Emeline Penzi yiyongereye ku baramyi bazataramira muri “Ndi Uwe Live Concert – Edition 3”
2 mins read

Emeline Penzi yiyongereye ku baramyi bazataramira muri “Ndi Uwe Live Concert – Edition 3”

Emeline Penzi yiyongereye mu bazitabira “Ndi Uwe Live Concert Edition 3”Umuramyi Emeline Penzi yiyongereye ku rutonde rw’abaramyi bazitabira igitaramo ngarukamwaka “Ndi Uwe Live Concert Edition 3”, gitegurwa na Elayono Worship Family. Iki gitaramo kizaba umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, aho abazitabira bazahurira mu ndirimbo, amasengesho n’ubutumwa bwubaka ukwizera.Nk’uko bigaragara ku itangazo ry’abategura iki gitaramo Ndi Uwe Live Concert – Edition 3 izaba ku wa 17 Ukwakira 2026, guhera saa 15:00, kuri New Life Bible Church Kicukiro. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu, bikaba biteganyijwe ko kizahuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel ndetse n’abifuza kugira umwanya wihariye wo gusenga no kuramya.Emeline Penzi ni umwe mu baramyi bakomeje kwigaragaza mu muziki wa Gospel nyarwanda, haba mu matsinda ndetse no ku giti cye. Yamenyekanye cyane binyuze mu mpano ye yo kuririmba, akaba asanzwe aba mu matsinda nka New Melody Choir na Drups Band, mbere yo gutangira urugendo rwe ku giti cye yahoze abarizwa mwitorero ADEPR I Rubavu.Mu 2024 yashyize hanze indirimbo “Mpindura”, yari igamije kugeza ku bantu ubutumwa bwo kwemera ko Imana ari yo iyobora ubuzima bwabo.Kuri iyi nshuro, Penzi azafatanya n’abandi baramyi bari bamaze gutangazwa na Elayono Worship Family, barimo Papi Clever & Dorcas, Pastor Ngoga Christophe na Elie Bahati.

Papy Clever & Dorcas bagiye kuyobora igitaramo “Ndi Uwe” cya Elayono Worship Family

Aba baramyi bose bazahuriza hamwe impano zabo mu gikorwa kigamije kurenga igitaramo gisanzwe, ahubwo kikaba umwanya wo gufasha abantu kwegera Imana no gukomezwa mu kwizera.Papi Clever & Dorcas na bo ni bamwe mu mazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere. Bakomeje gukora umuziki ufite ubutumwa bwubaka, aho muri 2026 basohoye indirimbo “Msingi” ivuga ku kwizera Imana nk’ishingiro ry’ubuzima, ndetse na Mpimbariza Imana, ishimangira gushimira Imana ku rukundo n’agakiza.

Undi uzagaragara mu batumirwa ni Pastor Ngoga Christophe, na we umaze kumenyekana mu murimo wo kuramya Mu bikorwa bye bitandukanye, yakunze kugaragara mu bitaramo n’ibiterane byibanda ku kuramya no gukomeza abantu mu kwizera, aho indirimbo nka “Untware” na “Ndabyemeye” ziri mu zamufashije kumenyekana.Ku ruhande rwa Elayono Worship Family, iki gitaramo ni igice cy’urugendo rwabo rwo gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu benshi.

Muri 2025 bakoze “Ndi Uwe Live Recording Concert Edition 2”kuri New Life Bible Church, igitaramo cyari cyitabiriwe na David Kega na Queen Rachel, ndetse cyarangijwe n’uko abantu 12 batangaje ko bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.Uretse kuramya no guhimbaza, Elayono Worship Family yatangaje ko na none “Ndi Uwe Live Concert Edition 3” izaba irimo gufata amashusho y’ibikorwa bya live, ku buryo umusaruro w’iki gitaramo uzagera no ku bantu batabashije kugera ahazabera igikorwa. Abategura iki gitaramo barasaba abazitabira ko bazaza bafite imitima yiteguye guhura n’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *