Category: ABAHANZI
Umuhanzi Darius yifashishije ubunararibonye bwe mu guhindura uburyo abantu bakira Ijambo ry’Imana no kumva Kumva Indirimbo Zihimbaza Imana
Umushumba, umuhanzi akaba n’umutunganya umuziki yasangije urugendo rwe rw’ukwizera binyuze mu alubumu ye ya mbere “Live By Faith” n’indirimbo nshya “Greater” yakoranye na Vanessa Bell Armstrong Umuhanzi, umutunganyirizamuziki ndetse n’umushumba Darius, ari gukoresha ubunararibonye amaze kugira mu buzima bwe mu guhindura uburyo abantu bumva Ijambo ry’Imana no kwishimira indirimbo z’ihimbaza Imana muri iki gihe. Uyu […]
Umuryango mugari w’abagize Gospel ukomeje kwaguka: Abakobwa babiri bavukana binjiye mu muziki wa Gospel
Bonte & Bonnet, amazina yabo asanzwe ni Irasubiza Honorine Bonte w’imyaka 16 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ndetse na Irakoze Bonnet w’imyaka 13 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Batuye ku Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Papa w’aba bakobwa ni Sibomana Justin, naho nyina ni Niyomufasha […]
korali Umunezero mugisirimba kidasanzwe bagaragaje imbamutima zabo
Korali Umunezero ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyamata/Kayenzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uri Gikurikirana”, iri mu majwi n’amashusho. Ni indirimbo iri kuri album yabo ya mbere, aho kugeza ubu bamaze gukora indirimbo enye zizaba zigize album yabo ya mbere, ariko bakaba bateganya gukomeza kuyuzuza izindi ndirimbo nshya. Mu kiganiro kihariye ubuyobozi bw’iyi […]
Mu magambo akomeye, Gentil Misigaro yatangaje ko aho imbaraga z’abantu zirangirira ari ho imbaraga z’Imana zitangirira.
Umuramyi mpuzamahanga w’indirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro, uzwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Biratungana, Buri Munsi na Hari Imbaraga, yongeye kugaruka mu buryo bukomeye ashyira hanze indirimbo nshya yise “Antsindira Intambara”. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko imbaraga zacu zigira aho zigarukira, ariko iz’Imana zo ko ari ntamupaka, ikadutsindira intambara zose tutashobora. Iyi […]
“Jesus, have your way” new Melody by Heavenly Melodies a heartfelt gospel song of surrender, worship, and prayer
Heavenly Melodies has released new song “Jesus, Have your way”, which comprises great message of drawing people closer to God as they declare His lordship over their life. It is a song released today in Heavenly Melodies’ YouTube Channel. It last few hours and it’s going to be viewed by many. This worship song is […]
Liverpool yamaze kuvunikisha myugariro wayo w’ingenzi
Myugariro w’imyaka 18 w’ikipe ya Liverpool ukomoka mu Butaliyani, Giovanni Leoni byemejwe ko yagiriye imvune ikomeye y’akagombambari ku mukino we wa mbere yambaye umwambaro w’iyi kipe, byanatumye ku mugoroba ahita asohorwa mu kibuga mu ngobyi y’abakinnyi. Leoni yari yagaragaye bwa mbere imbere y’abafana ba Liverpool kuri Anfield, mu mukino wa Carabao Cup batsinzemo Southampton ibitego […]
Divine Muntu yabwiye abantu ubutumwa bw’ihumure no kwizera mu ndirimbo “Hozana” ashimangira urukundo n’imbaraga by’Imana
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Divine Muntu, yasohoye indirimbo nshya yise “Hozana”, ikaba iri mu ndirimbo igaragaza intambwe nziza ari kugeraho mu murugendo rwe rw’umuziki wokuramya Imana. Uyu muramyi ukiri muto mu muziki, aragenda arushaho kugaragaza impano ye n’umurava wo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu bihangano bye. Indirimbo “Hozana” igaragaramo […]
Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo nshya “Hallelujah” irimo ubutumwa bw’umunezero n’icyizere
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi, yongeye gushimangira impano ye mu muziki wa Gospel, ashyira hanze indirimbo nshya yise “Hallelujah”. Ni indirimbo yuje ubutumwa bwo gushima Imana, ishimangira uburyo Uwiteka ahindura ibihe bikomeye mu buzima bw’umuntu akabihindura umunezero. Mu magambo ayigize, humvikana umutima wuzuye ishimwe uvuga uti: “Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ririmba […]
The Family bagarukanye album nshya “Together Forever” nyuma y’imyaka irenga 20 y’ituze
Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryamenyekanye cyane nka Kirk Franklin & The Family ryatangaje ko rigiye gusohora album nshya ryise Together Forever, izasohoka ku itariki ya 3 Ukwakira 2025. Iyi ni album ya mbere aba bahanzi bazasohora nyuma y’imyaka irenga makumyabiri batagaragaza ibihangano byabo ku mbuga z’umuziki nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru The urban music […]
Igihombo gikomeye muri Gospel: Uwanditse indirimbo yitwa “Jesus, Take the Wheel” yitabye Imana
Brett James, wafatanyije na Carrie Underwood mu kwandika iyo ndirimbo “Jesus, Take the Wheel”, ni we umwe mu bahitanwe n’iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane ushize, hafi saa cyenda z’amanywa mu mujyi wa Franklin. Umwanditsi w’indirimbo za Gospel, uzwi cyane ku ndirimbo “Jesus, Take the Wheel” yatwaye Grammy Award, Brett James, ari mu bantu bitabye […]