Rayon sports irimo abakinnyi bataratangazwa yakoze imyitozo ifunguye
1 min read

Rayon sports irimo abakinnyi bataratangazwa yakoze imyitozo ifunguye

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu wa tariki 11 Nyakanga 2025, yakoze imyitozo ifunguye ku nshuro ya gatatu yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya.

Ni imyitozo yabereye ku kibuga n’ubundi gisanzwe gikorerwaho imyitozo n’iyi kipe cya Nzove , umutoza mukuru Afhamia Lotfi niwe wakoresheje imyitozo ari kumwe n’umwungiriza we ubuyobozi bwa Rayon Sports butemera , Lotfi Azouz.

Iyi myitozo yagaragayemo bamwe mu bakinnyi bataratangazwa nk’abakinnyi bashya b’iyi kipe barimo , Ntarindwa Aimable wavuye muri Mukura VS na Harerimana Abdulaziz wavuye muri Gasogi United, ndetse na Rutanga Eric.

Iyi myitozo Kandi yitabiriwe n’abakinnyi bamaze gutangazwa barimo Mohamed Chelly, ndetse n’Umunya-Repubulika ya Demokarasi ya Congo Schadrack Bing Bello uherutse gusinya.

Umutoza w’abazamu mushya wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric “Bakame” nawe yitabiriye iyi myitozo ndetse yatangaje ko yishimiye cyane kugaruka mu ikipe yahosemo yemeza ko yatandukanye na Bugesera FC neza.

Rayon sports uyu mwaka w’imikino tugiye kwinjiramo izaba ifite urugamba rwo kugerageza gusubira mu matsinda ya CAF Confederations Cup baherukamo mu mwaka 2018 bakuyemo Costa do Sol no gutwara igikombe cya shampiyona baheruka mu myaka itandatu ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *