Category: ABAHANZI
Newcastle United yasabye ibisobanuro ku misifurire idahwitse
Ikipe ya Newcastle United yatangaje ko iri gusaba ibisobanuro byimbitse ku Ishyirahamwe rishinzwe abasifuzi mu Bwongereza (PGMOL) ku bijyanye n’imisifurire yabaye mu mukino banganyijemo na Chelsea 2-2 wabereye kuri St James’ Park mu mpera z’icyumweru. Uyu mukino wa Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) wasize impaka nyinshi, cyane cyane ku ruhande rwa Newcastle, nyuma y’uko umusifuzi […]
Nzamura: Indirimbo ya New Singers Voice Of Praise Choir ihamagarira Abakristo gufatanya urugendo rugana mu ijuru
Korale New Singers Voice of Praise, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nzamura” igaragaza ubutumwa bwo gufashanya mu by’umwuka, gukomezanya no kurwanira hamwe intego yo kuzaragwa ubwami bw’Imana Mu rwego rwo gukomeza umurage wo kuramya no kwigisha binyuze mu ndirimbo, New Singers Voice Of Praise Choir yashyize ahagaragara indirimbo yitwa Nzamura. Ni indirimbo igaruka ku […]
Amateka n’Uruhare rukomeye rwa korali Elayo ADEPR Rwinyana mu Ivugabutumwa n’Imibereho Myiza y’Abaturage
Korali Elayo ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Rwinyana, Paroisse Gasave, ni imwe mu makorali amaze igihe kinini agira uruhare rugaragara mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo bigamije gufasha umuryango mugari. Mu myaka isaga makumyabiri n’irindwi imaze ishinzwe, iyi korali yakomeje kwiyubaka, kwagura umurimo wayo no gusiga umurage ukomeye mu muziki wa Gospel […]
Abana b’Abanyarwanda berekeje muri Al Nasr Football Academy
Abakinnyi bato b’Abanyarwanda, Fils Elyse Kwizera na Nabil Nassem Sangwa, bigishirizwa umupira w’amaguru muri Tony Football Excellence Program (TFEP), berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho bagiye guhabwa amahugurwa muri Al Nasr Football Academy. Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, ni bwo aba bakinnyi bombi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya […]
Pep Guardiola yasabye abakinnyi be kujya kwipimisha ibiro
Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yatangaje ko abakinnyi be bazongera gupimwa ibiro ubwo bazaba basubiye mu myitozo nyuma y’ikiruhuko gito cya Noheli, hagamijwe kureba niba bafite imbaraga n’ubuzima bihagije mbere yo gukina na Nottingham Forest ku itariki ya 27 Ukuboza. Ibi Guardiola yabivuze nyuma y’uko Manchester City itsinze West Ham ibitego 3-0 mu mukino […]
Umuramyi Israel Mbonyi agiye gukomereza ibitaramo bye mu magororero yo mu Rwanda
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mbonyi yavuze ko atari ubwa mbere akoreye ibitaramo mu magororero, ahubwo ko asanzwe abikora, gusa kuri iyi nshuro akaba yarafashe icyemezo cyo kubigira gahunda ihamye izajya iba buri mwaka, aho kubikora rimwe na rimwe. Yasobanuye ko igitekerezo cyo gusubira gutaramira mu magororero cyaturutse ku byiza n’umunezero yabonye ubwo yari yahataramiye mbere, […]
AFCON igiye kuzajya iba nyuma y’imyaka ine
Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika ugiye kwinjira mu bihe bishya, nyuma y’itangazwa ry’impinduka zikomeye zakozwe n’Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF). Izi mpinduka zirimo ishyirwaho ry’irushanwa rishya ryiswe African Nations League no guhindura uko Igikombe cya Afurika (AFCON) cyakinwaga, kikava ku gukinwa buri myaka ibiri kikajya kiba buri myaka ine. Aya makuru yatangajwe ku […]
Abanyarwanda bahawe inshingano muri AFCON igiye gutangira
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatoranyije Abanyarwanda batandatu bazagira uruhare rukomeye mu itegurwa no mu micungire y’irushanwa rya TotalEnergies CAF Africa Cup of Nations (AFCON) 2025, riteganyijwe kubera muri Maroc. Ibi ni ikimenyetso cy’icyizere CAF ifitiye u Rwanda n’ubunyamwuga bw’Abanyarwanda mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga. Aba banyarwanda bayobowe n’umusifuzi wo hagati Uwikunda Samuel, […]
Indirimbo “Yaje aje” ya Eric Niyonkuru yibutsa isi igisobanuro nyacyo cya Noheli
Umuramyi Eric Niyonkuru utuye muri Finland yagaragaje ko ivuka rya Yesu atari ikiruhuko gusa, ahubwo ari isezerano ry’Imana ryabaye impamo yo gukiza abantu ibyaha byabo Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eric Niyonkuru utuye muri Finland akomeje kugaragaza ko ijambo ry’Imana rigifite umwanya mu buzima bwa muntu, binyuze mu ndirimbo ye nshya yitwa “Yaje […]
Indirimbo “Nza” ya Tessy Rwema igaruka ku migambi myiza Imana yateguriye abana bayo
Umuramyi Tessy Rwema yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Nza” indirimbo yuje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro ku bizera. Iyi ndirimbo igaruka ku masezerano yose Imana yateguriye abana bayo, igashimangira ko imigambi yayo ari myiza kandi itunganye, n’iyo umuntu yaba ari mu bihe bigoye. Iyi ndirimbo yatunganijwe na REAL BEAT Mugihe amashusho yayo yatunganijwe na KayitareIndirimbo […]
