Category: ABAHANZI
Alicia na Germaine basigiye abakunzi babo impamba mbere yo gusubira kwiga
Mu karere ka Rubavu havutse impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari bo Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine bavukana ndetse bakaba basanzwe bakorera umuziki mu itsinda ryabo ryitwa Alicia & Germaine. Aba bana b’Imana bamaze igihe gito mu muziki, ariko bageze ku rwego rwo guhembwa nk’“Umuhanzi mwiza wa Gospel” mu bihembo bya […]
Maresca yavuze ku byo gutinya Bayern Munich agatakaza umukino wa Brentford
Mu mukino wa Premier League wabaye kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 14 Nzeri 2025, ikipe ya Chelsea yatunguwe bikomeye ubwo Brentford yayikuragaho amanota atatu mu ntoki ku munota wa nyuma . Ibi byateye impaka nyinshi cyane, abasesenguzi benshi bavuga ko Chelsea yaba yarangariye mu gutegura umukino wabo ukomeye wa UEFA Champions League uteganyijwe mu […]
Umuramyi Bikem wa Yesu abinyujije mu nganzo yunamiye Se na Gogo yafataga nka Malayika
Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem wa Yesu, akaba amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru kubera urupfu rwa Gogo [Gloriose Musabyimana] yafashaga cyane mu rugendo rwe rw’umuziki, yakoze mu nganzo yunamira umubyeyi we Rev. Past Nzabonimpa Canisius umaze imyaka itatu yitabye Imana, ndetse na Gogo witabye Imana mu minsi ishize. Bikem wa Yesu ni umusore ukora […]
Chryso Ndasingwa na Ntora worship team bazataramira abazitabira igitaramo ‘Free Indeed Worship Experience’ cya Korali Ichthus Gloria
Itsinda ry’abaririmbyi rikora ivugabutumwa muri Serivisi Mpuzamahanga mu itorero rya ADEPR Nyarugenge “Korali Ichthus Gloria”, ryatangaje ko rizafatanya n’umuryamyi Chryso Ndasingwa na Ntora worship team mu gitaramo ‘Free Indeed Worship Experience.’ Ni igitaramo kizaba tariki ya 05 Ukwakira 2025 muri Camp Kigali guhera saa Kumi z’amanywa, kwinjira bikaba byagizwe ubuntu mu rwego rwo kugeza ubutumwa […]
Soleil na Yves Rwagasore bahuje imbaraga mu gushimangira ubutumwa bwiza mu ndirimbo nshya
“Elohim”: Indirimbo nshya ya Yves Rwagasore na Soleil ikomeje kugarura ibyiringiro mu mitima ya benshi.Umuramyi ukunzwe mu muziki wa wo kuramya Imana, Yves Rwagasore, afatanyije na Soleil, bashyize hanze indirimbo nshya bise “Elohim”, indirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo kuramya Imana ikomeye no kuyishyira hejuru mu buzima bw’abayizera. Iyo ndirimbo ikomeje gufasha abantu benshi mu gusobanukirwa […]
Ntuzibagirwe ineza y’Imana” Ubutumwa bukomeye bwa Elina Niyegana mu ndirimbo nshya
Elina Niyegana yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ushimwe”Umuramyi Elina Niyegana, uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ushimwe”. Iyo ndirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yakoreye abantu, aho umuhanzi yibutsa umutima we kutibagirwa ineza y’Imana no gukomeza kuyishimira mu bihe byose.Mu butumwa buri mu ndirimbo […]
Album nshya ya Tonzi izagaragaramo ubutumwa bwihariye bwo kwiringira Imana
Tonzi Yongeye Gushimangira Umusanzu We mu Muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Umuhanzikazi Tonzi, uzwi cyane mu ndirimbo z’Imana n’ubutumwa bw’ubuzima bufite intego, yongeye kugaragara mu bikorwa bishya byo gukomeza gusangiza abakunzi b’umuziki indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima. Kuri iyi nshuro, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zizaba zigize Album nshya, harimo Nzakurinda, Urufunguzo, Urukundo, Mubwire,na […]
Ubutabazi bw’Imana mu ndirimbo nshya ya James Ngabo “N’ibyose”
Ubutabazi bw’Imana mu ndirimbo nshya ya James Ngabo “N’ibyose” James Ngabo yashyize hanze indirimbo nshya yitwa N’ibyoseUmuhanzi w’umunyarwanda James Ngaho yashyize hanze indirimbo nshya yise N’ibyose indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo guhamya imbaraga n’ubutabazi bw’Imana mu buzima bw’umuntu. Ni indirimbo yaturutse ku buzima bwabayeho hagati y’inshuti eshatu, buri wese afite ibibazo bye bikomeye ariko bakajya […]
“Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye”_Intego ya Korali Betesida iri mu bitaramo byo gushima Imana
“Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye” niyo ntego nyamukuru y’igitaramo cya Betesida irimo gukora ibitaramo byo gushima Imana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 43 bamaze bakora umurimo w’Imana. Imyaka 43 irashize kuva mu mwaka w’1982, Korali Betesida ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Karama, yomora imitima ya benshi ndetse inakwirakwiza agakiza k’Imana mu bice byinshi by’Igihugu […]
“TOP7 Gospel Songs of The Week ” Indirimbo zagufasha Kuryoherwa na Weekend Uhimbaza Imana
Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ukomeje gutera imbere uko bwije nuko bukeye, buri cyumweru hakiyongera indirimbo nshya zikomeza imitima y’abakristo. Kuri uyu wa Gatanu, turabagezaho Top 7 y’indirimbo nshya ziri gukundwa cyane no kumvwa n’abantu batari bake. 1. NI NZIZA – Jado SINZA & Esther Indirimbo “Ni Nziza” ya Jado Sinza afatanyije […]