Chorale Agape Iri Gutegura “Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2”, Aho Izafatanya na Papi Clever & Dorcas mu Guhimbaza Imana
Korali Agape ibarizwa muri EPR Kiyovu yatangaje ko ku wa 18 Ukwakira 2026 izakorera igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2”, kizitabirwa n’abahanzi, amakorali ndetse n’umuvugabutumwa baturutse mu matsinda atandukanye.
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, guhera saa munani z’amanywa (2:00 PM), kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu.
Korali Agape yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ku wa 1 Kamena 1997, ikaba imaze imyaka isaga 29 ikoresha indirimbo n’ibindi bikorwa bitandukanye mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu. Kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 60 kandi ikorera muri EPR Paroisse ya Kiyovu.
“Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2” izaba ishingiye ku nsanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 143:5–6, ihamagarira abantu kwibuka imirimo Imana yakoze, kuyishima no kuyiringira.
Muri iki gitaramo, Korali Agape izifatanya na Korali Jehovah Jireh yo muri ADEPR, Believers Worship Team na Korali Bethel zo muri EPR, ndetse n’abahanzi Papi Clever na Dorcas. Hazanatangwa ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana na Rev. Dr. Antoine Rutayisire, uzagira umwanya wo gusangiza abazitabira inyigisho zishingiye ku kwizera no ku kwibuka ineza y’Imana.
Abategura bavuga ko iki gitaramo atari umwanya wo kwishimira umuziki gusa, ahubwo ko kigamije guhuriza hamwe abakristo, amatorero, urubyiruko n’abakunzi ba Gospel, bakagira umwanya wo kuramya, guhimbaza no gushimira Imana ku byo yakoze ndetse n’ibyo ikomeje gukora.
Korali Agape kandi ifite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa byayo by’ivugabutumwa, harimo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi no hanze y’u Rwanda.
Umwaka wa 2027 uzaba uwihariye kuri korali Agape, kuko izaba yujuje imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Muri uwo mwaka, “Dushime Uwiteka Live Concert” biteganyijwe ko izakomeza kuba igitaramo ngarukamwaka, kandi korali Agape ikazifatanya n’abakunzi bayo, inshuti ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kwizihiza urugendo rw’imyaka 30 imaze ikorera Imana.
Korali Agape irahamagarira abakristo, amatorero, imiryango, urubyiruko n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kuzitabira “Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2”, kugira ngo basangire umwanya wo kuramya, guhimbaza no gushimira Imana.
