Nyuma yo Gusoza Kaminuza, Sam Hope (Saho) Yinjiye mu Muziki wo kuramya Imana na“Sinagenda Njyenyine”: Indirimbo Ye Mbere
2 mins read

Nyuma yo Gusoza Kaminuza, Sam Hope (Saho) Yinjiye mu Muziki wo kuramya Imana na“Sinagenda Njyenyine”: Indirimbo Ye Mbere

Umuramyi Sam Hope (SAHO) yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Sinagenda Njyenyine” nyuma yo gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.Izina

Izina SAHO rikaba rikomoka ku mazina ye Sam Hope, aho ubutumwa bwe bushingiye ku guha abantu ibyiringiro no kubegereza Imana binyuze mu muziki wa Gospel.SAHO yinjiye mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Sinagenda Njyenyine.” Iyi ndirimbo ije nyuma y’igihe kinini yitegura umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki ndetse no mu bundi buryo butandukanye.

Umuramyi Sam Hope Yatangije Umurimo We wa Muzika n’Indirimbo “Sinagenda Njyenyine”

SAHO aherutse kurangiza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (UR-Huye), aho yari umwe mu banyeshuri bagaragaje ishyaka rikomeye mu bikorwa byo gukorera Imana no gukomeza ubuzima bw’umwuka mu rubyiruko rwiga muri iyo kaminuza.

Mu gihe yari akiri umunyeshuri, yagize uruhare rugaragara mu bikorwa bya CEP UR HUYE aho yakoranye n’abakristo batandukanye mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza, amateraniro yo kuramya Imana ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gukomeza ukwizera kw’abanyeshuri.Si muri CEP gusa SAHO yakoreye umurimo w’ivugabutumwa, kuko yanagize uruhare mu makorali atandukanye, aho yagiye akoresha impano ye y’umuziki mu kuramya Imana no gukomeza abantu benshi binyuze mu ndirimbo n’ubutumwa zirimo.Indirimbo “Sinagenda Njyenyine” itambutsa ubutumwa bwibutsa abakristo ko Imana ihorana n’abayizera mu rugendo rwabo rwa buri munsi.

Ni ubutumwa buhamagarira abantu kwisunga Imana muri byose ,iyi ndirimbo yamaze ya mbere ya SAHO igaragara ku rubuga rwe rwa YouTube, aho avuga ko intego ye ari uguhuza abantu n’Imana binyuze mu murimo w’ubwiyunge ushingiye ku ijambo riboneka muri 2 Abakorinto 5:18.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kwakira neza iyi ndirimbo nshya, benshi bagaragaza ko SAHO azanye impano nshya ishobora kugira uruhare mu gukomeza ubutumwa bwiza haba mu Rwanda no hanze yarwo. Yasabye abantu gukomeza kumushyigikira no gukurikira ibikorwa bye bya muzika mu rugendo rwe rushya nk’umuhanzi wa Gospel.

Kuva mu Buzima bwa Kaminuza Kugeza mu Muziki: Urugendo Rwa Sam Hope mu ndirimbo ye ya mbere yise sinagenda njyenyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *