Umuramyi Bosco Nshuti agiye kwerekeza mu Bubiligi mu gitaramo Ihumure
2 mins read

Umuramyi Bosco Nshuti agiye kwerekeza mu Bubiligi mu gitaramo Ihumure

Umuramyi Bosco Nshuti uri mu bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ari mu bahanzi batangajwe ko bazitabira igitaramo giteganyijwe kubera mu Bubiligi mu kwezi k’Ukwakira 2026.

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “La guérison des âmes, la saison de grâce répandue”, bisobanuye gukira kw’imitima no gusakara kw’ibihe by’ubuntu.Iki gitaramo cyateguwe hagamijwe guhuriza hamwe abakunda kuramya no guhimbaza Imana, kikaba umwanya wo gusengera hamwe, gukomeza kwizera no guhembura imitima binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.

kizitabirwa n’abaramyi n’amatsinda atandukanye yo mu bihugu birimo u Rwanda, u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi.Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi nyarwanda bamaze kubaka izina binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’ihumure, urukundo rw’Imana no gushishikariza abantu kuyiringira. Mu myaka amaze mu muziki wa Gospel, yamenyekanye nk’umuhanzi, n’umuhimbyi w’indirimbo zifasha abantu kwegera Imana no gukomeza ukwizera kwabo.Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Inshuti y’Umutima”, “Ni Muri Yesu”, “Mwuka Wera”, “Ni Yesu”, “Yanyuzeho” na “Inkuru y’Urukundo”.

Izi ndirimbo zigaragaza ubutumwa bw’ihumure, gushima Imana no kwibutsa abakristo ko bashobora kuyiringira mu bihe bitandukanye by’ubuzima.Bosco Nshuti kandi yamenyekanye binyuze mu mishinga ye y’indirimbo zirimo “Ibyo Ntunze”, ndetse no mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana yagiye akora. Yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuziki wa Gospel, aho anafatanya n’abandi baramyi kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera ku bantu benshi.Mu gitaramo “IHumure”, Bosco Nshuti azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Tonzi, Jado, Cedric, Don Divin, Jean de Dieu na Elysee, Kuba hateganyijwe abaramyi baturuka mu bihugu bitandukanye bigaragaza intego yo guhuza abakristo binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana, hatitawe ku mipaka y’ibihugu.Iki gitaramo kandi kizagaragaramo itsinda rya Jaspe Worship Team, hamwe n’amatsinda ya Weakens yo mu Bubiligi na Life Center Worship.

“Ihumure”Bosco Nshuti n’abandi baramyi bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye i Burayi

Uruhurirane rw’abaramyi n’amatsinda ruzatanga umwanya wo kuramya Imana mu buryo butandukanye, binyuze mu ndirimbo n’umuziki w’uburyo bwinshi.Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ishingiye ku murongo wo muri Yesaya 61:1-2, uvuga ubutumwa bwiza ku bakene, guhumuriza abafite imitima imenetse no gutangaza umwaka w’imbabazi z’Uwiteka. Ubu butumwa buhuye n’intego y’abateguye iki gikorwa yo gutanga ihumure no gukomeza imitima y’abazacyitabira binyuze mu kuramya no gusenga.Kwitabira iki gitaramo kwa Bosco Nshuti ni indi ntambwe mu gukomeza kugeza umuziki wa Gospel nyarwanda ku bakunzi bawo baba hanze y’u Rwanda. Mu gihe ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana bikomeje guhuza abantu bo mu bihugu bitandukanye igitaramo “Ihumure” na cyo gitegerejweho kuba umwanya wo gusangira ukwizera, kwakira ihumure no guhemburwa binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *