Category: ABAHANZI
Afhamia Lotfi yasabye Rayon Sports kumusubiza mu kazi
Afhamia Lotfi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abasaba ko bamusubiza mu nshingano ze bitarenze amasaha 48, niba batabikoze akitabaza inkiko. Ibaruwa yayandikiye Rayon Sports ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, igaragaza ko afite gahunda yo gukurikirana uburenganzira bwe mu nzira z’amategeko, akabifashwamo n’abanyamategeko be. Tariki ya 13 Ukwakira […]
Ubufatanye bw’abaramyi babiri Kanyana Rhoda na Savant Ngira busobanuye ikintu gikomeye mu muziki wo kuramya
Umuramyi Savant Ngira na Rohda Kanyana Bashyize Hanze Indirimbo Nshya “Kera Ntaramwizera”Umuramyi Savant Ngira hamwe na Rohda Kanyana, bombi bazwi cyane muri True Promises Ministries, bashyize hanze indirimbo nshya bise “Kera Ntaramwizera.” Ni indirimbo ishingiye ku butumwa bwo muri Yeremiya 1:5, igaragaza urugendo rw’umuntu wahinduriwe ubuzima no guhura na Yesu, nk’ubuhamya bw’urukundo n’imbabazi by’Imana.Iyi ndirimbo […]
Israel Mbonyi yasohoye indirimbo nshya yitwa “Sitamuacha” irimo ubutumwa bwo gukomeza kwizera Imana n’urukundo rwayo rutagira iherezo
Umuramyi w’icyamamare mu muziki wa Gospel nyarwanda, Israel Mbonyi, yongeye gushimisha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, asohora indirimbo nshya yitwa “Sitamuacha”, yanditse mu rurimi rw’Igiswahili. Iyi ndirimbo nshya yuje amagambo akomeye yo kwizerana Imana, kwihangana mu bihe bikomeye, no gukomeza kwizera urukundo rwayo rutajya ruhinduka. Mu ndirimbo ye, Israel Mbonyi agaragaza umuntu wiyemeje […]
“Ukorera neza abandi nawe azabigirirwa” mu bibazo bikomeye Theo Bosebabireba arimo yahawe miliyoni 1 n’Itorero rya Bishop Prof. Fidèle Masengesho
Uramutse ukurikira ibitangazamakuru bitandukanye ntabwo wabura kuba uzi ko Theo Bosebabireba afite ikibazo kimukomereye aho umugore we Mushimyimana Marie Chantal arwaye uburwayi bw’impyiko kuva mu Ugushyingo 2024. Amaze igihe akorerwa ‘Dialyse’ inshuro eshatu mu cyumweru, kugeza magingo aya. “Dialysis” ni uburyo bwo gusukura amaraso iyo impyiko z’umuntu zitagikora neza. Mu buryo busanzwe, impyiko zikora akazi ko gukura imyanda mu […]
Sinzacogora: Indirimbo nshya ya shinning ministries igiye kubyutsa abantu benshi bari baraguye
Shining Ministries igeze kure imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “SINZACOGORA”Umuryango uhamagarirwa kuramya no guhimbaza Imana, Shining Ministries Rwanda, wongeye gutungura abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana mu Rwanda no hanze yarwo, ubategeza gusohora indirimbo nshya yitwa “SINZACOGORA”. Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no kudacogora mu rugendo rwo gukorera Imana, ikaba igaragaza urwego […]
Bimwe mu bikorwa bituma Umuramyi Mubogora Disiré afatwa nk’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda
Mubogora Désiré atangiye kuyobora ibitaramo by’umuziki wa Gospel umuramyi w’Umunyarwanda, Mubogora Désiré, uzwi cyane mu itsinda rya True Promises Gospel Ministry, akomeje kwagura ibikorwa bye mu muziki wa gospel, aho yatangiye kugaragara nk’uyobora ibitaramo (MC) mu bitaramo bikomeye by’abaramyi n’amakorali. Ni intambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, aho atagifasha abantu gusa binyuze mu ndirimbo, […]
Trinity Worship Center yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntampamvu Nimwe” ivuga ishimwe ryimbitse ku mirimo ikomeye y’Imana
Trinity Worship Center, izwi cyane mu ndirimbo ziramya Imana zifite ubutumwa bwubaka, yongeye kugaruka mu buryo bushya n’indirimbo yuje isengesho ryo gushima Imana yise “Ntampamvu Nimwe”. Ni indirimbo irimo amagambo yuje ishimwe, yibutsa abantu gukomeza kwibuka imirimo ikomeye Uwiteka yakoze mu buzima bwabo. Mu magambo ayigize, abahanzi baririmba bati: “Turagara uririmbe imirimo yakoze ni myinshi,mubuzima […]
David Kega na Gentille Umuganwa mundirimbo bise “Bizemera” bibukije abantu ko isezerano ry’Imana ritinda ariko ntirihere
Umuhanzi David Kega, umwe mu baramyi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Bizemera”, yakoranye na Gentille Umuganwa. Ni indirimbo yuzuyemo amagambo y’ihumure n’icyizere, igamije gukomeza abantu bari gucika intege mu rugendo rwabo rwo kwizera. Mu magambo ayigize, indirimbo “Bizemera” ishimangira ko nubwo hari igihe ubuzima bugaragara nk’ubutagira […]
Umuramyi Prosper Nkomezi agiye guhurira mu kiganiro n’umuyobozi wa karere ka Huye.
Umuramyi Prosper Nkomezi ategerejwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu biganiro by’ubufatanye n’iterambereUmuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, Prosper Nkomezi, ategerejwe mu bikorwa byihariye bizabera muri Kaminuza yu Rwanda ishami rya Huye, ku wa 22 Ukwakira 2025 guhera saa 8:00 z’amanywa (2PM), aho azafatanya n’abayobozi n’abanyeshuri mu biganiro bigamije kurebera hamwe uruhare rw’Itorero mu […]
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda ryemeye gusubiza uko shampiyona yakinwaga
Ku munsi w’ejo wa tariki 18 Ukwakira 20225, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko ryahagaritse uburyo bushya bwo gukinamo shampiyona y’iki gihugu (Uganda Premier League), isubira ku buryo bwa kera bwari busanzwe. Ibi byemejwe nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cya FUFA yahuje ubuyobozi bwa shampiyona, abahagarariye amakipe, n’ubuyobozi bwa FUFA ndetse amakipe 11 […]
