Category: ABAHANZI
Bonnie Mugabe yagizwe umunyamabanga mushya wa FERWAFA
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyirahamwe, Biteganyijwe ko imirimo ye azayitangira i tariki ya 1 Ukuboza 2025. Mugabe, usanzwe azwi cyane mu nzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo, afite ubunararibonye n’ubuhanga bukomeye mu miyoborere y’umupira […]
Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yakatiwe gufungwa iminsi 30
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuo wa nyuma ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Kalisa Adolphe Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, rutegeka kumugumisha muri kasho mu gihe ubucamanza bukomeje kumukurikiranaho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano. Iki cyemezo cyemejwe ku wa 20 Ugushyingo 2025, nyuma yo gusuzuma ubujurire yari yaherutse gutanga nyuma […]
Ibyo Wamenya Ku Ndirimbo “Nganiriza” Ya Bosco Nshuti Ufite Umwihariko Nk’uwa Pawulo
“Nganiriza ibya Yesu n’iby’urukundo rwe n’uko yavuye mu Ijuru ngo aze aducungure niyo magambo ankwiriye. Ndi indushyi, mpindanye, yamviriye amaraso ye ngo anshungure mbe uwe”. Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo “Nganiriza” ya Bosco Nshuti udashidikanywaho ku kuba ageze ku rwego mpuzamahanga kuko ubu yamaze kubaka kwandika izina rikomeye mu muziki wo kuramya […]
“Humura” Indirimbo Nshya Ya Charles Kagame yashyize hanze Yitiriye album Ye
Umuhanzi Charles Kagame yatangije ku mugaragaro urugendo rwo kumurika album ye nshya y’indirimbo umunani yise Humura, atangira asohora indirimbo yitiriye Album, yamaze kujya hanze mu majwi n’amashusho. Uyu muhanzi w’umunyarwanda wamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Charles Kagame, akunzwe cyane kubera ubuhanga bwe mu ndirimbo zifasha abantu mu mwuka no mu buzima […]
Ikipe ya Al Hilal SC yashimiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani, imaze iminsi ikorera ibikorwa byayo mu Rwanda, yatangaje ko yiteguye umukino wa mbere w’Itsinda C muri CAF Champions League izakiriramo MC Alger yo muri Algeria kuri Stade Amahoro. Uyu mukino uteganyijwe gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, umukino w’amateka ku mpande zombi. Mu butumwa […]
Abakorerayesus Choir (ADEPR Rukurazo) yashyize hanze indirimbo “Ntama w’Imana” ikomeje guhembura imitima ya benshi
Abakorerayesus Choir yo mu Itorero ADEPR Rukurazo yongeye kugaragaza ubuhanga n’umurava mu gukorera Imana binyuze mu ndirimbo, isohora indirimbo nshya bise “Ntama w’Imana”, imaze gutangira gufata imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel hirya no hino mu gihugu. Ni indirimbo itanga ubutumwa bwimbitse bushingiye ku gakiza kabonerwa muri Yesu Kristo, Umwana w’Imana witanze kugira ngo abana b’abantu […]
Nzungu ft. Gisubizo Ministries Babinyujije Mundirimbo Bahishuye Ubutumwa Bwerekeye Intore Z’Imana
Mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bantu ubutumwa bw’umunezero n’icyizere gituruka ku Mana, umuramyi Nzungu afatanyije na Gisubizo Ministries bashyize hanze indirimbo nshya bise “Intore”, imaze gufata imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo. Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bukomeye bwo gukomeza abantu, kubibutsa ko Imana ibarwanirira kandi ko abayizera […]
Umuramyi Desire Mubogora yatangiye urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose ahereye muri kenya
Umuramyi ukunzwe mu muziki wa gospel mu Rwanda, Desire Mubogora, agiye kwitabira ibitaramo mpuzamahanga binyuze muri Live Recording azakorera i Nairobi muri ku wa 28 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo cyateguwe na Pst. Elizabeth Akinyi kizabera kuri ICC Nairobi hafi ya Nyayo Stadium, kikazaba kigufunguye kuburyo kwinjira Ari ubuntu ku bantu bose. Mubogora azatangira kuririmba saa […]
Umuhanzi Yvonne Uwase Yasohoye Indirimbo Nshya ‘Umuremyi’ Igaruka Ku Neza Imana Ihora Igirira Abayo
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yvonne Uwase, yashyize hanze indirimbo nshya yise Umuremyi, ifite ubutumwa bwuje amarangamutima yo gusubiza abantu ku isoko y’ubuzima, Imana yaremye byose kandi ikabigumaho, yibutsa abantu ko byose bikomoka ku Mana kandi ari yo dufatiraho imibereho. Iyi ndirimbo ishingiye ku murongo wa Bibiliya wo mu gitabo cy’Abanya Kolosi 1:16–17 […]
Inama Mpuzamahanga “Impact 2025” Ihuza Abakristo Izaba Ku Wa 30 Ugushyingo Yitezweho Byinshi
Iyi nama ya 45 yitezweho kwitabirwa n’ibihumbi by’abakirisitu baturutse hirya no hino ku isi, igizwe n’icyumweru cy’amasengesho, inyigisho n’ivugurura ry’umwuka. Action Chapel International (ACI) yatangaje ku mugaragaro ko ku wa 30 Ugushyingo 2025 ari bwo hazatangira ku nshuro ya 45 inama yayo mpuzamahanga y’ububyutse n’ubusabane bwa Gikristo izwi nka Impact 2025. Iyi nama izabera muri […]
