Category: ABAHANZI
Blessing Key Choir yashyize hanze indirimbo yise “Mbega Urukundo”yibutsa abantu urukundo n’igitambo cya Yesu ku musaraba
Blessing Key Choir, itsinda rizwi mu ndirimbo zihimbaza Imana zifite ubutumwa bwimbitse, ryashyize hanze indirimbo nshya yise “Mbeg’urukundo”, ikoranye ubuhanga n’umutima w’umurava mu gushimira Imana ku bw’urukundo rwayo rutagereranywa rwerekanwe ku musaraba. Iyi ndirimbo nshya ifite amagambo akora ku mitima, yibutsa uko Yesu Kristo yemeye kuza ku isi nk’umushyitsi, akababarizwa ku musaraba ku bw’abantu b’abanyabyaha, […]
Healing Worship Team yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nzamushima” ishimwe ryuzuye urukundo n’ubuntu by’Imana
Healing Worship Team, imwe mu matsinda akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yongeye gushimisha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, isohora indirimbo nshya yise “Nzamushima.” Iyi ndirimbo nshya yuje amagambo y’ishimwe n’ugushima Imana ku bw’ibyo ikorera abantu bayo umunsi ku wundi. Mu butumwa burangwa n’ukwizera bukubiye muri iyi ndirimbo, Healing Worship Team yibutsa […]
Paul Scholes yahagaritse akazi ko gusesengura
Uwahoze akinira Manchester United, Paul Scholes, yahagaritse gukora akazi ko gusesengura imikino no gutanga ibitekerezo kuri televiziyo kugira ngo abashe guhuza gahunda ze n’ubuzima bw’umuhungu we Aiden, ufite ubumuga bwo mu bwonko butera umuntu kwigunga. Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, kuri ubu ufite imyaka 50, yavuze ko nyuma yo kuva mu kibuga mu […]
Sharon Gatete ameze nk’impano y’Imana yo kwatsa umuhamagaro wa Chryso Ndasingwa
Umuramyi Chryso Ndasingwa yatangaje ko azaririmbana n’umugore we Sharon Gatete bwa mbere mu gitaramo kizabera hanze y’igihugu. Umuramyi w’umunyempano Chryso Ndasingwa, uzwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yatangaje ko we n’umugore we Sharon Gatete bazaririmbana bwa mbere mu gitaramo gikomeye kizabera hanze y’igihugu, i Bruxelles mu Bubiligi, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2025. […]
Ikipe yo muri Sudan yashakaga gukina Rwanda Premier League yabisubitse
Ikipe ya Al Ahli Madani yo muri Sudani yatangaje ko itazakina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka w’imikino nkuko byari byitezwe, ahubwo igahitamo gutegura umwiherero w’iminsi 40 hanze y’igihugu mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ifite imbaraga n’intego z’igihe kirekire. Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo, Sadd Al-Atyam, ubuyobozi bwa Al Ahli bwafashe iki cyemezo nyuma y’inama idasanzwe […]
Undi Muramyi Agiye Gusezera Kuba Wenyine Mu Mpera Z’uyu Mwaka
Umuhanzikazi Natukunda Apophia uzwi mu muziki nka Apophia Posh, wamamaye mu ndirimbo “Akira”, “Ushimwe” n’izindi nyinshi, yatangaje ko agiye gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2025. Irembo ryamaze gufatwa, ndetse aherutse no gukorerwa ibirori byo gusezera urungano. Apophia Posh yavuze ko ubukwe bwe buzaba ku itariki ya 22 Ugushyingo 2025, aho azarushinga n’umukunzi we […]
Bryan Lead and Gaby Kamanzi Unite in Powerful Worship Anthem “ASANTE” A Prophetic Sound of Gratitude
Acclaimed gospel artist, pastor, and worship leader Bryan Lead has officially released his new single “ASANTE,” a deeply moving song of worship and thanksgiving featuring Gaby Kamanzi, one of Rwanda’s most respected gospel ministers. The song, produced under Leadwave Records, was released on Monday, October 27, 2025, and is now available on all major digital […]
Abaragwa Choir yatanze ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera Kristo ibinyujije mundirimbo “Igitangaza”
Korari Abaragwa Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Muhima ku rwego rwa National Kimisagara, yongeye gushyira imbere ubutumwa bw’ihumure no gukomeza kwizera, isohora indirimbo nshya yise “Igitangaza”, imaze gufata imitima ya benshi bayumvise. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwakuwe mu nkuru yo mu Byanditswe Byera, aho Yesu yakijije umugaragu w’umutware w’ingabo wizeye, bituma […]
Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya “Ku Meza y’Umwami”, ahamya urukundo rw’Imana rudashira
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Gospel nyarwanda no ku rwego rwa Afurika, Aime Uwimana, yongeye gushimangira ubuhanga n’umuhamagaro we mu kuramya Imana, asohora indirimbo nshya yise “Ku Meza y’Umwami”. Ni indirimbo ije yiyongera ku bihangano bye byinshi byakoze ku mitima ya benshi, irimo ubutumwa bwimbitse bwuzuye ishimwe ku Mana n’urukundo rwayo rutagereranywa. Mu magambo agize […]
VAR igiye gutangira gukoreshwa muri ruhago y’u Rwanda
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryateguje ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, rizwi nka Video Assistant Referee(VAR) mu rwego rwo gukemura impaka zikunze guterwa n’imisifurire muri shampiyona no mu yindi mikino. Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, mu kiganiro […]
