Chorale Besalel ADEPR Murambi yateguye amasaha ane yihariye yo kuramya Imana
1 min read

Chorale Besalel ADEPR Murambi yateguye amasaha ane yihariye yo kuramya Imana

Besalel Worship Experience Concert igiye guhuriza abakristo benshi mu gitaramo gikomeye kuri ADEPR MurambiAbakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baritegura igitaramo gikomeye cyiswe Besalel Worship Experience Concert kizabera muri ADEPR Murambi ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026. Iki gikorwa gitegerejwe na benshi kizatangira saa munani z’amanywa (2:00 PM) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM).Iki gitaramo kizayoborwa n’itsinda rya Besalel Worship, rizwiho kuririmba indirimbo ziganisha abantu mu mwuka wo kuramya Imana no kuyegera.Abateguye

iki gikorwa bavuga ko kizaba umwanya udasanzwe wo gushima Imana, gusabana no gukomeza ukwizera kw’abazacyitabira.Mu rwego rwo gutanga inyigisho n’ubutumwa bwubaka ubuzima bw’umwuka, iki gitaramo kizitabirwa kandi n’umuvugabutumwa Pst Mugabowindekwe Joseph uzatanga ijambo ry’Imana. Azafatanya n’Umuvugabutumwa Ev. Habumuremyi J. Paul uzaba ari umushyitsi wihariye muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza.

Besalel Worship igiye guhuriza abakristo mu giterane cyihariye cyo kuramya Imana

Abateguye Besalel Worship Experience Concert bavuga ko bahisemo gutegura iki gikorwa mu rwego rwo guha abakristo n’abakunzi b’umuziki wa gospel amahirwe yo kongera gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo, ubuhamya n’ijambo ryayo. Bateganya ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye byo kuramya bizabera muri Kigali.Byitezwe ko amakorali, amatsinda yo kuramya ndetse n’abakristo baturutse mu matorero atandukanye bazitabira ku bwinshi iki gitaramo.

ADEPR Murambi yiteguye kwakira igitaramo gikomeye cya Besalel Worship

Uretse umuziki, abazacyitabira bazabona umwanya wo gusenga no kwakira ubutumwa bugamije kubahumuriza no kubakomeza mu rugendo rw’agakiza.Mu gihe imyiteguro ikomeje kugenda neza, ubutumire burakomeje ku bantu bose bifuza kuzitabira Besalel Worship Experience Concert. Abateguye iki gikorwa barahamagarira buri wese kuza kwifatanya nabo muri uyu munsi wihariye wo kuramya, guhimbaza no guhura n’Imana muri ADEPR Murambi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *