18 February, 2026
2 mins read

Amateka ahishura ubuzima bwa Alex Dusabe mu gihe cy’imyaka 25 nk’umuramyi

Umuramyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Umuyoboro 25 Years Live Concert”, kizaba ari uburyo bwo gushimira Imana no kwizihiza imyaka 25 amaze akorera Imana binyuze mu muziki.Mu myiteguro yibyo bihe akomeje gutaramira mu mugi wa Kigali, Bimwe mu bihe byiza bibanziriza igitaramo cyiswe umuyoboro aho […]

1 min read

Enzo Maresca yasubije amagambo ya Wayne Rooney

Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yongeye gutangaza impamvu akomeje gukoresha politiki yo gusimburanya abakinnyi benshi, nyuma yo kunengwa n’uwahoze ari kapiteni w’Ubwongereza, Wayne Rooney. Rooney yari aherutse kuvuga ko abakinnyi bakuru bakwiye kwibaza ku byemezo bya Maresca, nyuma y’uko mu mukino wa Champions League banganyije na Qarabag ibitego 2–2, aho umutoza yahinduye abakinnyi barindwi mu […]

1 min read

Byiringiro Lague yamaganiye kure imyitwarire mibi ashinjwa

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yahakanye amakuru yavugaga ko yatorotse umwiherero w’iyi kipe mbere y’uko bakina na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, avuga ko impamvu itamwemerera gukina ari uburwayi, aho kuba imyitwarire mibi nk’uko bamwe babivuze. Amakuru y’uko Lague yakuwe mu mwiherero yatangiye gucicikana […]

2 mins read

“Ndi mu Biganza” Indirimbo nshya ya Mpano Elysée isobanura impamvu kwizera Imana bitagomba guhagarara

Umuramyi Mpano Elysée, umwe mu baramyi bafite impano n’ijwi ryihariye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Ndi mu Biganza.” Ni indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo gukomeza abantu kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu bihe byose, haba mu byiza cyangwa mu bigoye. Mu ijwi rye risukuye kandi ryuzuyemo amarangamutima, Mpano […]

2 mins read

TOP 7 y’indirimbo nshya za Gospel ziri guhembura imitima muri iki cyumweru

Umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje gutera imbere mu buryo bw’umusaruro n’ubutumwa. Abaramyi bacu barimo gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zifite ireme, ziganisha abantu ku kwiyegereza Imana no kongera icyizere mu bihe bitandukanye. Ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo burimo guhumuriza, gukangurira abantu kwizera no kubibutsa ko Imana idahinduka nubwo ibihe bihinduka. Uretse amajwi meza n’amajambo […]

1 min read

Ubutumwa bw’umutoza wa Rayon Sports mbere yo gucakirana na APR FC

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko nta gitutu na gito afite mbere y’umukino ukomeye uzahuza ikipe ye na APR FC kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Ni umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda 2025-2026, ukaba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru bose mu gihugu. Ferouz yabigarutseho nyuma y’imyitozo yo ku […]

1 min read

Lionel Messi yemeje ko gusezera ruhago atari vuba

Lionel Messi yongeye kugaragaza ko igihe cye cyo gusezera umupira w’amaguru kitaragera ubwo yari nama y’ubucuruzi yiswe ‘American Business Forum’ yabereye i Miami ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Messi, w’imyaka 38, yari umwe mu batumirwa barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One, […]

2 mins read

Philemon Byiringiro yashyize hanze “Irimbishe”, indirimbo yibutsa abakristo kuza kwa Yesu

Umuramyi Philemon Byiringiro, umwe mu baririmbana ubuhanga n’umurava mu muziki wa Gospel nyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irimbishe”, ivuga ku gutegereza Yesu Kristo no kuba maso kugira ngo abizera bazabone ubukwe bw’Umwana w’Intama. Mu magambo y’indirimbo, Philemon yibutsa abakristo ko Yesu azagaruka gutwara umugeni we, ari bo bizera bategereje ku bw’amaraso ye yamenekeye i […]

2 mins read

Korali Injili Bora igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo “We For The Gospel Live Concert”

Korali Injili Bora, imwe mu matsinda akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, iri mu bikorwa byo gutegura igitaramo gikomeye yise We For The Gospel Live Concert. Iki gitaramo kizabera kuri Bethesda Holy Church ku itariki ya 16 Ugushyingo 2025, aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Kizaba kandi ari umwanya wo gufatira amashusho y’indirimbo nshya […]

1 min read

Umutoza wa APR FC yageneye ubutumwa FERWAFA

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongeye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko ryakwigira ku makosa y’imisifurire amaze kugaragara muri Shampiyona, rikongera guhugura abasifuzi hagamijwe kuzamura urwego rw’imikino n’ireme ry’irushanwa. Ibi yabivugiye i Shyorongi, nyuma y’imyitozo yo ku wa Gatatu, aho yemeje ko amakosa y’abasifuzi amaze gutwara amanota menshi ikipe ye ndetse agatera […]