Category: ABAHANZI
Pastor Marcello Tunasi yashatse undi mugore nyuma y’uko yaramaze umwaka apfushije umugore we wa mbere
Pastor Marcello Tunasi yashyingiranwe na Aïsha Esther ku wa Gatatu, tariki 23 Nyakanga 2025, mu bukwe bwabereye mu mujyi wa Bruxelles. Umupasiteri akaba n’umuvugabutumwa ukomeye cyane muri Congo, Pastor Marcello Tunasi, yakoze ubukwe n’umugore mushya nyuma y’umwaka umwe apfushije uwa mbere bari bamaranye imyaka irenga 18 babana nk’umugabo n’umugore. Mu butumwa uyu muvugabutumwa yashyize ku […]
Ntukongere guceceka! Emeline Penzi na Siana baraguhamagarira gutinyuka kuvuga ibyo Imana yagukoreye, babinyujije mu ndirimbo yabo nshya “Tobora”
Muri uru gihe isi ikeneye ubutumwa bwubaka imitima, abaramyi Emeline Penzi na Siana bashyize hanze indirimbo nshya y’imitoma n’ishimwe yitwa “Tobora”, igamije gukangura imitima yabantu kutagira ipfunwe ryo guhamya ibyo Imana yabakoreye. Iyi ndirimbo ifite amagambo akomeye atanga ihumure, ubwigenge bwo mu mutima, n’igitinyiro cy’Imana. Mu gice cya mbere cy’iyi ndirimbo (Verse 1), abahanzi bafata […]
“Mushimire Imana muri byose, kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu” (1Abatesalonike:5:18) Ubutumwa bw’indirimbo nshya y’umuramyi Cadet Mazimpaka
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jean Bosco Mazimpaka wamenyekanye ku izina rya Cadet Mazimpaka, ni umugabo wubatse washakanye na Caline Karanganwa, bakaba bafitanye abana 3, aho batuye muri Canada, mu Ntara ya Québec. Cadet, avuga ko yatangiye kwiga gucuranga gitari afite imyaka nka 15 gusa, mu gihe kuririmba nabyo asa nk’aho yabitangiriye rimwe no […]
“Byari nk’aho ndi mu cyumba cy’ibitaro kugeza ubwo satani yigeze kumbwira ngo niyambure ubuzima” – umuramyikazi Chidinma
Umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane ‘Jehovah Overdo’ wo muri Nigeria, Chidinma Ekile, yatangaje ubuhamya bukomeye bwerekana intambara ikomeye yo mu buryo bw’umwuka yanyuzemo, ubwo yamaraga iminsi 40 mu bwigunge, yisunze Imana mu isengesho no mu kwiyiriza ubusa. Chidinma, wamenyekanye ubwo yegukanaga irushanwa rya Project Fame, yavuze ko yifungiranye igihe kirekire, […]
“Umubyibuho”, Indirimbo nshya El Elyon Worship Team yashyize hanze
El Elyon Worship Team ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye yashyize hanze indirimbo nshya bise “Umubyibuho”, ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Yesu ari we soko y’Ubugingo.Ni indirimbo bashyize hanze mu gitondo cyo ku itariki 23, Nyakanga 2025, ikaba ari indirimbo yabo ya mbere ku muzingo w’indirimbo bise “Kubwamateka”.Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukubiye mu […]
David Kega abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Ishimwe” yongeye kwerekana ko urukundo rwa Yesu rudahinduka na gato
Umuramyi David Kega yasohoye indirimbo nshya y’ijambo rikomeye yise”Ishimwe”, yibutsa abantu ko Yesu ari inshuti itazigera isiga abayizera, uko ibihe byaba bimeze kose. Ni indirimbo yuje ubuhamya buturuka ku rugendo rw’umuntu wagiye anyura mu bikomeye, ariko akagenda yibonera ukuboko kw’Imana kumufata, kumukomeza no kumukingira. Mu magambo atangiza indirimbo, David Kega aririmba amagambo akora ku mutima […]
“Bibiliya” Indirimbo Nshya ya Itabaza Choir Yibutsa Abantu Ububasha n’Ubushobozi bw’Ijambo ry’Imana
Itabaza Choir, imwe mu makorali akunzwe mu Rwanda mu ndirimbo zisingiza Imana, yongeye gushimangira umuhamagaro wayo wo kugeza ubutumwa bwiza ku mitima y’abantu ibinyujije mu ndirimbo nshya yitwa “Bibiliya”. Ni indirimbo irimo amagambo y’ubuhamya bwimbitse, igaragaza Bibiliya nk’igitabo gikomeye mu buzima bw’umukristo, ari na cyo gitabo kiruta ibindi byose byigeze kubaho. Indirimbo Bibiliya yaje nk’igisubizo […]
D.r Nsanzimana yaburiye abamara igihe kirekire bicaye ko bishobora no kwica ubikora
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yibukije abantu ibibi byo kwicara umwanya munini, agaragaza ko byongera ibyago byo kurwara indwara zikomeye ndetse n’imfu. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko kwicara igihe kirekire bingana no kunywa itabi. Yasobanuye ko kumara amasaha arenga 6 wicaye, bikurura ibyago byinshi kabone nubwo nyuma yaho […]
Ibyaranze I tariki ya 23 Nyakanga mu mateka
Uyu ni umunsi wa gatatu w’icyumweru, tariki ya 23 z’ukwezi kwa karindwi, Nyakanga mu Kinyarwanda. Ni umunsi wa 204 w’umwaka, harabura 161 ngo uyu wa 2025 ugere ku mu sozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1777: Umwami Louis XVI w’u Bufaransa hamwe n’Umunyamabanga we w’Ububanyi n’amahanga bemeranyije mu ibanga gutera inkunga Leta Zunze […]
Ibihe birura isi iri kunyuramo ntibitwambure ubumuntu: Ubutumwa bukomeye New Melody yageneye abizera bose
New Melody Choir ni itsinda ribarizwa muri New Melody Industries, rihuriyemo abaririmbyi bava mu matorero atandukanye ya gikristo. Ikunzwe mu ndirimbo zirimo “Ndakwiringiye”, “Ndashimira Umwami”, “Yarambabariye” n’izindi. New Melody Choir bakoze mu nganzo bagaruka ku buhamya bw’umuntu wahuye na Kristo by’ukuri, banagaruka ku mwifato ukwiye kuranga abantu muri ibi bihe bisharira isi iri kunyuramo. Kuri […]