Amakuru y’ukuri ku magambo byavugwaga ko ari aya Ronald Ssekiganda kuri Rayon Sport
1 min read

Amakuru y’ukuri ku magambo byavugwaga ko ari aya Ronald Ssekiganda kuri Rayon Sport

Umukinnyi wo hagati mu kibuga wa APR FC, Ronald Ssekiganda, yanyomoje amagambo yamwitiriwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Rayon Sports ari ikipe ikwiriye gukina amarushanwa y’ibigo by’amashuri, aho yagaragaje ko ayo magambo atamuvuyemo na gato.

Ibi byakurikiye umukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2026, wabereye kuri Stade Amahoro, aho APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-1.

Uyu mukino wari witezwe na benshi, cyane ko amakipe yombi yari amaze igihe yitegura, ariko APR FC ikagaragaza ubunyamwuga n’imbaraga zidasanzwe.

Ronald Ssekiganda, ukomoka muri Uganda, yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku munota wa 42, yongera kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati. Si ubwa mbere uyu mukinnyi atsinda Rayon Sports, kuko no mu mikino yabanje yahuje aya makipe yombi yari yarigaragaje.

Nyuma y’uyu mukino, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa bukomeye bwateraga Rayon Sports, cyane cyane ubutumwa bwanyuze kuri Instagram bwanditswe ku rubuga rwitiriwe Ronald Ssekiganda, buvuga ko Rayon Sports ikwiriye kuba yarandikishijwe mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri aho gukina na APR FC. Ibi byahise bikurura impaka n’uburakari mu bafana.

Ssekiganda yahise afata umwanya akoresha konti ye yemewe, asobanura ko ayo magambo atari aye. Yagize ati: “Si konti yanjye, ni ibihuha.” Yongeye gusaba abakunzi b’umupira w’amaguru kudahubukira kwemera amakuru atizewe, ahubwo bakabanza kugenzura inkomoko yayo.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports yari yinjiyemo impinduka zikomeye mbere y’uyu mukino, aho yari yazanye umutoza mushya Bruno Ferry n’abakinnyi bashya batandatu barimo Kwizera Olivier, Ramazani Tshimanga Tshilembi, Yannick Bangala Litombo, Bienvenu Joachim Vignnou, Faustin Likau Kitoko uzwi nka ‘Pizzaro’, na Ben Aziz Dao. Nubwo bimeze bityo, iyi kipe iracyafite urugendo rwo kwiyubaka no gushaka umusaruro ujyanye n’izo mpinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *