Sam Rwibasira agiye kongera kugaruka mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe New Melody Choir
New Melody Choir yateguje igitaramo cya Selah Concert III, kizitabirwa na Sam Rwibasira na True PromisesItsinda rya New Melody Choir rikomeje ibikorwa byo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho ryateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Selah Concert III”, giteganyijwe kubera i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, guhera saa cyenda z’amanywa.Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, kikaba kiri mu bikorwa New Melody Choir ikomeje gutegura hagamijwe guhuza abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe byiza byo kuramya Imana, gusenga no kuzirikana ibyiza byayo.
Izina “Selah” rifite igisobanuro gifitanye isano no guhagarara akanya umuntu agatekereza ku butumwa bw’Imana, bikaba bijyanye n’umurongo w’ibikorwa byo kuramya no guhimbaza.Mu bahanzi bazifatanya na New Melody Choir muri iki gitaramo harimo Sam Rwibasira, uzwi kandi nka Sam Yadah, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite ijwi ryihariye. Ni umuririmbyi, umutoza w’amajwi n’umuyobozi mu kuramya Imana, wamenyekanye cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu bandi bakunzi bawo. Afite kandi amateka mu itsinda rya New Melody Choir, aho yagiye agaragaza impano ye mu kuramya Imana.Sam Rwibasira yamenyekanye binyuze mu ndirimbo ze zirimo “Naramubonye”, yamufashije kumenyekana cyane mu bakunzi b’umuziki wa Gospel. Mu mishinga ye y’indirimbo harimo na album yise “The Conquerors”, yasohotse mu ntangiriro za 2026, igizwe n’indirimbo 12 ziri mu Cyongereza no mu Gitaliyani.

Muri zo harimo “Holy the Lamb of God”, “Will Be Waiting”, “Shalom” na “Nessuno”, indirimbo ishimangira ko nta wuhwanye na Yesu.True Promises Ministries, itsinda rimaze imyaka rikorera umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Ryashinzwe muri 2009 i Kigali, rikaba rizwi mu ndirimbo zifasha abantu kwegera Imana no kuyihimbaza. Kuba iri tsinda rizitabira Selah Concert III bizaba umwanya wo gusangira ubutumwa bwiza n’abazitabira iki gitaramo, binyuze mu majwi n’ubutumwa bw’indirimbo zaryo.Iki gitaramo kibaye mu gihe New Melody Choir ikomeje kwagura ibikorwa byayo, birimo ibitaramo n’indirimbo zifasha abantu gukomeza kwizera Imana. Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Yarambabariye”, ryafatanyije na Gadine na Gentil, ndetse na “Nuzuye Ibyishimo”, ryasohoye mu 2025 rifatanyije na Gad. Rinafite indirimbo “YEGO”, yanditswe na Gentil Izere, igaragaza umuhate waryo mu kugeza ubutumwa bw’Ibyanditswe Byera ku bantu.New Melody Choir kandi yakomeje kugaragaza ko ishaka guhuza abaramyi batandukanye mu bikorwa byo kuramya Imana.
Mu yandi makuru ajyanye n’ibikorwa byayo, iri tsinda ryari riherutse gutangaza ko Papi Clever na Dorcas bazaba abaramyi ba mbere bazafatanya na ryo mu gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi bigaragaza ko rikomeje gushaka uburyo bwo guhuriza hamwe abahanzi bafite intego yo gukoresha impano zabo mu murimo w’Imana.Amatike ya Selah Concert III yamaze gushyirwa ku isoko, aho ibyiciro byatangajwe birimo Silver ya 5.000 Frw, Gold ya 10.000 Frw, Platinum ya 20.000 Frw na Sponsor ya 50.000 Frw. Abakunzi ba New Melody Choir, Sam Rwibasira na True Promises Ministries bazaba bafite umwanya wo kwitabira iki gitaramo, kikazaba ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, guhera saa cyenda z’amanywa muri Camp Kigali.
Sam Rwibasira agiye kongera kugaragara mu gitaramo cya New Melody Choir
