18 July, 2026
1 min read

Ikipe y’igihugu ya Gabon yakuriweho ibihano

Leta ya Gabon yatangaje ko yakuyeho ibihano yari yafatiye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru izwi nka Panthers, birimo n’ibyari byarafatiwe rutahizamu wayo w’icyamamare Pierre-Emerick Aubameyang, nyuma yo gutsindwa nabi mu gikombe cya Afurika cya 2025 (Afcon). Ikipe ya Gabon yari yitwaye nabi mu mikino ya nyuma yabereye muri Maroc, aho yasoreje ku mwanya wa nyuma mu […]

1 min read

Bigirimana Abedi yahagaritswe

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga wa Rayon Sports, Bigirimana Abedi ukomoka mu Burundi, yahawe ibihano by’imbere mu ikipe nyuma y’imyitwarire itanyuze abatoza n’ubuyobozi, aho yashinjwe gushaka kwihitiramo imikino akinamo. Bigirimana Abedi wari umaze igihe gito agarutse mu kibuga avuye mu mvune yo munsi y’ikirenge, ntiyigeze agaragara mu mukino wa Super Cup wahuje Rayon Sports na […]

1 min read

Amakuru y’ukuri ku magambo byavugwaga ko ari aya Ronald Ssekiganda kuri Rayon Sport

Umukinnyi wo hagati mu kibuga wa APR FC, Ronald Ssekiganda, yanyomoje amagambo yamwitiriwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Rayon Sports ari ikipe ikwiriye gukina amarushanwa y’ibigo by’amashuri, aho yagaragaje ko ayo magambo atamuvuyemo na gato. Ibi byakurikiye umukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2026, wabereye kuri […]

1 min read

Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo

Itsinda rikomeye ry’abafana ba Manchester United ryitwa The 1958 ryatangaje ko riri gutegura imyigaragambyo rishinja ba nyiri iyi kipe kuyigira nk’ikinamico idafite icyerekezo. Iri tsinda ryamamaye cyane mu bikorwa byo kwamagana imiyoborere mibi ryigeze gukusanya ibihumbi by’abafana mu myigaragambyo yabaye muri Werurwe umwaka ushize. Mu byumweru bishize, umwuka mubi warushijeho kwiyongera ku bafana, cyane cyane […]

1 min read

Amagambo y’umutoza wa Rayon Sports mbere y’umukino wa APR FC

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko abakinnyi bose bashya iyi kipe yaguze mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi biteguye gukina umukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC. Ibi yabivugiye mu myitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, mbere y’umukino uteganyijwe kuba ejo ku wa Gatandatu tariki ya […]

1 min read

Vinícius Júnior muri Premier League

Dukurikije amakuru aturuka mu kinyamakuru Olé cyo muri Argentine, ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yatangiye kwifuza bikomeye gusinyisha rutahizamu w’umunya-Brésil Vinícius Júnior, ukinira Real Madrid, aho bivugwa ko iri gusuzuma gutanga akayabo ka miliyoni 150 z’amayero. Muri uyu mwaka w’imikino, Vinícius ntiyitwaye neza nk’uko byari bisanzwe bimuranga. Uyu musore w’imyaka 24 amaze imikino 17 […]

1 min read

Hakizimana Muhadjiri yerekeje gukina hanze y’u Rwanda

Ikipe ya Nairobi United ikina mu cyiciro cya mbere muri Kenya yakiriye ku mugaragaro umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Hakizimana Muhadjiri, mu masezerano mashya yitezweho kongerera imbaraga ubusatirizi bwayo. Uyu mukinnyi wari umaze igihe gito adafite ikipe, aherutse kugera muri Kenya aho yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe bikarangira ayisinyiye. Mu itangazo Nairobi United yanyujije ku mbuga nkoranyambaga […]

1 min read

Rutahizamu Fall Ngagne yatangiye imyitozo

Rutahizamu w’Umunya-Sénégal, Fall Ngagne, yongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’igihe kinini ikipe ivuga ko yari yarataye akazi, ibintu byari byarateje urujijo n’impaka mu bakunzi ba Gikundiro. Ngagne aheruka kugaragara mu kibuga mu mpera za Gashyantare 2025, ubwo Rayon Sports yakinaga n’Amagaju FC i Huye, umukino yavuyemo avunitse bikomeye. […]