Category: ABAHANZI
Itsinda True Promises Ryasohoye Indirimbo Nshya Yitwa “Urukundo rwa Yesu” Yuzuye Ubutumwa Bw’ihumure
Mu gihe isi ikomeje gucumbagira mu mwijima w’ibyaha n’ubwigunge, ijwi ry’umucunguzi, Yesu Kristo, riracyahamagara abantu bose ngo baze bagire ubugingo buhoraho. Ni muri urwo rwego itsinda True Promises, rikorera mu gihugu cya Uganda, ryasohoye indirimbo nshya bise “Urukundo rwa Yesu”, ifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi. Ubutumwa bukubiye mundirimbo Indirimbo “Urukundo rwa Yesu” itangira […]
Umuramyi Mfurayimana Marie Jeanne aherutse gushyira hanze indirimbo yise “umusaraba”
Uyu muhanzikazi amaze imyaka itanu akoro umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cye akaba aherutse gushyira indirimbo hanze igaragaramo Nyambo Jesca ukunzwe na benshi muri sinema nyarwanda. Mfurayimana Marie Jeanne yavuze ko iyi ndirimbo yayitekerejeho mu bihe bya Pasika, ubwo ‘nari ndimo kwibaza uburyo Yesu yatwitangiye ku musaraba n’aho dukura intsinzi mbikuramo igitekerezo […]
Inkuru y’urukundo rw’abaramyi Chryso Ndasigwa na Sharon Gatete
Aba baramyi bombi bamaze kwamamara mu ndirimbo zigiye zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, basangije abakunzi babo inkuru y’urukundo rwabo aho bavuga ko baziranye kuva muri 2015. Aba baramyi bamaze umwaka umwe bari mu rukundo ariko bakaba bamaze imyaka 10 ari inshuti z’akadasohoka bari kwitegura gukora ubukwe ku itariki 22 Ugushyingo 2025. Nk’uko babyitangarije mu […]
Top 7 indirimbo nshya zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba gospel icyi cyumweru mu Rwanda
Umuziki wa gospel mu Rwanda ukomeje kugenda utera imbere ndetse ukarushaho gukundwa cyane. Mu minsi micye ishize, harasohotse indirimbo nshya zagiye zikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube. Dore zimwe muri zo ziri ku isonga: Indirimbo ITEMANI imaze kurebwa n’abasaga 146K mu minsi itatu gusa. Ezra Joas afatanyije na Dogiteri Nsabi bakoze indirimbo yuje […]
Yashyize hanze indirimbo nshya y’ihumure inateguza izindi nyinshi zisengeye
Healing Worship Team Rwanda yamamaye bikomeye nka: “Calvary”, “Nta misozi”, “Icyo Wavuze”, n’izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya “Adufitiye Byose” ndetse iteguza indirimbo nyinshi cyane kandi zisengeye. Ni itsinda ryubatse ibigwi bikomeye mu Rwanda ku buryo buri wese wateguraga igitaramo mu Rwanda ari bo yatekerezaga bwa mbere nk’abaramyi azisunga mu gitaramo cye. Ku ruhimbi, byabaga […]
Umuramyi Nziza Innocent ashyize hanze “Umunyamahirwe”indirimbo yuzuye amagambo akora ku mutima
Umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Nziza Innocent, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Umunyamahirwe”, ikubiyemo amagambo yuje ihumure n’icyizere, ashimangira ibyiza byo kuba mu Mana. Amagambo agize iyi ndirimbo agira ati: Dore arahiriwe, ni umunyamahirwe, azaba amahoro ubuzima bwose. Tuzimana ingoma na Kristo kandi ntamibabaro izongera kubaho. Tuzaturana n’Imana Data, tuzahorana umunezero, mbega […]
Abaramyi babiri barimo Mubogora na Tresor bahurije hamwe imbaraga na Holy Nation mu ndirimbo “Umeniinuwa”
Nyuma y’uko perezida wa Holy Nation Choir, Komezusenge Jeremih, aherutse gutangaza ko bafite imishinga yagutse biteguye kugeza ku bakunzi babo. Yashishikarije abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana kubakurikira umunsi ku munsi kuko babateguriye indirimbo nziza zizafasha ubugingo bwabo bahise bashyira indiimbo hanze bafatanyijemo n’abandi baramyi. Ubusanzwe Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, ikaba yashyize […]
Nyuma y’indirimbo Itemani Doctor nsabi yakoranye na Ezra agize icyo avuga
Umunyarwenya Nsabi yatangaje byinshi ku ndirimbo nshya Itemani yakoranye na Ezra, asobanura ubusobanuro bwihariye bw’iri zina ndetse n’impamvu yatumye ahindura imyanzuro yari yarafashe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nsabi yavuze ko izina Itemani risabura ko n’abirengagijwe bose Imana ari iyera kuri bo. Ati: “Itemani ni izina risabura ko abirengagijwe bose Imana ari iyera kuri bo.” Nsabi […]
Umukinnyi wa Liverpool Diogo Jota yitabye Imana
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Porutigali ryemeje ko rutahizamu wa Liverpool, Diogo Jota, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Esipanye. Uyu mukinnyi w’imyaka 28, wari usanzwe ari n’umukinnyi mpuzamahanga wa Porutigali, yari mu modoka hamwe n’umuvandimwe we André Silva, w’imyaka 26, na we ukinira FC Penafiel mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Porutigali. Ni impanuka […]
Nyuma y’ukwezi kumwe ashyize hanze iyo yise “Narababariwe,” yongeye gukora mu nganzo.
Umuramyi Yves Rwagasore utuye mu gihugu cya Canada, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Intsinzi’ mu rwego rwo kwibutsa abizera ko intsinzi yabo ari Yesu. Ni indirimbo nshya imaze kurebwa n’abantu ibihumbi bitatu mu minsi minsi mike ishyizwe kuri YouTube ifite inyikirizo igira iti: “Uwo ni Yesu, umwana w’Imana, ni we ntsinzi yacu. Atuneshereza […]