Category: ABAHANZI
Abarebaga umukino wa APR FC na Pyramids bahuye n’isanganya
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura, Umurenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza ho mu ntara y’Uburasirazuba inkuba yakubise abaturage 16 bari bateraniye mu rugo rw’umuturage bareba umukino wa APR FC na Pyramids FC. Muri abo 16 bari mu nzu, umunani nibo bagize ibibazo by’uburwayi […]
Rutahizamu wa Rayon Sports ahangayikishijwe n’abari kumwiyitirira
Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Asman Ndikumana , yasabye abantu byumwihariko abamukunda kumufasha kurega (report) umuntu ukomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muntu akoresha amazina (username) ya “asman_ndikumana” amwiyitirira ku rubuga rwa Instagram aho mu bimuranga cyangwa “Bio” ye yagaragaje ko ari umukinnyi wa Rayon Sports akaba akurikirwa n’abantu 1994. Ndikumana Asman […]
Shiloh Choir yongeye gushimangira isezerano ryo kubaho muri Kristo ibinyujije mundirimbo “Nahisemo Yesu”
Korali Shiloh, ikorera ivugabutumwa mu Itorero ADEPR, Paruwasi ya Muhoza mu karere ka Musanze, yashyize hanze indirimbo nshya yuje ubutumwa bwo kwizera no kwemera Kristo nk’umucunguzi, yitwa “Nahisemo Yesu”. Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa buhamagarira abantu guhitamo Yesu nk’umwami w’amahoro, umurinzi w’ubuzima bw’ubu n’ubuzaza. Mu magambo yayo, haragaragaramo icyizere cy’umukristo wemera ko ubuzima bw’iteka bubonerwa […]
Korali Umubwiriza ADEPR Busanza yasohoye indirimbo nshya ivuga ku butwari bwa Eliya n’imbaraga z’Imana
Korali Umubwiriza yo muri ADEPR Busanza yongeye kugaragara mu bihangano bifasha abakristo kuzirikana imbaraga z’Imana, ishyira hanze indirimbo nshya yise “Eliya n’abahanuzi ba Bayari.” Ni indirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya igaruka ku bahanuzi ba Bayari n’umuhanuzi Eliya, aho habaye impaka ku Mana y’ukuri. Mu butumwa bw’indirimbo, Korali isobanura uko Eliya yahamagaye abahanuzi ba […]
Danny Usengimana yagize icyo atangaza nyuma yo kubatizwa
Rutahizamu w’Umunyarwanda wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana, yashyize ahagaragara ko yahisemo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, nyuma yo kubatirizwa mu mazi menshi. Ibi yabitangaje mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ibihe by’umubatizo we. Usengimana, yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru ubwo yabaga umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda […]
Ikipe ya Tottenham igiye kumara iminsi idafite rutahizamu wayo
Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Dominic Solanke, yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo cy’akabombari ku kuguru kw’iburyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko yaherukaga kugaragara mu kibuga ku wa 23 Kanama ubwo Spurs yakinaga na Manchester City. Ku munsi wo ku wa Mbere, yongeye gusiba mu myitozo ya Tottenham mbere y’uko iyi kipe ijya guhatana na […]
“Ihumure” indirimbo ishimishije ya Inkurunziza Family Choir itwibutsa gukomera no kwiringira Imana
Korale Inkurunziza Family yongeye gukora mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo “Ihumure”, indirimbo yongera kwibutsa abizera Imana gukomera, kwiringira Imana no gukomeza kugira icyizere cy’ejo hazaza. Iyi ndirimbo ikomeje guhumuriza no kugarurira benshi icyizere cyane bakunda indirimbo zo kuramya no guhmbaa Imana, yashyizwe hanze ku wa 27 Nzeri 2025, ku muyoboro w’iyi Korale ari wo […]
Theo Bosebabireba mu giterane kizasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe
Mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajaruguru hagiye kubera igiterane kidasanzwe mu ivugabutumwa cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba, gifite intego yo gutuma abantu bakizwa ndetse kikazasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe. Ni igiterane kizaba tariki 25 Ukwakira 2025, cyiswe ‘Garuka Live Concert’ kikazabera mu Murenge wa Cyanika ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho ahazwi nko ku Gisayu. […]
Vestine na Dorcas basobanuye inkomoko y’izina ‘Yebo’ ku bitaramo byabo byo muri Canada
Abaramyi bakunzwe mu muziki wa Gospel nyarwanda, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, bari mu myiteguro y’urugendo rw’ibitaramo bizazenguruka igihugu cya Canada, bise “Yebo Concerts”. Ni gahunda nshya izafasha aba bahanzikazi kwagura ivugabutumwa ryabo no guhura n’abakunzi b’indirimbo zabo baba hanze y’u Rwanda. Iki gikorwa kizatangira ku wa 18 Ukwakira 2025 mu Mujyi wa Vancouver. Uyu […]
Vestine na Dorcas bategerejwe muri Canada muri “YEBO Concerts”: Urugendo rushya rwo kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose
Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo muri CanadaAbavandimwe b’abaririmbyi b’abahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, bakomoka mu Rwanda, batangaje ko mu Ukwakira 2025 bazerekeza muri Canada mu gitaramo cyiswe “YEBO Concerts”. Iki gikorwa cyitezweho kwakira abakunzi babo batari bake baba muri diaspora yo muri Canada, cyane cyane i Vancouver. Vestine […]