyumweru ikipe ye izakiramo Arsenal kuri Stamford Bridge. Ibi byatangajwe n’umutoza Enzo Maresca nyuma y’icyumweru cyari cyuzuyemo impungenge ku bafana b’iyi kipe. Palmer w’imyaka 23 yari amaze iminsi hanze kubera imvune y’ino yatewe no gusitara agakubita ikirenge ku muryango mu […]
Ibyumweru bitatu adakina: Bigirimana Abedi
Umukinnyi wo mu kibuga hagati wa Rayon Sports, Bigirimana Abedi, agiye kumara ibyumweru bitatu adakina yitabwaho n’abaganga kubera imvune y’agatsinsino. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko uyu mukinnyi wayo asigaje ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa. Bigirimana yinjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2025, avuye […]
