Rayon Sports WFC iri kugura muri mukeba!
1 min read

Rayon Sports WFC iri kugura muri mukeba!

Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yamaze gusinyisha myugariro w’ibumoso wakiniraga APR Women Football Club, Ihirwe Regine.

Rayon Sports Women Football Club iri kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026 aho izanahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya Cecafa yo gushaka ikipe izahagararira aka Karere muri CAF Women’s League.

Ibi biri mu biri gutuma igura abakinnyi bagomba kuzayifasha muri iyi mikino byanatumye igura muri mukeba uyu mwangavu ukina nka myugariro w’ibumoso.

Ihirwe Regine nubwo aje bizamusaba gukora cyane kugira ngo abashe gutwara umwanya Uwanyirigira Sifa usanzwe akina kuri uyu mwanya.

Rayon Sports WFC y’umutoza Rwaka Claude irimo gukurikirana abandi bakinnyi bo kuyifasha umunyezamu wa Forever WFC, Umutoni Laissa, myugariro w’iburyo wa AS Kigali WFC, Aline, Umwaliwase Dudja ukina mu busatirizi muri AS Kigali WFC na Audreille ukina mu gice cy’ubusatirizi muri Police WFC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *