Category: ABAHANZI
Police y’Igihugu cy’u Rwanda iherutse kuburira abafite gahunda yo kwitwaza EXPO bakishora mu byaha
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaburiye abazitabira imurikagurisha riri kubera i Kigali, kwirinda ibyaha birimo guteza umutekano muke, gutwara ibinyabiziga wasinze, kwiyandarika n’ibindi, avuga ko uzafatwa azabihanirwa. Yabitangaje ku wa 5 Kanama 2025 mu gufungura ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Kigali ahazwi nk’i Gikondo. Yavuze ko umutekano uri mu bintu […]
Ibyaranze tariki ya 7 Kanama mu mateka
Turi ku wa 07 Kanama 2025. Ni umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 146 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1960: Côte d’Ivoire yabonye ubwigenge yogobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.1995: Guverinoma ya Chili yatangaje ibihe bidasanzwe mu majyepfo y’igihugu bitewe n’ubukonje bwinshi, umuyaga, imvura n’urubura byari […]
Horeb Choir ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo y’ibihe byose kandi ihumuriza imitima yise “Nguhetse k’umugongo”
Horeb Choir ADEPR Kimihurura Yashyize Hanze Indirimbo “Nguhetse Kumugongo”Horeb Choir yo muri ADEPR Kimihurura yongeye gushimisha abakunzi b’umuziki wa Gikristo mu Rwanda no hanze yarwo, isohora indirimbo nshya yise “Nguhetse Kumugongo”. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza no guhumuriza abizera, ibibutsa ko Yesu ari we wa mbere mu rugendo rwose rwo kubaho.Iri tsinda rimaze […]
Mu gihugu cy’u Rwanda gutwitira abandi no kubika intanga bigiye guhabwa umurongo
Mu Banyarwanda kubyara ni ingingo ikomeye ndetse yaba uwashatse n’utarashatse bose bifuza kugira akana, cyane ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ryageze n’aho abantu batwitira bagenzi babo cyangwa bakabitsa intanga n’insoro zikazakoreshwa mu bihe bizaza. Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi riri mu nzira zo kwemezwa mu Rwanda ririmo ingingo ya 27 ivuga ko umuntu wemerewe gutwitira undi […]
Harimo n’ingingo yemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro itavugwaho rumwe_Menya serivisi nshya z’ubuvuzi
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, yemeje itegeko rishya ryita ku buzima rusange rigamije kunoza serivisi zitangwa, koroshya uburyo bwo kuzikorerwaho igenzura no kongerera abaturage uburenganzira bwo kubona serivisi z’ubuvuzi zinoze. Iri tegeko rihuza amategeko atandukanye y’ubuvuzi yagiye abaho mbere, harimo ayavugaga ku bwishingizi ku makosa y’abaganga n’ubuzima […]
Ese warubizi yuko ibi byabaye muri ruhago y’Isi
Nubwo utarubizi Yuko byabayeho uy’umunsi turamenya uduhigo twakozwe nabakinnyi batandukanye ba Ruhago Umukinnyi w’ikipe yigihugu ya Spain na Fc Barcelona Anderes Iniesta niwe mukinnyi wenyine wasoje gukina ruhago adahawe ikarita itukura mu mikino yose yakinnye. A.Iniesta yakiniraga Fc Barcelona Umukinnyi w’ikipe yigihugu cya Brazil Ronaldo niwe mukinnyi warwaye Ballon D’or akiri muto kurusha abandi dore […]
Menya byinshi ku ndwara ya Fibroids izahaza abagore ndetse ikaba yibasira abafite umubyibuho ukabije kandi ikaba ishobora gutera ubugumba uyirwaye
Nk’uko bisobanurwa na Dr. Kenneth Ruzindana, umuganga w’inzobere mu ndwara z’abagore mu bitaro bya CHUK waganiriye n’ikinyamakuru The New Times, fibroids zikunze kugaragara mu bagore bari hagati y’imyaka 30 na 50. Kuri benshi, ntizigaragaza ibimenyetso kugeza igihe basuzumwe bari kwitegura kubyara cyangwa bagiye kwivuza izindi ndwara. Fibroids ni indwara iterwa n’inyama zikurira bidasanzwe mu mura […]
Urutonde rw’abaramyi bagize uruhare mu gutuma urubyiruko rugarukira Imana babinyujije mu njyana yabo ya Hip Hop
Hip Hop ni injyana imaze imyaka myinshi ikoreshwa n’abahanzi batandukanye ku Isi, ariko by’umwihariko mu myaka ya vuba, yagiye yinjizwa no mu murimo wo kwamamaza ijambo ry’Imana. Nubwo hari abakibona iyi njyana nk’idakwiriye mu rusengero cyangwa mu bikorwa by’Imana, abaramyi b’abakirisito bayihinduye urubuga rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zitandukanye, cyane cyane urubyiruko. Hip […]
Mucyowera Jesca Yasesekaje Urukundo Rutarondoreka rw’Imana mu Ndirimbo Nshya “Abaroma 5″Anateguza Igitaramo Kidasanzwe
Mucyowera Jesca, umuramyi ukunzwe cyane mu ndirimbo ziramya kandi zikanahimbaza Imana, yongeye guhembura imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gikristo abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Abaroma 5”. Iyi ndirimbo ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu Abaroma 5:1-8, rikubiyemo ubutumwa buhumuriza, buvugira mu ndiba y’umutima w’umuntu wese wumva ko adakwiriye urukundo rw’Imana. Amagambo akubiye muri iyi ndirimbo […]
Hatangajwe amakipe azakina CECAFA Kagame Cup 2025
Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) bwatangaje ko amakipe 12 ariyo azakina CECAFA Kagame Cup ya 2025. Ni imikino iteganyijwe gutangira tari 02 irangire ku ya 15 Nzeri 2025 ikazabera mu gihugu cya Tanzaniya i Dar es Salaam. U Rwanda ruzahagararirwa na APR FC cyane ko ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona […]